Ni inzu ifite agaciro ka miliyoni umunani, ifite ibyumba bitatu n’uruganiriro, igikoni n’ubwogero,kakaba ari kamwe mu gashya urugaga rw’abikorera rugaragaza nk’akazaranga iri murikagurisha rigiye kuba ku nshuro ya 20.
Ikigo Skat Consulting Ltd cyubatse iyi nzu iciriritse gifitanye imikoranire n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire kuva muri 2013.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyahuje ubuyobozi bw’Urugaga bw’Abikorera mu Rwanda ,Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda n’Imirimo y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, hagaragajwe uko ibikorwa byo kumurika byagiye bihindura isura uko imyaka yagiye ishira indi igataha n’udushya twabiranze.
Aho ni ho Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda Benjamin Gasamagera yahereye avuga ko kuri iyi nshuro, hari agashya k’inzu yubatswe mu matafari ahiye izaba ari urugero rwiza ku bashaka gutunga inzu zabo.
Yagize ati “ Muziko inzu ziciriritse ku gihugu cyacu ari umushinga inzego nyinshi zimaze igihe zitekerezaho zireba uburyo mu iterambere ryacu twazabona uburyo twatuza abantu mu buryo buciriritse butabahenze cyane.”
“Twagize Imana tubona umwe mu bashoramari w’umunyamuryango wacu wazanye tekinoloji iri mu bitabo ndetse yari iri no muri mudasobwa ariko ubu akaba yavuze ati reka noneho nyubake, abantu bazajye baza bayisure.”
Yashimangiye ko muri iri murikgurisha mpuzamahanga rya 20 rizahurirana n’isabukuru y’imyaka 20 ribaye hazibandwa ku kumurika udushya abanyarwanda bagiye bageraho mu rugendo rwo kwiyubaka no gutera imbere.
Ku byishimirwa bimaze kugerwaho, mu myaka 20 ishize Expo itegurwa, Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Kanimba François ati “ Ibi bikorwa byo kumurika ni ishuri kuko ubona abo muhanganye ku isoko ndetse ukabona n’umwanya wo kureba abafite icyo wabigiraho no kubabaza ibibazo.”
Yakomeje avuga ko hari abashoramari benshi bahisemo gushora imari yabo mu Rwanda biturutse ku kuba baritabiriye Expo mu bihe bitandukanye bakareba aho bashora imari yabo mu Rwanda, bityo ko imurikagurisha bitakiri ugucuruza gusa nk’uko byatangiye bigenda.
Imurikagurisha mpuzamahanga rya Kigali rizatangira tariki ya 22 Kanama rikaba rizitabirwa n’abaturutse mu bihugu 20 byo hirya no hino ku isi.
Amafoto: Niyonzima Moses



















TANGA IGITEKEREZO