Iri murikagurisha ribaye ku nshuro ya 24 ariko ni ubwa mbere EABC rufite icyicaro i Arusha muri Tanzania ruryitabira.
Mu kiganiro Umuyobozi wa EABC, John Bosco Kalisa yagiranye na IGIHE yasobanuye impamvu yatumye bitabira iri murika n’umusaruro baryitezeho.
IGIHE: Urugaga rw’Abikorera muri Afurika y’Iburasirazuba ni ubwa mbere rwitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga ryo mu Rwanda ribaye ku nshuro ya 24. Kubera iki byatwaye iyo mwaka yose hari harabuze iki?
Kalisa: Nta cyari cyarabuze ahubwo ni uko ubwo niyamamarizaga kuyobora EABC muri Mata 2021 umwe mu mihigo nari mfite navuze ko nindamuka ntowe nzamenyekanisha uru rugaga mu batuye Afurika y’Iburasirazuba nkabikora nifashishije amamurikarugisha aba mu bihugu bigize uyu muryango kandi nabigezeho kuko tumaze kwitabira amamurikagurisha atatu n’iri ryo mu Rwanda ririmo.
Urugero EABC yitabiriye imurikagurisha ryabereye Arusha na Mwanza muri Tanzania none twitabiriye n’iri ryabereye mu Rwanda kuri iyi nshuro.
Kuri njye bimfansha kwesa imihigo yanjye nemereye gukorera abatuye umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba kandi ntabwo ari mu Rwanda gusa tuzakomeza no mu bindi bihugu bigize uyu muryango.
Kwitabira imurikagurisha nka EABC bibamariye iki ko nta bintu mwagaragaje mucuruza?
Twe nka EABC twe ducuruza serivisi kandi dushinzwe no kureshya abacuruzi tubereka amahirwe ari mu gushora imari zabo muri EAC bakarenga ubucuruzi bwo mu bihugu byabo bakajya no mu bindi mu rwego rwo kwagura ubucuruzi.
Twifuza ko Umunyarwanda ajya gushora imari ye muri Kenya, Umunya-Uganda akaza mu Rwanda, Umurundi akajya gukomereza ubucuruzi bwe muri Tanzania bityo bityo.
Rero iyo turi hano ni cyo dukora kandi twabonye umusaruro wo kwitabira imurikagurisha ufatika kuko twamaze kwakira abantu batandukanye badusaba kuba abanyamuryango ba EABC ku buryo ab’ingenzi batangiye kuzuza ibisabwa kugirango babe abanyamuryango.
Abantu banshi bumva EABC bakagira ngo n’iyabacuruzi banini ariko n’abacuruzi bato ntabwo bahejwe buri mucuruzi ushaka kuba umunyamuryango arabyemerewe, nibwo bukangurambaga dukora muri iyi Expo.
Hari ibihugu byo mu karere byitabiriye iri murikagurisha biturutse ku bukangurambaga EABC yakoze?
Yego birahari rwose ubukangurambaga EABC yarabukoze ifatanije n’Urugaga ry’Abikorera mu Rwanda, PSF. Mwabonye ko muri iyi Expo hajemo Mozambiqwe, Repebulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya na Tanzania. Ubwo ni ubukangurambaga buba bwakozwe na EABC ku bufatanye n’igihugu kiba cyateguye iryo murikagurisha.
Urugaga rw’Abikorera muri Afurika y’Iburasirazuba rwashinzwe rufite iyihe ntego?
Uru rugaga rwashinzwe mu 1997 hagamijwe guteza imbere ubucuruzi mu ishoramari muri EAC.
Indi mpamvu ikomeye yatumye uyu muryango ushingwa ni ukugira ngo hakurweho inzitizi zatumaga ubucuruzi bwo muri aka karere budindira.
Intego wihaye mu myaka itanu ufite yo kuyobora EABC ni izihe?
Nihaye intego nyinshi kandi zikomeye cyane ariko nizeye ko nzazigeraho nta kabuza mu myaka itanu nzayobora uru rugaga. Imana nikomeza kumpa ubuzima nzazamura igipimo cy’ubucuruzi nkigeze kuri 40% aho njye nasanze igipimo kiri kuri 15% mu bikorwa by’ubucuruzi; urumva ko umuhigo wanjye ukomeye ariko ndabyizeye n’Imana kandi izabimfashamo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!