Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Gicurasi 2014, Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa, ibiro by’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB China) n’ishyirahamwe ry’abikorera ku giti cyabo mu Bushinwa bakoresheje inama yize ku ishoramari mu Rwanda (Investment workshop) yitabiriwe n’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi n’inganda 40 byo mu Bushinwa.
Mu ijambo rya Ambasaderi Lieutenant General Charles Kayonga yavuze, yibanze ku bikorwa bya leta y’u Rwanda mu korohereza abashoramari. Yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yateje imbere ibikorwa byinshi bitanga icyizere ku bashoramari, harimo umutekano, amategeko y’umutungo n’ubucuruzi, isoko ryizewe kandi rinini, habariwemo akarere igihugu kirimo, abakozi babyigiye kandi biyongera ndetse n’ibikorwa remezo bigenda byiyongera.
Umuyobozi w’ibiro bya RDB Shenzhen, Albert Rugaba yasobanuriye abitabiriye inama aho u Rwanda rugeze ku bijyanye no kwakira ndetse no gufasha ibikorwa by’ishoramari.
Yaberetse uko ubukungu bw’u Rwanda butera imbere, ubukerarugendo, ibigo bifasha abikorera ku giti cyabo, ibikoresho by’ibanze biboneka mu gihugu (raw materials), amategeko agenga imisoro n’isonerwa hamwe n’ibijyanye no kwinjiza amafaranag no kuyasohokana mu gihugu.
Umuyobozi w’ikigo cy’abikorera ku giti cyabo mu Bushinwa, Zhang Lu yavuze ko yanyuzwe n’ibyo amaze gusoma k’u Rwanda bijyanye n’iterambere hamwe n’ishoramari.
Yashimiye ubuyobozi bwa Ambasade kuba bwarabahaye umwanya wo kuganira kugira ngo bakorere hamwe ku bijyanye n’ishoramari mu Rwanda, yizeza Ambasaderi ko bagiye gutegura urugendo ruzajya mu Rwanda kureba uburyo bahimurira ibikorwa byabo.
Ambasaderi Lt. Gen. Kayonga yasoje inama y’ishoramari ashimira abayitabiriye, ishyirahamwe ry’Abashinwa bikorera ku giti cyabo ndetse abasezeranya ko ambasade itazatezuka kubafasha igihe icyo ari cyo cyose bazayiyambaza.
Yababwiye ko telefone ye ikora amasaha 24/24 bityo ntibazagire impungenge zo kumuhamagara igihe cyose bazabyifuza. Yabamenyesheje ko na servisi za ambasade (viza, ‘legalization’, n’izindi) bitangwa mu buryo bwihuse kandi nta mananiza.


















TANGA IGITEKEREZO