Biragoye gusobanurira benshi mu bahinzi nyarwanda uburyo ibyatsi bafataga nk’ifumbire bigiye gukenerwa n’uruganda rubihinduramo ibikoresho byubwubatsi bya kijyambere umuntu yagereranya n’amatafari.
Nti bikiri inzozi, Umudage Eckardt Dauck yatangiye kubaka Uruganda ‘Strawtec’ mu Mujyi wa Kigali ruzajya rugura ibisigazwa/ibikenyeri ku bahinga ingano.
Ubwo yatanngizaga inyubako y’uruganda ku mugaragaro ku wa Gatanu tariki 20 Gashyantare, Eckardt Dauck yavuze ko uru ruganda ari amahirwe yiyongereye ku yo abahinzi b’Abanyarwanda bari bafite kuko batazongera gutwika umutungo uvamo ibikoresho by’ubwubatsi bigezweho.
Yagize ati “Uru ruganda ni amahirwe y’Abanyarwanda kuko rutazabafasha kunguka amafaranga gusa ahubwo bashobora no gutera imbre mu by’ubwubatsi. Ibi bikoresho by’ubwubatsi bikorewe mu Rwanda bizanagurishwa mu Karere k’Ibiyaga Bigari.”
Yakomeje agaragaza ko uru ruganda ruzaba rwuzuye muri Nyakanga uyu mwaka, rutwaye akayabo ka miliyoni 10 z’amadolari ya Amerika (asaga miliyari ndwi z’amanyarwanda).
Kuri we, nirwuzura ruzazaba rushobora kwinjiza amadolari ya Amerika miliyoni 12, ruha Abanyarwada benshi akazi ndetse ari n’isoko ry’inyongera ku ryo abahinzi b’ingano bari basanzwe babona.
Abadage bamusuye banyuzwe n’amahirwe y’ishiramari ari mu Rwanda
Ku munsi wo gutangiza ibikorwa byo kubaka uru ruganda, uyu Mudage yasuwe na bagenzi be b’abashoramari baje kureba ahari amahirwe kurusha ahandi mu Rwanda.
Aba bashoramari bageraga kuri 21 bakuriye ibigo bitandukanye by’abikorera, bagiye kumusura nyumabavuye ku Cyicaro gikuru cy’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB).
Basobanuriwe amahirwe y’ishoramari atandukanye ari mu Rwanda haba mu ikoranabuhanga, uburezi, ubukerarugendo, ubucukuzi, ingufu, amabanki n’ibindi byinshi.
Babajije ku bijyanye n’imbogamizi bahura na zo, basobanurirwa ko izihari ari uko amashanyarazi akiri make ariko ko hari imishinga myinshi izatuma Abanyarwanda bacanirwa ku kigero cya 70% bitarenze mu 2017.
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Francis Gatare, yagize ati “Aya ni amahirwe ku bucuruzi bwacu kurema ubufatanye n’Abadage. Turateza imbere ishoramari ku buryo burenze ibipimo ngenderwaho bya Banki y’Isi mu korohereza ishoramari.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Frank-Walter Steinmeier wazanye n’iri tsinda, na we yagize ati “Nanyuzwe cyane n’imbaraga u Rwanda rwakoresheje mu guteza imbere amahirwe y’ubucuruzi. Dukeneye guhamya ko buri wese (iwabo) afite isura nyayo y’u Rwanda.”
Kuri ubu, u Rwanda ruri mu Burasirazuba bwo hagati ya Afurika, ruha ibigo by’Abadage kugera ku isoko bazakorera abakiriya basaga miliyoni 141.
Twitter: @jctwittonda



















TANGA IGITEKEREZO