Inama ihuza abashoramari bo mu Rwanda na Zimbabwe yatangiye mu 2021, ndetse hari byinshi ibihugu byombi bimaze kugeraho mu bikorera ba buri ruhande.
Ingeri ibihugu byombi bigaragaza nk’amahirwe y’ishoramari ku bikorera ba buri ruhande harimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ikoranabuhanga n’ibindi.
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Francis Gatare, yatangaje ko mu myaka ine ishize ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Zimbabwe bwazamutse ku kigero kiri hejuru ya 50%, bitewe n’ubufatanye buri hagati y’ibihugu byombi.
Gatare yagaragaje ko kuva inama yahuje abashoramari bo mu Rwanda mu 2022 ibaye, ishoramari ry’ibigo by’ubucuruzi muri Zimbabwe ryageze kuri miliyoni 38$.
Ati “Ibigo by’ubucuruzi byo muri Zimbabwe byashoye imari irenga miliyoni 38 z’Amadorali ya Amerika mu Rwanda kuva inama yo guteza imbere ubucuruzi hagati ya Zimbabwe n’u Rwanda iheruka ibaye.”
“Hari kandi ibigo by’ubucuruzi umunani byo mu Rwanda byatangiye gukorera muri Zimbabwe ku byerekeye ingufu, ikoranabuhanga no gutunganya ubusaruro ukomoka ku buhinzi.”
Yavuze ko hari imishinga 15 yerekeye ingufu yatangijwe mu bihugu byombi.
Abashoramari bakomoka muri Zimbabwe bari mu Rwanda, beretswe amahirwe y’ibyo bashobora gukomeza gushoramo imari mu buryo burambye.
Ati“Mu minsi mike iri imbere nitwongera guhura tuzaba dufite umusingi ukomeye wo kubakiraho ubufatanye hagati y’abashoramari b’ibihugu byombi.”
Gatare yagaragaje ko ibyorohereza abashoramari kugana isoko ry’u Rwanda byiyongereye cyane ugereranyije n’imyaka ishize ku buryo abo muri Zimbabwe bakungukira muri iri soko.
Umuyobozi Mukuru wa ZimTrade, Allan Majuru, yatangaje ko ibigo by’ubucuruzi byo muri Zimbabwe bikorera mu Rwanda byunguka cyane, ndetse n’ibyo byohereza mu mahanga byatangiye kuzamuka cyane.
Yatanze urugero ku runganda rukora insinga rwa CAFCA, avuga ko rwatangiye ari uruganda ruto ariko ubu rusigaye rwohereza hanze ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 400$ ku mwaka.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi wungirije wa Zimbabwe, Sheillah Chikomo, yatangaje ko ibyo igihugu cye cyohereza mu mahanga byiyongereye mu buryo bufatika biturutse mu bufatanye hagati ya Zimbabwe n’u Rwanda.
Ati “Mu 2023 twinjije miliyari 7,6$ aturutse mu byoherezwa hanze, byiyongereyeho 5,2% ugereranyije n’intego twari twihaye.”
“Ubu bwiyongere by’ibyoherezwa hanze hagati y’u Rwanda na Zimbabwe kuva hashyirwa imbaraga mu bufatanye mu 2021 byagize uruhare kandi biracyagira uruhare mu iterambere.”
Abarimu barenga 150 bo muri Zimbabwe bigisha mu Rwanda
Mu bufatanye ibihugu byombi bifitanye harimo n’ingeri y’uburezi aho abarimu bavuye muri iki gihugu bagomba gufasha mu gutanga umusanzu wo kubaka uru rwego no kuzamura ireme ry’uburezi.
Gatare yavuze ko aba barimu bari gutanga umusanzu ukomeye mu kubaka ubushobozi bw’abakozi mu Rwanda.
Ati “Twabonye abarimu barenga 150 kwigisha muri kaminuza zo mu Rwanda, mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro n’ahandi kandi bari kugira uruhare mu kubaka ubushobozi bw’abakozi mu Rwanda. Urwo ni urubuga rwo gukomeza kubakiraho ubufatanye mu burezi byaba gushinga amashuri cyangwa mu bundi buryo.”
Amasezerano yo kudasora kabiri
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda, Dr Vincent Biruta yatangaje ko mu gihe ubufatanye bakomeza gushyirwa imbere ibice byo kwerekezamo ishoramari na byo bishobora kwiyongera.
Yashimangiye ko bagiye gushyira imbaraga mu gusinya amasezerano yo kudasoresha kabiri abashoramari bakomoka mu bihugu byombi.
Ati “Gusinya aya masezerano bizongera uburyo bwo koroshya ishoramari, ubucuruzi bw’ibintu na serivisi n’ibindi bikorwa byerekeye ubukungu hagati ya Zimbabwe n’u Rwanda.”
U Rwanda na Zimbabwe bihuriye mu muryango wa COMESA, ariko bikanagirana amasezerano y’ubufatanye mu ngeri zitandukanye zigamije guteza imbere ubukungu bw’abaturage n’igihugu muri rusange.













Amafoto: Nezerwa Salomon
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!