Ni umwe mu bashinze Uruganda C&D Pink Mango rukora imyenda irimo n’iyoherezwa mu mahanga ndetse akaba ari nawe washinze Inzu y’Imideli ya ‘Asantii’, anabereye Umuyobozi Mukuru.
Yatanze ikiganiro kuri uyu wa 1 Mata 2023 , mu Nama Mpuzamahanga y’Umuryango FPR Inkotanyi yahujwe no kwizihiza imyaka 35 ishize uyu muryango ubayeho.
Maryse Mbonyumutwa yari kumwe na Dr Donald Kaberuka wabaye Perezida wa Karindwi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, BAD, Umunya-Guinée-Bissau, Dr.Carlos Lopes wigeze kuba Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango w’Abibumbye.
Ni ikiganiro cyari kirimo kandi Umunya-Senegal Boubacar Boris Diop, umwanditsi w’ibitabo akaba yarabaye n’umunyamakuru ndetse n’Umunye-Cameroon, Dr Célestin Monga, wigisha ibijyanye n’ubukungu muri Harvard’s Kennedy School of Government.
Abatanze ibiganiro bagarukaga by’umwihariko ku buryo Afurika yahangana n’ibibazo byayo bya politiki biriho n’ibizaza.
Mbonyumutwa yavuze ko amaze imyaka 23 akora mu rwego rw’inganda kandi yagiye abona iterambere ryazo kugeza uyu munsi.
Avuga ko yafashe icyemezo benshi babonaga nk’ikidashoboka ubwo abo yakoranaga nabo muri Hong Kong mu Bushinwa bagatekereza kuza gushinga uruganda mu Rwanda.
Ati “Numvaga bavuga ko Afurika ishobora kuzaba iri imbere mu rwego rw’inganda ku Isi, cyari ikintu gishimishije. Dufite abaturage bakiri urubyiruko, bafite ubushobozi n’imbaraga zo kubigeraho.”
“Twakoze ikintu umuntu wese yavuga ko kitagombaga gushoboka, kuba mu gihugu kidakora ku nyanja , nta bumenyi mu gukora inganda dufite , nta kumenya ngo ese bizashoboka […].”
Yakomeje agira ati “Ariko ibi byabashije gushoboka mu Rwanda, igihugu gifite ubutaka bwera, kubera ko muri ibyo bihe bikomeye, twabashije gutangiza uruganda kandi uyu munsi turi guhindura cya gihugu gito, igicumbi cy’imyenda itandukanye.”
Mu 2019 ni bwo C&D Pink Mango yatangiye gukorera ku butaka bw’u Rwanda. Ni uruganda rukora imyenda icururizwa mu gihugu n’iyoherezwa mu mahanga ku kigero cya 85% aho rufite abakiliya benshi kandi banini.
Imwe mu ntego zarwo ni ukuzamura ibendera ry’u Rwanda na Afurika muri rusange mu bijyanye n’ubwiza bw’imyambaro imurikwa ku ruhando mpuzamahanga ndetse no kongera imirimo ihangwa.
Maryse Mbonyumutwa wamaze imyaka irenga 27 aba mu bihugu by’i Burayi ndetse no mu Bushinwa by’umwihariko, yahisemo kuza gutanga umusanzu mu kumenyekanisha imyambaro gakondo yo muri Afurika, ku isoko mpuzamahanga by’umwihariko i Burayi na Aziya.
Aha niyo yahereye ashinga inzu y’imideli ya ‘Asantii’ kugira ngo agaragaze imyambaro gakondo ku ruhando mpuzamahanga. Avuga ko ari imideli igaragaza umwihariko n’umuco wa Afurika mu bijyanye n’imyambarire.
Ati “Inkuru ya ‘Asantii’ ni inkuru y’umwana w’Umunyafurika wakuriye muri Diaspora, kubera ko imyaka irenga 27 nayimaze i Burayi no mu Bushinwa. Bakora ibishoboka byose bakakwibutsa ko utari mu rugo, aho waba uri hose.”
“Ikindi kintu ni uko Afurika ifatwa nk’Umugabane umwe, niba utangiriye ikintu muri Ethiopia cyangwa muri Kenya, ni kimwe, uba uri gukorera muri Afurika.”
Maryse Mbonyumutwa kwishyira hamwe n’abo bakoranaga mu Bushinwa kugira ngo baze gukora imyenda ikorerwa mu Rwanda ndetse na Afurika muri rusange, ari icyemezo gikomeye kandi cyiza bafashe.
Ati “Turi kubaka ibikorwaremezo mu gukora imyenda tugiye kuyigeza ku Isi hose, kandi izatugarukira bamwe muri twe bifite, tuzayigura ku giciro cyo hejuru, mu nzu z’imideli i Burayi no muri Amerika.”
“Abatifite cyangwa badafite ubushobozi, izatugarukira nyuma y’imyaka irindwi , izaba yarabaye caguwa.”
Yakomeje agira ati “Iyo ubizi, ibyo biguhatira gushaka igisubizo. Ntabwo twakwemera ko ibyemezo byafatiwe ahandi […] kuba Afurika igiye kuzaba ikomeye mu rwego rw’inganda, twaba turi abaguzi b’ibikorerwa hanze cyangwa tugurishayo ibyo dukorera hano.”
Maryse Mbonyumutwa yavuze ko Afurika ifite ubushobozi bwo kugira inganda zikora ibijya guhangana ku isoko mpuzamahanga.
Ati “Dushobora kuba byose; tugakomeza gukenera kugura serivisi cyangwa ikoranabuhanga ryabo ariko nanone tukanakora ibyo tujya kugurishayo natwe. Dushobora gukoresha ibyo bikorwaremezo mu gukora ibijya guhiganwa ku rwego mpuzamahanga.”
Kugeza ubu Asantii yakoze imyambaro ya mbere yiswe “Zaliwa”, ijambo ry’Igiswahili risobanura “Kuvuka”. Yagiye hanze ku wa 28 Nyakanga 2022 ndetse yatangiye gucururizwa kuri internet, aho uyitumije ayigezwaho mu minsi iri hagati y’itatu n’itanu.
Mbonyumutwa Maryse utuye mu Bubiligi kuva mu 1994, arateganya no kwagurira ibikorwa bye muri Tanzania ndetse agatangiza inganda zizamufasha kwinjira ku isoko ryo muri Afurika y’Iburengerazuba n’iyo mu Majyepfo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!