Ikigo giteza imbere ubucuruzi, Inkomoko Business Development n’umufatanyabikorwa wacyo, African Entrepreneur Collective batangaje urutonde rwa ba rwiyemezamirimo 10 batsindiye kujya mu cyiciro kibanziriza icya nyuma cy’amarushanwa y’umushoramari w’indashyikirwa (Rwandan Outstanding Entrepreneur) mu rubyiruko rw’u Rwanda.
Aba bashoramari 10 bafite ibigo by’ubucuruzi bikomeye mu ngeri zitandukanye za ICT, ingufu, ubuhinzi, isuku, uburezi n’ubukerarugendo.
Umuyobozi mukuru wa Inkomoko avuga ko aba bashoramari batoranyijwe mu bihumbi 50 bari bakusanyijwe mu ntara zose z’u Rwanda.
Ati "Twakiriye ubusabe bw’abashoramari bakiri bato kandi bafite umuhate. Aba icumi ba mbere ni indashyikirwa ariko ni nabo bayoboye iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda. Bizatugora guhitamo umwe ubahiga bose.”
10 batsindiye kujya mu cyiciro cya mbere ni:
Greg Bakunzi, Amahoro Tours
Amahoro Tours ni ikigo cy’ubukerarugendo gifatanya n’imiryango y’abaturage ubwabo mu kureshya no gutembereza abakerarugendo mu Rwanda .
Clement Uwajeneza, AxIS
AxIS ihanga kandi igakora gahunda (Software) za Internet na Telefoni ngendanwa mu Rwanda ikazikorera ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciritse na guverinoma.
Dieudonne Haguminshuti, C n’ D Ltd
C n’ D Ltd irategura urwuri rworora inkoko rugezweho rurimo ikoranabuhanga ruzajya rugemura amagi n’inyama z’inkoko hirya no hino mu gihugu.
Paulin Buregeya, COPED Ltd
COPED ni ikigo gikusanya imyanda mu ngo no mu bigo by’ubucuruzi kikayibyazamo ibintu bifite akamaro.
Francois d’assise Nezerwa, DASSY Enterprise
Dassy igemura kandi igashyira mu mwanya ibitanga ingufu z’amashanyarazi birimo amatara ahendutse, imashini zibyara izo ngufu (Panneaux Solaires) n’izishyushya amazi mu ngo no mu bigo.
Nadia Uwamahoro, Data Systems Ltd
Data Systems Ltd ni ikigo gicuruza ibijyanye n’ikoranabuhansa kigariteza imbere binyuze mu mushinga wa Gira ICT.
Lydie Hakizimana, Drakkar Ltd
Drakkar Ltd isakaza kandi ikanasaranganya ibitabo mu mashuri na za kaminuza, mu banyeshuri n’abarimu babo. Isaranganya ibikoresho bya laboratwari mu bigo by’amashuri.
Jean Bosco Rugamba, High Performance Services and Business Ltd (HPS&B)
HPS&B igura kandi igatunganya umuceri mugufi n’ umuremure udatonoye ikawuranguza abacuruzi.
Meilleur Murindabigwi, IGIHE Ltd
IGIHE Ltd itunze urubuga rwa internet www.igihe.com rutanga amakuru mu ndimi enye rukibanda ku Kinyarwanda,.itanga n’izindi serivisi zijyanye n’ikoranahuhanga zirimo kubaka imbuga za internet n’ibijyana nazo. Itanga kandi serivisi zo gutunganya amashusho (video production), Live Streaming n’ibindi.
Gilbert Gatali, KZ Noir
KZ Noir ifite inganda umunani zitunganya kawa, yohereza hanze ibitumbwe n’ikawa yokeje.
Igihembo cy’umushoramari w’indashyikirwa cyatangijwe ku bufatanye na African Leadership Network kugira ngo abashoramari bagaragaza udushya, inyungu, n’ubudahangarwa mu bucuruzi, kugirango hashimirwe abashoramari bagaragaje udushya kandi bakabera abandi urugero rwiza mu bijyanye no kwihangira imirimo.
Mu byumweru biri imbere, 10 batoranyijwe bazatoranywamo batatu bazajya mu cyiciro cya nyuma, akanama kabishinzwe gahitemo umwe uzatsindira igihembo.
Uzatsindira igihembo azatangazwa mu birori bya Africana Leadership Network (ALN) bizabera I Kigali kuwa 6 Ugushyingo.
Inkomoko Business Development ni ikigo gikorana n’ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciritse mu gihugu kikabifasha kibigira inama, kibihugurira abakozi n’ibindi.


















TANGA IGITEKEREZO