Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 17 Mutarama 2024. Bari bamaze iminsi itatu mu mahugurwa agenewe abahesha b’inkiko batari ab’umwuga agamije kububakira ubushobozi bwo kurangiza imanza zabaye itegeko.
Meya Dusengiumva yabasabye kurangwa no kubahiriza amategeko, gukoresha umutimanama, gukorera mu mucyo, kwirinda indonke cyangwa ruswa ahubwo bakishyira mu mwanya w’umuturage.
Ati “Guhera uyu munsi mwabaye abahesha b’inkiko. Tubitezeho kurangiza imanza neza kandi ku gihe, bikazagabanya ikibazo cy’imanza zitarangizwaga."
Ubwo batangiraga ayo mahugurwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa by’Umujyi wa Kigali, Stella Kabahire, yavuze ko mu Mujyi wa Kigali hakigaragara imanza nyinshi zitararangira kandi zidafite imbogamizi, abasaba ko bazirangiriza ku gihe bifashishije sisiteme yabugenewe izwi nka "IECMS".
Itegeko nimero 12/2013 ryo ku wa 22 Werurwe 2013 rigenga umurimo w’abahesha b’inkiko, rigaragaza ko abahesha b’inkiko batari ab‘umwuga ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere, uw’umumurenge, uw’akagari, abungirije abayobozi b’ibiro by’ubutabera bishinzwe kugira inama abaturage, umukozi wa minisiteri ufite mu nshingano gukurikirana irangizwa ry‘imanza n’umuyobozi wa gereza. Abandi babihererwa ububasha n’itegeko.
Abahesha b’inkiko batari ab’umwuga bahabwa ubwo bubasha bagishyirwa mu myanya y’akazi ibubahesha kandi bamaze kubirahirira, bakabutakaza igihe bayivuyeho.
Imirimo iri mu bubasha bw’umuhesha w’inkiko utari uw’umwuga irimo kurangiza ibyemezo by’inkiko, iby’inzego z’ubuyobozi zibifitiye ububasha n’izindi nyandikompesha.
Harimo kandi kwishyuza imyenda ishingiye ku masezerano, ku mategeko cyangwa ku rubanza rwaciwe kandi rwashyizweho inyandikompuruza.
Mu byo umuhesha w’inkiko utari uw’umwuga akora kandi harimo gukora imenyekanisha ryose riteganywa n’amategeko iyo abisabwe ku buryo buteganywa n’amategeko n’umuntu wese ubifitemo inyungu.
Harimo gufatira cyangwa guteza cyamunara ibintu byimukanwa n’ibitimukanwa, byanditswe n’ibitanditswe, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyemezo by’inkiko, iby’inzego z’ubuyobozi zibifitiye ububasha n’izindi nyandikompesha.
Abo bantu kandi bashinzwe gukora inyandiko zijyanye no kwishyuza mu irangiza ry’inyandikompesha n’imyenda ishingiye ku masezerano, guzishyikiriza abo zigenewe no kureba no kwemeza uko ikintu cyangwa ibintu bimeze bishingiye ku cyemezo cy’urukiko icya komite y’abunzi cyangwa undi wese ubifitemo inyungu.
Bashinzwe kandi kuvana abantu mu by’abandi iyo byategetswe n’urukiko na nyuma ya cyamunara, gusaba perezida w’urukiko gushyiraho itariki yo guteza cyamunara no gukora indi mirimo iteganywa n’itegeko.
Uretse umukozi wa minisiteri ufite mu nshingano gukurikirana irangizwa ry’imanza ufite ububasha nk’ubw’abahesha b’inkiko b’umwuga, abandi bahesha b’inkiko batari ab’umwuga bafite ububasha bugarukira mu mbibi z’ifasi bakoreramo imirimo ituma bagirwa abahesha b’inkiko.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!