Ku wa Gatanu tariki 23 Nzeri 2022 nibwo Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’uyu mugabo, bigamije kurebera hamwe amahirwe y’ubucuruzi u Rwanda rufite, ku buryo yabyazwa umusaruro.
David Bonderman w’imyaka 79 ni umwe mu bashoramari bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyane ko umutungo we ubarirwa muri miliyari 6,5$ nk’uko tubikesha Forbes.
Yashoye imari mu bikorwa bitandukanye birimo ikigo cya TPG Capital, ikipe ya Basketball ya Boston Celtics na Seattle Kraken iri mu zikomeye mu mukino wa Hockey, ukinirwa mu rubura.
David Bonderman yavukiye mu muryango w’Abayahudi i Los Angeles mu 1942, akaba ari naho yize amashuri abanza, aza gukomereza muri Kaminuza ya Washington mu 1963. Uyu mugabo yanize amategeko muri Kaminuza ya Harvard.
Mu 1992, Bonderman yashinze ikigo ’Texas Pacific Group’, ari nacyo cyaje kuvamo TPG Capital.
TPG Capital imaze gushora miliyari zisaga 67 z’amadolari kuva mu 1993, mu nzego zitandukanye mu bucuruzi, uburezi, ubuzima n’izindi.
Mu 2015 nibwo yatangaje ko afite gahunda yo gushora miliyari y’amadorali ku mugabane wa Afurika, abinyujije muri iki kigo afitemo imigabane cya TPG Capital.
Ni gahunda yari afatanyijemo n’Umunyemari wo muri Sudani, Mo Ibrahim.
Uretse kuba umushoramari, David Bonderman anafite ibikorwa by’ubugiraneza muri Afurika cyane cyane ibigamije kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.
Abinyujije mu kigo ’Wildcat Foundation’, yabashije gukora ibintu bitandukanye mu kurwanya ba rushimusi bicaga inkura n’inzovu, bagamije kugurisha amahembe yazo.
Izi nkunga zihabwa ibigo birwanya icuruzwa ry’amahembe y’inzovu n’inkura, guteza imbere no gukoresha ikoranabuhanga, kongerera ubushobozi abashinzwe ubuzima bw’inyamanswa no guteza imbere imibereho y’abaturage bafite ibikorwa byangijwe n’inyamaswa.
Bonderman yakoze mu bigo bikomeye birimo Robert M. Bass Group, Inc., Washington Mutual, Inc, Banki yo kuzigama y’Abanyamerika, Burger King Holdings, Inc., Continental Airlines, Inc. n’ibindi byinshi.
Yashakanye na Dr. Laurie Michaels, bafitanye abana batanu. Batuye muri Leta ya Texas muri Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!