Inkomoko Business Development na African Entrepreneur Collective batangaje ba rwiyemezamirimo batatu bahize abandi mu gihugu bazatorwanywamo uhabwa igihembo cy’ikirenga Outstanding Rwanda Entrepreneur Award.
Abo bashoramari batoranyijwe mu gihugu hose mu bantu 50 000 bo mu ntara n’inganda zose z’igihugu . Bose batangije ibigo byabo by’ubucuruzi bari munsi y’imyaka 35 bagaragaza umuhate n’ubuhanga butuma ibigo byabo bifasha mu iterambere ry’u Rwanda .
Kugira ngo barebe uruta abandi muri abo batatu itsinda rigizwe na Francis Gatare Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere , RDB, umwe mu bayobozi muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga Didier Nkurikiyimfura, Lucy Mbabazi wo muri Visa Rwanda na Harish Subramanian umuyobozi w’ikigo ALN, ryabahase ibibazo bijyanye n’ubucuruzi bwabo.
Abashoramari batatu bahize abandi mu gihugu ni:
Gilbert Gatali ufite ikigo KZ Noir
KZ Noir ifite inganda umunani zitunganya kawa, yohereza hanze ibitumbwe n’ikawa yokeje. Gilbert akorana n’abahinzi 10 000 bahinga ikawa y’umwimerere yoherezwa hanze.
Clement Uwajeneza, AXiS
AxIS ihanga kandi igakora gahunda (Software) za Internet na Telefoni ngendanwa mu Rwanda ikazikorera ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciritse ndetse n’ibigo bya Leta
Lydie Hakizimana, Drakkar Ltd
Drakkar Ltd isakaza kandi ikanasaranganya ibitabo mu mashuri na za kaminuza, mu banyeshuri n’abarimu babo. Isaranganya ibikoresho bya laboratwari mu bigo by’amashuri.
Igihe guverinoma y’u Rwanda yahinduraga ururimi rwo kwigishamo rukaba Icyongereza, Lydia yabibyaje inyungu ahindura integanyanyigisho mu Cyongereza. Kuri ubu afite 80% by’isoko ry’ibyifashishwa mu mashuri mu Rwanda.
Igihembo cy’umushoramari w’indashyikirwa cyatangijwe ku bufatanye na African Leadership Network kugira ngo abashoramari bagaragaza udushya, inyungu, n’ubudahangarwa mu bucuruzi, kugirango hashimirwe abashoramari bagaragaje udushya kandi bakabera abandi urugero rwiza mu bijyanye no kwihangira imirimo.
Uzatsindira igihembo Azahembwa 20,000 USD atangarizwe mu birori bya African Leadership Network (ALN) bizabera I Kigali muri Serena Hotel kuwa 6 Ugushyingo.
Inkomoko Business Development ni ikigo gikorana n’ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciritse mu gihugu kikabifasha kibigira inama, kibihugurira abakozi n’ibindi…



















TANGA IGITEKEREZO