00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CMA yeretse urubyiruko rwo muri kaminuza amahirwe yo gushora ku isoko ry’imari n’imigabane

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 19 May 2025 saa 08:20
Yasuwe :

Urwego rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (CMA) rwatangiye ubukangurambaga bwo kwigisha no kwereka urubyiruko rwiga muri kaminuza amahirwe yo gushora ku Isoko ry’Imari n’Imagabane ry’u Rwanda (RSE) rukiri ku ntebe y’ishuri.

Ni ubukangurambaga bwatangirijwe muri Kaminuza ya EAUR Ishami rya Nyagatare ku itariki 16 Gicurasi 2025. Ubwo bukangurambaga bukorwa binyuze mu ihuriro ry’urubyiruko rwigishwa ku mahirwe ari ku isoko ry’imari n’imigabane (Capital Market Youth Forum).

Buri gukorwa na CMA n’abafatanyabikorwa batandukanye bukaba buzakomereza no mu zindi kaminuza zitandukanye mu gihugu.

Urwo rubyiruko rwasobanuriwe byimbitse imikorere y’iby’imari n’imigabane nko kwizigamira mu buryo bwo gushora imari ndetse rubyunguranaho ibitekerezo rurabisobanukirwa.

Rukundo Freddy wiga Icungamutungo yavuze ko yasobanukiwe uburyo bwo kwizigamira ahereye ku mafaranga make ndetse ko yiteguye kugana iri soko.

Ati “Najyaga numva ko amafaranga ari munsi ya 100.000 Frw nta gishoro kirimo ariko ubu namenye ko bishoboka. Niyandikishije ngo ntangire gushora imari ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda kandi ndumva nzarangiza ishuri mfite ubwizigame ku buryo bizanyorohera ku isoko ry’umurimo.”

Muhoza Esperance na we wiyandikishije nk’umushoramari kuri iri soko yavuze ko yamenye uburyo bwo kubona ubushobozi bwo kubasha gushora kandi anizigamira.

Ati “Nk’ababyeyi bajya baduha amafaranga nshobora gukuraho makeya nkatangira kuyizigamira ku isoko ry’imari. Ninsoza ishuri nzifashisha ayo mafaranga mfatanye n’abandi gushaka icyo nyashoramo.”

Mugabo David wiga ‘Business Administration’ akanaba umunyeshuri uhagarariye abandi yavuze ko abanyeshuri ba EAUR banyuzwe n’uburyo CMA yabigishije uko baba abashoramari mu buhobozi bafite kandi ko babyitezemo inyungu n’amahirwe menshi mu iterambere ry’ahazaza habo.

Umujyanama mu bya Tekiniki mu Rwego rw’u Rwanda rugenzura isoko ry’imari n’imigabane (CMA), Dr. Ndahiro James, yavuze ko urubyiruko icyo ruba rukeneye ari ukugira umuco wo kwizigamira kurusha kureba ku bushobozi rubasha rufite.

Ati “Kwizigamira ni umuco abantu bakwiye kugira hakiri kare kugira ngo bazabashe guhangana n’ibibazo biri imbere. Iyo wizigamiye bituma ukora cyane twatanze urugero nko mu Bushinwa aho bagira umuco wo kubanza kwizigamira mbere yo kurya ku buryo bashobora no kwizirika umukanda ntibakore ku mafaranga bafite kuko ayo kwizigamira ataraboneka. Ubwo buryo bwashobotse ahandi no mu Rwanda bwakora tukirinda umuco wo guesesagura no guhora twumva ko tuzashora ari uko twahaze.”

Ruziga Emmanuel Masantura ushinzwe Iyamamazabikorwa n’Igurisha mu Kigega RNIT Iterambere Fund kiri mu bafatanyabikorwa ba CMA muri ubwo bukangurambaga, yavuze ko mu kwizigamira hari igice cyasigaye gikeneye gishyirwamo ingufu.

Ati “Hari icyiciro runaka cy’Abanyarwanda cyasigaye kandi kubigisha bisaba imbaraga nyinshi ariko twemera ko kugira ngo uwo muco uzimakazwe tugomba guhera ku bakiri bato mu mashuri. Duteganya kandi kuzaganira n’inzego bireba nka Minisiteri y’Uburezi tukareba uburyo byarenga kubaganiriza gusa ahubwo bikaba byajya no mu nteganyanyigisho.”

Nyuma y’ubwo bukangurambaga buri gukorwa muri Gicurasi uyu mwaka ku itariki 20 Kamena rwa rubyiruko rugize ‘Capital Market Youth Forum’ ruzateranira i Kigali rwigishirizwe hamwe.

Umujyanama mu bya Tekiniki muri CMA, Dr. Ndahiro James yavuze ko urubyiruko icyo ruba rukeneye ari ukugira umuco wo kwizigamira kurusha kureba ku bushobozi
Ubuyobozi bwa EAUR Ishami rya Nyagatare bwari muri ubwo bukangurambaga
Ubukangurambaga ku by'isoko ry'imari n'imigabane bwatangirijwe muri EAUR Ishami rya Nyagatare
Mugabo David wiga ‘Business Administration’ yavuze ko abanyeshuri ba EAUR banyuzwe n’uburyo CMA yabigishije uko baba abashoramari mu buhobozi bafite
Abakozi ba CMA basobanuye byimbitse iby'imari n'imigabane
Muhoza Esperance na we wiyandikishije nk’umushoramari kuri iri soko yavuze ko yamenye uburyo bwo kubona ubushobozi bwo kubasha gushora kandi anizigamira
Ruziga Emmanuel Masantura ushinzwe Iyamamazabikorwa n’Igurisha muri RNIT Iterambere Fund, yavuze ko mu kwizigamira hari igice cyasigaye inyuma kigomba gushyirwamo ingufu
Rukundo Freddy wiga Icungamutungo yavuze ko yasobanukiwe uburyo bwo kwizigamira ahereye ku mafaranga make ndetse ko yiteguye kugana iri soko
Ubukangurambaga bwa CMA buri gukorerwa muri kaminuza zitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .