Uruhane rw’ubucuruzi muri Banki itsura amajyambere mu Rwanda (BRD) rugiye guharirwa ikigo cy’ubucuruzi “Atlas Mara” cyo mu Bwongereza bitarenze amezi abiri nyuma y’amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda n’iki kigo kuri uyu wa 6 Mata 2014.
Iyi banki isanzwe ari iya Leta y’u Rwanda kuva mu 1967 ikaba yarashingiwe guteza imbere Abanyarwanda binyuze mu gutanga inguzuanyo z’uburyo bwose kuri buri wese, ikodeshagurisha n’ibindi.
Nyuma yo gusinya amasezerano ya mbere abanziriza guharira iyi kompanyi uruhare rw’ubucuruzi, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete, yasobanuye ko gufatanya n’inzobere mu by’ubukungu bigiye gutuma BRD yongera ubushobozi bwo gutanga serivisi.
Amb. Gatete yagize ati “ Guverinoma y’u Rwanda yahisemo guharira uru ruhare rw’ubucuruzi abikorera igamije gukurura abashoramari mpuzamahanga ku buryo bwihuse, bazarema amahirwe mashya ku bucuruzi ari na ko bagira uruhare ku izamuka ry’ubukungu.”
Amb. Gatete yasobanuye ko kuba hari uruhare rw’ubucuruzi rufite 75% bya Banki rugiye guharirwa abikorera bitazakuraho imikorere yayo cyangwa ngo ihindure izina kuko izakomeza umurimo wayo ariko mu buryo bugezweho.
Yagize ati“Ni amahirwe kibona abashoramari b’inzobere mu bucuruzi bafite umwihariko w’ikoranabuhanga nka Atlas Mara; bagiye kudufasha kuzamura urwego rw’abikorera mu Rwanda.”
Ikigo Atlas Mara gikuriwe n’abashoramari babiri ari bo Bob Diamond na Ashish J. Thakkar bagishinze. Aba bashoramari bishimiye gukorana n’ibigo bireberera BRD mu kuzamura ubukungu bw’igihugu bukagera no mu karere.
Bob Diamond, umwe mu bashinze Atlas Mara yagize ati “Ubufatanye n’u Rwanda bujyanye n’intumbero ya Atlas Mara yo kubaka no kuzamura urwego rwa serivisi z’imari muri Afurika.”
Yongeyeho ati “U Rwanda ni kimwe mu bihugu by’icyitegererezo mu bukungu guhera mu myaka 20 ishize nyuma ya Jenoside, kikaba kizakomeza kongera inyungu biciye mu rwego rw’abikorera.”
Ibigo byari bihagarariye u Rwanda mu gusinya intambwe ya mbere y’amasezerano ni Ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi mu Rwanda (NAEB), Ikigo cy’igihugu cy’Ubwiteganyirize(RSSB), BRD n’Ikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda(RDB).



















TANGA IGITEKEREZO