Ubwo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yaganiraga n’abashoramari mu cyiswe Business Forum mu Bwongereza abahagarariye ibigo bibiri birimo na kompanyi ikora moteri z’indege Rolls Royce plc bahise biyemeza kuza gushora imari yabo mu Rwanda.
Rolls Royce Limited ni kompanyi yatangiye ikora imodoka mu 1906 ariko mu 1973 yigabanyamo kompanyi ebyiri zigenga , Rolls Royce Motors ikora imodoka zihenze na Rolls Royce plc ikora ibikoresho bikomeye birimo moteri z’indege zisanzwe n’iza gisirikare , iz’amato n’ibindi.
Rolls Royce plc igiye kuza gukorera mu Rwanda, ikoresha abakozi 55,000 mu bihugu 45 hirya no hino ku Isi, muri bo abarenga 17,000 ni aba “engeneers” (enjeniyeri)
Aganira na IGIHE, Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda William John Gelling yavuze ko abayobozi b’iyi kompanyi bari kumwe n’ab’iyindi y’ubwishingizi bazasesekara i Kigali baje kureba uko batangira gukorana n’u Rwanda.
Ambasaderi Gelling yizeza ko imishinga yabo mu gihe kitageze ku mwaka izaba yatangiye gukorera mu Rwanda.
Yagize ati “abo bashoramari bagiye kuza mu Rwanda mu byumweru bike biri imbere, kandi nizera ko mu mezi atandatu cyangwa umunani hazaba hari imishinga y’abongereza yashowemo imari mu Rwanda.”
Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Abaminisitiri, Stella Ford Mugabo, avuga ko uku kuza kw’iyi kompanyi bitazazanira inyungu u Rwanda gusa, ahubwo ko na Afurika y’i Burasirazuba n’Afurika yose muri rusange bazabyungukiramo.
Ati “Icyiza ni uko abo banyamahanga baje gushora imari iwacu bareba Kompayi nini cyane ziza zigakorera mu Rwanda ariko zireba isoko rirenga n’u Rwanda, ibyo bikaba byiza kuko bituma imbere igihugu cyacu gitanga serivisi no mu karere. Ibyo bigo bizatanga akazi ku Banyarwanda benshi cyane, bazabahugura banabakoreshe, izo zose ni inyungu.”
Uretse iyi kompanyi ikomeye, u Bwongereza burateganya kuzana abandi bashoramari bazakora imishinga ibyara ingufu z’umuriro mu Kiyaga cya Kivu, banarusheho gushora imari mu buhinzi n’uburezi aho u Bwongereza bwifuza gufasha abanyarwanda kohereza ubuki n’ibikomoka ku nzuki n’ibindi birimo imbuto n’imboga mu mahanga.
U Bwongereza ni bwo buza ku isonga mu gutera inkunga nini ingengo y’imari y’u Rwanda mu bihugu by’u Burayi, mu ngengo y’imari ya 2012 – 2013 u Bwongereza bwemereye u Rwanda inkunga ingera kuri miliyoni 75 z’Amapound.
Icyo gihugu cyakunze gutera inkunga u Rwanda mu mishinga ishamikiye ku burezi, ubuzima, iterambere n’izindi nzego hagamijwe kugera ku ntego z’ikinyagihumbi.



















TANGA IGITEKEREZO