Urwo ruganda rukora imodoka zo mu bwoko butatu. Zirimo izitwarira hamwe abagenzi 52, izishobora gutwara abagera kuri 80 n’izitwara abagenzi 32 gusa.
The Eastafrican yatangaje ko urwo ruganda runakora izindi modoka nini zikoreshwa mu bikorwa by’ubwubatsi.
Umuyobozi Mukuru wa Foton muri Kenya, Apple Sun, yavuze ko bazajya bazana mu Rwanda imodoka ziteranyije.
Yagize ati “ Tuzajya tuzana imodoka zateranyirijwe mu Bushinwa tuzigurishirize mu Rwanda.”
Urwo ruganda rutangaza ko rumaze kugurisha imodoka 5000 muri Afurika y’Iburasirazuba mu myaka itanu ishize, Kenya yonyine ikaba imaze kuguramo izigera ku 3000.
Uruganda rw’Abadage rukora imodoka (Volkswagen), muri Mutarama uyu mwaka, rwatangaje ko rugiye gushora imari ingana na miliyoni $20 mu cyiciro cya mbere cy’umushinga warwo rufite mu Rwanda, harimo ko ruzajya ruteranya imodoka 5000 ku mwaka.
Umuyobozi wa Volkswagen muri Afurika y’Epfo, Thomas Schafer, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, yavuze ko uru ruganda rwiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano rwashyizweho umukono na Guverinoma y’u Rwanda, mu Ukuboza 2016.
Yavuze ko imirimo yabo mu Rwanda bazayikora mu byiciro bitatu, icya cya mbere kikaba kirimo gushyiraho ikigo kizakorera Volkswagen mu Rwanda cyanamaze gushyirwaho cyitwa Volkswagen Mobility Solutions Rwanda, guteranya imodoka no gushyiraho uburyo bwo kuzisangira ku bantu benshi.



















TANGA IGITEKEREZO