Iyi nama ije ikurikirana amasezerano y’ubufatanye azamara imyaka itatu, EBCR iheruka gusinyana n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) agamije kubaka ubufatanye ku ishoramari rikomeye ry’Abanyaburayi mu Rwanda no guhanga umurimo.
Hakozwe ibiganiro hagati ya sosiyete zo muri Finlande n’izo mu Rwanda ku mahirwe y’ubufatanye mu ishoramari. Ni ubufatanye bwitezweho kurushaho gutanga umusaruro nyuma y’ibiro by’uhagarariye Finlande mu Rwanda byafunguwe kuri uyu wa Kabiri mu Mujyi wa Kigali.
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya EBCR, Giovanni Davite, yagarutse ku ruhare rwa EBCR ari naho abashoramari bo muri Finlande bazaba babarizwa, mu guteza imbere ishoramari mu Rwanda.
Yagize ati “Umuryango ugamije gufasha ishoramari ry’u Burayi mu Rwanda ndetse umaze kugira abanyamuryango barenga 100 bari mu nzego zitandukanye zirimo; ubuzima, ubuhinzi, uburezi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse n’ubwubatsi.”
Yongeraho ati “Intego yacu ni ugushyigikira imbaraga zabo mu kuzamura isoko ry’u Rwanda no gufasha ibitekerezo byiza by’uburyo ishoramari ryakwaguka.”
Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi ba EBCR n’abanyamuryango bayo, abagize Urwego rw’abikorera mu Rwanda (PSF), Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere n’abandi.
Iyi nama kandi yabaye umuyoboro mwiza wo guhuza abashoramari bo mu Rwanda ndetse n’abafatanyabikorwa bo mu nzego z’abikorera hamwe na bagenzi babo bo mu Burayi, bibafasha kuganira no kungurana ubunararibonye.
Uru ruzindiko rw’abashoramari bo muri Finlande, ruje rukurikira urwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta yagiriye mu Murwa Mukuru wa Helsinki mu Ukwakira umwaka ushize. Icyo gihe yari aherekejwe n’abashoramari bo mu Rwanda.
Mu bigo byo muri Finlande biri mu Rwanda harimo ibigo nka Nokia Corporation, Finnish Innovation Fund Sitra, Finnish Meteorological Institute, Tana Oy, Vaisala Oyj, VAMED Health Projects Finland Oy na Vumos Oy.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!