Ubuyobozi bw’ikigo “Merrimack Pharmaceutical” cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bufitiye Abanyarwanda gahunda y’igihe kirekire y’ibikorwa by’ubushakashatsi no gufasha mu guhangana n’indwara ya kanseri.
Mu ruzinduko rwe rw’iminsi itatu mu Rwanda, Robert Mulroy Umuyobozi wa ‘Merrimack Pharmaceuticals’ yasuye ibyiza nyaburanga binyuranye, asura ibikorwa by’ubuzima anareba uko ikirere cy’ubucuruzi cyifashe mu Rwanda.
Mu biganiro yagiranye n’abayobozi banyuranye, Robert Murloy yavuganye na Minisitiri w’Ubuzima, baganira ku buryo iki kigo kizatangiza ikigo cy’ubuzima gikora ubushakashatsi n’ubuvuzi ku ndwara ya kanseri mu Rwanda.
Robert Murloy yaganiriye kandi n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere( RDB) kuko ari cyo gifite mu nshingano ibikorwa by’ishoramari.
Mbere gato y’uko asubira muri Leta Zunze Ubumw za Amerika, Umuyobozi wa ‘Merrimack Pharmaceuticals’ yaganiriye birambuye nUmuyobozi wa RDB, Francis Gatare, kuri iyi gahunda y’ishoramari mu buvuzi.
Mu kiganiro n’abanyamakluru, Robert Murloy yavuze ko yasuye ibitaro bya Butaro ngo amenye uko ibikorwa byo kurwanya kanseri mu Rwanda bisanzwe bihagaze.
Ku kibazo cy’umunyamakuru cyo kumenya impamvu bahisemo u Rwanda kandi ari igihugu gito, mu gihe bashaka ishoramari rigari,Umuyobozi wa ‘Merrimack Pharmaceuticals’ yavuze ko nubwo u Rwanda ari igihugu gito, kuri we ngo ni igihugu gifite “umutima wagutse/Big Heart”, kandi bishimiye gukorana nacyo kuko bagifiteho amakuru meza ahagije mu korohereza ishoramari.
Murloy yagize ati“U Rwanda ni igihugu gifite ikirere cyiza cy’ishoramari (business environment), kandi cyahaye agaciro inzego zose harimo n’iz’ubuzima. Gukorana n’u Rwanda bizatworohera kwihutsiha ibikorwa byacu.”
Yavuze ko gukorera mu Rwanda biri muri gahunda yabo yo kwagurira ibikorwa by’ubushakashatsi n’ubuvuzi bwa kanseri hirya no hino ku isi ku mugabane wa Afurika muri Rusange, Afurika y’Iburasirazuba n’ahandi hanyuranye.
Yishimiye ko ibiganiro bagiranye na Minisiteri y’Ubuzima byagenze neza, bityo ibikorwa byabo mu Rwanda bikazatangira vuba.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Patrick Ndimubanzi, yavuze ko hari byinshi bazigira ku bahanga b’abashakashatsi nk’aba ba ‘Merrimack Pharmaceuticals’, kandi ko n’ibikorwaremezo mu buzima biziyongera.
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Francis Gatare, yashimye aba bashoramari, avuga ko ishoramari iryo ari ryo ryose ari ryiza, ariko kuba aba bazashora imari kandi banakiza amagara y’abantu ari akarusho, ari iby’agaciro kanini.
"Merrimack Pharmaceuticals" ni ikigo cy’inzobere zikora ubushakashatsi ku ndwara zinyuranye cyane cyane kanseri, kikanatanga inama n’imiti kuri iyi ndwara.
Icyicaro cya Merrimack kiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO