Gertler ukomoka muri Israel yafatiwe ibihano by’ubukungu na Amerika mu 2017, ashinjwa gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri RDC mu buryo butemewe n’amategeko, hashingiwe ku masezerano afite agaciro ka miliyari ebyiri z’amadolari yagiranye n’ubutegetsi bwa Joseph Kabila.
Amerika ifite amakuru y’uko Gertler afite imigabane mu kigo cy’ubukuzi bw’amabuye ya cuivre cya Kamoto Copper Company na Mutanda Mining byagenzurwaga n’ikigo Glencore cy’Abasuwisi, na Metalkol RTR kigenzurwa na Leta ya Kazakhstan.
Bitewe n’ibikorwa by’uyu mushoramari ufite ikigo DGI (Dan Gertler International) na Ventura, Amerika imaze igihe ishyira igitutu ku butegetsi bwa Félix Tshisekedi kugira ngo busese amasezerano yagiranye na Kabila, ariko na we yiyambaje abanyamategeko bamurwanirira.
Ikinyamakuru The Bloomberg cyatangaje ko cyahawe amakuru n’abayobozi babiri bo muri Amerika batifuje ko amazina yabo ashyirwa hanze, avuga ko ibiro bishinzwe ubutunzi bw’iki gihugu byifuza ko Gertler yahagarika ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro akorera muri RDC.
Gertler yibanda ku bucukuzi bw’amabuye arimo cuivre na cobalt, yifashishwa mu gukora ‘batteries’ z’imodoka n’imodoka zikoresha umuriro w’amashanyarazi. Aya akenerwa cyane n’inganda zo muri Amerika zishaka guhatanira isoko n’izo mu Bushinwa.
Amerika ifata ibikorwa bya Gertler nk’ibibangamira inyungu zayo, kuko ibigo byo muri Amerika bishaka guhatanira n’ibyo mu Bushinwa isoko ry’ubucukuzi bwa Cuivre na Cobalt muri RDC byanze kujyayo kuko ngo bitewe impungenge n’imikorere y’uyu mushoramari.
Donald Trump ubwo yayoboraga Amerika yigeze gukuraho ibihano byafatiwe Gertler, mu gihe Gertler we yari akomeje guhakana ibi byaha ashinjwa, ariko Joe Biden yabisubijeho mu 2021.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!