00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahinde bagaragaje ibibakurura gushora imari mu Rwanda

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 26 May 2014 saa 10:16
Yasuwe :

Kutihanganira ruswa, umutekano usesuye urangwa mu Rwanda, korohereza abashoramari n’igihugu cyiza kiribereye n’amawe mu mabanga yashyizwe ahagaragara n’Abahinde bakunze kuza gushora imari yabo mu Rwanda. Mu nama yahuje RDB n’abashoramari bo mu Buhinde baje mu Rwanda yabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Gicurasi 2014, bagarutse ku mahirwe ibihugu byombi bifite mu ishoramari yagombye gusangirwa. Clarence Fernandes, Umuhinde wavuze mu izina ry’abandi bakorera mu Rwanda, yavuze u Rwanda (…)

Kutihanganira ruswa, umutekano usesuye urangwa mu Rwanda, korohereza abashoramari n’igihugu cyiza kiribereye n’amawe mu mabanga yashyizwe ahagaragara n’Abahinde bakunze kuza gushora imari yabo mu Rwanda.

Mu nama yahuje RDB n’abashoramari bo mu Buhinde baje mu Rwanda yabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Gicurasi 2014, bagarutse ku mahirwe ibihugu byombi bifite mu ishoramari yagombye gusangirwa.

Clarence Fernandes, Umuhinde wavuze mu izina ry’abandi bakorera mu Rwanda, yavuze u Rwanda ari igihugu gito kidakora ku nyanja ariko gifite ibyiza byinshi bituma Abahinde badaseta ibirenge mu kuhashora imari.

Fernandes yagize ati “ N’ubwo u Rwanda ari igihugu gito ariko ni cyiza cyane, gifite imiyoborere myiza, ntikihanganira ruswa ku buryo bukomeye. Ahantu hose hari umutekano, nta hantu na hamwe duhezwa gukorera ubucuruzi.”

Yakomeje avuga ko kubera ibyo amaze kuvuga ari bimwe mu bituma Abahinde baza mu Rwanda, ati “ Izi nizo mpamvu zituma duhitamo kuza gukorera mu Rwanda.”

Ku ruhande rw’u Rwanda, Kanyonga Louise, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kwandika amasosiyete y’ubucuruzi muri RDB, yavuze ko guhura hagati y’impande zombi byatumye banoza ibyo kuzamura gushora imari mu bihugu byombi.

Kayonga asanga Abahinde bagiye kugana u Rwanda ari benshi ati “ Batugaragarije igishushanyo mbonera bise ‘Doing Business in Rwanda”.

Iki gishushanyo mbonera cyerekana amahirwe Abahinde bafite babona mu Rwanda.

Iki gishushanyo kandi kigaragaza amahirwe abashoramari bo mu Rwanda bafite mu Buhinde.

Muri iyi nama kandi hateganyijwe ko abashoramari bo mu Rwanda bateganyirijwe guhura n’abo mu Buhinde bagasangira ubumenyi bafite ku mpande zombi.

Kanyonga yavuze ko Abahinde bamaze gushora imari igera kuri miliyoni 20 z’amadolari ya Amerika mu Rwanda. Ayo mafaranga bayashora mu nganda, ibikorwa by’ubucuruzi, itumanaho n’ibindi.

Mu kwandika imishinga mu Rwanda byatumye Abahinde binjiza mu Rwanda mu mwaka wa 2013 amadolari ya Amerika asaga miliyoni 35 mu mishinga 12. Muri 2012 hinjijwe asaga miliyoni 47 z’amadolari mu mishinga 13 mu gihe muri 2011 hari imishinga 10 yinjije miliyoni 127 z’amadolari harimo sosiyete ya Airtel yinjijemo agera kuri miliyoni 102 z’amadolari.

Muri rusange mu myaka itatu ishize hiyandikisha imishinga itatu buri mwaka, ivuye mu Buhinde.

Ku rundi ruhande, mu Rwanda hari imishinga minini igera kuri 64 y’ Abahinde mu gihe hari n’indi mito itarashyizwemo.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages