Imwe mu mishanga BRD yibandaho cyane ni iy’ubuhinzi, ubuvuzi, uburezi, ubworozi, ingufu, ubwubatsi, inganda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’indi.
BRD ifatanyije n’Urugaga rw’abikorera (PSF) yagiranye ibiganiro n’abashoramari b’i Bugesera kuri uyu wa 13 Ukwakira 2017.
Umuyobozi mukuru ushinzwe ishoramari muri BRD, Dr. Livingstone Byamungu, yavuze ko igikorwa batangirije muri aka karere ariko kizanakomeza no mu tundi kigamije kubafasha mu mishinga ibyara inyungu kandi yihutisha amajyambere no kubagira inama.
Yagize ati “Turashaka kuganira na bo twumve imishinga bafite, tubashyire muri gahunda y’umwaka utaha turebe ko dushobora kuzabaguriza. Turashaka kubasobanurira ibikorwa BRD ikora muri iyi minsi, hari abavugaga ko ikorana n’abashoramari banini ariko mwabyumvise ko n’abato n’abaciriritse ikorana nabo ndetse n’abaciriritse cyane.”
Imwe mu mishanga iyi banki itera inkunga cyane, ni igira ingaruka nziza ku mibereho y’abaturage cyane kurusha izo igirira nyirayo ndetse n’imishinga iteza imbere gahunda y’ibikorerwa mu Rwanda, by’umwihariko yyita ku byoherezwa mu mahanga.
BRD yanabwiye abikorera ko Umujyi wa Kigali uri gukura abenshi bakifuza kujya gutura i Bugesera, byongeye hari n’ibikorwaremezo nk’ikibuga cy’indege cyatangiye gusizwa.
Uko Bugesera igenda igeramo ibyo bikorwa, abikorera bibukijwe ko bafite isoko rirambye, kandi bishyize hamwe byatuma imishinga bakora yunguka uko bikwiye.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Bugerera ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ruzindaza Eric, yashimye uburyo BRD yegera abaturage bo hasi igamije kubafasha kwiteza imbere, abasaba kubyaza umusaruro ayo mahirwe.
BRD yanabagaragarije ko bafite amahirwe by’umwihariko yo gukoresha miliyari 600Frw iherutse kugaragaza ko yagennye yo gukoresha mu mishinga yavuzwe haruguru.
Mu gihe usanga banki zimwe zitihutira gutera inkunga imishinga y’ubuhinzi, BRD niho ishaka kwibanda cyane.
Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera mu Karere ka Bugesera, Higiro Eugène, yavuze ko ibyo baganirijwe ari ingirakamaro ku buryo babishyize hamwe byazabafasha kwiteza imbere.
Yagize ati “Ibi biganiro ni ingirakamaro, dore ko banatangiriye mu Karere ka Bugesera nk’akari gutera imbere, gafite ibikorwaremezo byiza, kegereye Umujyi wa Kigali. Byadushimisheje cyane kandi twabonye ari abantu babasha kwegera abaturage, banatwemereye ko bashobora kuzazana icyicaro bugufi. Ibyo byose nitubihuriza hamwe tuzagira ibikorwa bifatika.”
Yakomeje avuga ko abikorera b’i Bugesera mbere bari bafite imbogamizi z’imihanda, amashanyarazi n’amazi ariko ko zavuyeho. Kuri ubu bagiye gushyira mu bikorwa inama bahawe zo kwishyira hamwe, bakazabishishikariza n’abandi bikorera kwegera BRD.
BRD itangaza ko muri rusange ibikorwa byo gufasha abashoramari bafite imishinga bigenda neza. Muri raporo yayo ya 2016, igaragaza ko yateye inkunga imishinga 64 mu bice by’ubuhizi, ubworozi, uburezi, ibikorwaremezo n’ahandi; imishinga yose yahawe amafaranga asaga miliyari 66 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO