Mu kiganiro na IGIHE, Egide Ruhashya yagize ati: "Nyuma yo kumara imyaka 13 mu gihugu cy’u Bwongereza, nkaza gufata ikemezo cyo gutaha burundu mu gihugu cyanjye u Rwanda, byatewe n’ibintu byinshi harimo kubona ukuntu u Rwanda rurimo rutera imbere mu buryo bwihuse, ndavuga nti byanze bikunze nanjye nzashimishwa no kujya muri ririya shyaka mbonana bagenzi banjye bari mu Rwanda. Bimwe mu byo nkora harimo kuyobora "Luxury Hotel Rwanda", aha navuga ko aka kazi ngakora ngakunze kuko kampuza n’abantu bingeri nyinshi kandi kakaba karampaye kumenya ko muri jye harimo urukundo rw’ ibintu bijyanye n’umuco nyarwanda nk’ibihangano nyarwanda, amateka yabyo, iyo ukurikiranye usangamo byinshi haba mu mibereho yacu nk’abanyarwanda n’ibindi bituranga birimo bigenda bikendera buhoro buhoro.
Nkimara kujya ku buyobozi bw’iyi "Luxury Hotel Rwanda" nagerageje kuyiha isura nyarwanda kandi bitayibujije kuba Hotel nk’izindi. Nagerageje gukora ku buryo umunyarwanda uvuye muri Diaspora wari umaze igihe ataza mu Rwanda cyangwa ushaka kumara iminsi munzu imwibutsa amateka yiwabo azaza akisanga, aho umunyaburayi, umunyamerika n’ahandi nawe yaza akajya areba ibimukikije haba mu byumba, mu ruganiriro, mu runywero bya "Luxury Hotel Rwanda" akabaza ibyaribyo bityo bikaba intandaro yo kumenya uko umunyarwanda yabagaho cyangwa ibikoresho akoresha mu buzima bwe bwa buri munsi.
Egide Ruhashya yakomeje avuga ko muri buri cyumba muri 13 bigize iyi Luxe Hôtel Rwanda bigiye bifite Inyito-nyafurika (thème), ati kandi undi mwihariko dufite hano muri Luxury Hotel Rwanda ni uko iyo habaye amanama, urugero nk’inama y’umushyikirano iba mu mpera z’umwaka n’izindi zihuza Abanyarwanda n’inshuti zabo hano mu Rwanda, tubaha ibyumba n’ibijyana nabyo ku giciro twumvikanyeho kugirango bagire ibihe byiza mu Rwanda kandi badahenzwe, ibi mbikora kuko nabaye mu burayi aho usanga Umunyarwanda uje mu biruhuko cyangwa mu manama, aba afite n’izindi nshingano rimwe na rimwe zo gusura imiryango cyangwa kurangiza bimwe mu bibazo bimureba, bikamusaba amafaranga menshi, kumworohereza ukamubonera aho aruhukira heza kandi hatamuhenze niko kazi kacu nk’abantu bakira ababasanga bari mu ngendo, kandi tukabaha na serivise nziza.
Mu mafoto:
Ibisobanuro birambuye mwabisanga aha:
Kuri telefone 00250 786 501 370, email: [email protected]
Cyangwa kuri web-site: www.luxuryhotelrwanda.com
Inkuru bifitanye isano:
http://www.igihe.com/serivisi/kwamamaza/advertorials/article/luxury-hotel-rwanda-hoteli



















TANGA IGITEKEREZO