Gusura urwo ruganda byabareye mu Cyanya cy’Inganda cya Bugesera ku itariki 30 Mutarama 2025. Ni igikorwa cyakozwe n’abakora muri RSE ndetse n’Ubuyobozi bw’Urwego rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (Capital Market Authority/CMA).
Uruganda rwa Mahwi Grain Millers rwasuwe rwashinzwe mu 2018 rukaba rutunganya ibigori rugakoramo akawunga harimo akongewemo intungamubiri gacuruzwa mu bigo by’amashuri n’akandi ka nomero ya mbere harimo agacuruzwa mu Rwanda no mu mahanga.
Kugeza ubu rutunganya toni 150 za kawunga buri munsi ndetse rufite ubushobozi bwagutse bwo gutunganya toni 250 za kawunga ku munsi.
Muri Nzeri 2024, ni bwo Mahwi Grain Millers yinjiye ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda ikeneye igishoro cyo kwagura ibyo ikora. Cyari cyo kigo cya mbere gikora ibijyanye no gutunganya umusaruro w’ubuhinzi kigiye kuri iryo soko kandi kinabarirwa mu bigo bito n’ibiciriritse.
Urwo ruganda rwahise rushyira impapuro mpeshwamenda kuri iryo soko rukeneye miliyari 5 Frw zo kwagura ibikorwa ariko agabanyijemo ibyiciro bibiri aho mu kiciro cya mbere rwari rukeneye miliyari 3 Frw rubona agera kuri miliyari 3.3 Frw.
Umuyobozi Mukuru wa Mahwi Grain Millers, Uwizeyemungu Jean Claude yasobanuye ko kongera ibyo bakora no kubona isoko rinini bafite uyu munsi babifashijwemo n’ayo mafaranga babonye yo kwagura ibikorwa.
Yagize ati “Hari ibitekerezo byiza twari dufite ariko tudafite uburyo bwo kubishyira mu bikorwa mbere yo kujya ku isoko ry’imari n’imigabana.Twari dufite ikibazo cy’umusaruro udahagije wari mu bubiko bwacu bw’ibigori kuko bitera amezi yose bisaba kubigura ku mwero ukabibika. Ubu dufite ububiko bunini bwajyamo toni zirenga 5000 z’ibigori kandi mbere ntitwashoboraga kuyuzuza.”
Yavuze ko ibyo byatumye babasha guhaza isoko ryo mu gihugu ndetse binjira no ku isoko mpuzamahanga kandi ryo ryunguka cyane kuko imbere mu gihugu bunguka hagati ya 10% na 15% mu gihe mu mahanga bunguka hagati ya 30% na 40%.
Mu gice cya kabiri cya miliyari 2 Frw urwo ruganda ruzashakira ku Isoko ry’imari n’Imigabane ry’u Rwanda mu mpera za 2025, ruzayakoresha mu kwagura ibyo rukora rwongereho n’igice gitunganyirizwamo ibiryo by’amatungo nk’inkoko, inka n’ingurube.
Umuyobozi Mukuru w’Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda, Rwabukumba Pierre Célestin, yavuze ko uruganda rwa Mahwi rwabonye igishoro binyuze muri gahunda yiswe ‘Capital Market Investment Clinic’ ifasha ibigo bito n’ibiciriritse gusobanukirwa inzira yo gushaka imari ku isoko ry’imari n’imigabane.
Yashimye kandi uburyo amafaranga urwo ruganda rwabonye yarufashije kwagura ibikorwa mu buryo bugaragara.
Yagize ati “Uru ruganda rumaze kugera ku bintu bifatika kuko rwabonye abashoramari bagura impapuro mpeshwamwenda zarwo. Rwabashije kubona miliyari zirenga 3 Frw mu cyiciro cya mbere kandi barateganya no gushaka andi. Ubu ruhagaze neza kuko, rufite ububiko buhagije, ruhaza abakiliya kandi na rwo rukabona amafaranga ahagije atuma rukorana neza n’abaruha umusaruro rutunganya.”
Mu ruhererekane nyongeragaciro rwarwo nta kintu gipfa ubusa kuko ruteganya ko n’ibyasagukaga batunganya akawunga rwazajya rubikoramo ibiryo by’amatungo.Kuza ku isoko ry’imari byatumye rwagura ibikorwa nta kintu rwikanga kuko igishoro cyihaboneka kitwa ‘patient capital’; ntuba ukeneye guhita ucyishyura ako kanya wumvikana n’abashoramari ukazabishyura ubungukiye nko mu myaka itanu.”
Rwabukumba yashishikarije ibindi bigo bito n’ibiciriritse kugana isoko ry’imari n’imigabane kugira ngo bibone igishoro cyo kwagura ibikorwa kuko ari imwe mu nzira zidasaba ingwate nka banki akenshi ibi idapfa kuboneka ku bigo bigitangira.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda Rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane(CMA), Thapelo Tsheole yavuze ko kwinjira ku isoko ry’imari n’imigabane kw’ikigo ari igikorwa cyagura ishoramari mu buryo bunyuranye kandi ko bagamije gushyigikira ibigo bito n’ibiciriritse muri gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere ikiciro cya kabiri (NST2).
Yashishikarije ibigo cyane cyane ibikora ibijyanye n’ikoranabuhanga, inganda n’ibitunganya ibikomoka ku buhinzi kugana iryo soko kuko hari amahirwe menshi y’ishoramari.
Kwinjira ku Isoko ry’Imari n’imigabane ry’u Rwanda bisaba kuba ufite ikigo cyanditse muri RDB kandi ibyo gikora byujuje ibisabwa byose bicyemerera gukorera mu Rwanda noneho ababishinzwe bakagusura bagasuzuma niba ushobora kwemererwa.













Amafoto: Rusa Willy Prince
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!