Ni imibare yatangajwe n’Ikigo cy'Igihugu cy’Ibarurishamibare yatangajwe kuri uyu wa Gatatu, igaragaza ko urwego rw’inganda rwagize uruhare rwa 21% ku musaruro mbumbe w’igihugu.

Muri rusange, umwaka wa 2024, umusaruro mbumbe wazamutseho 8,9% bigizwemo uruhare n’uko ibindi bihembwe byagiye bizamuka. Nk’igihembwe cya mbere cyazamutse kuri 9,7%, 9,8% mu gihembwe cya kabiri, 8,1% mu gihembwe cya gatatu na 8% mu gihembwe cya kane.

Ubuhinzi bwazamutseho 5%, inganda zizamukaho 10% mu gihe na serivisi zazamutseho 10%.

Iyi mibare itangajwe mu gihe u Rwanda ruri mu bihe by’igitutu cy’amahanga kubera intambara iri kubera mu Burasirazuba bwa Congo. Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, isobanura ko nta ngaruka zigeze zibaho ku bucuruzi ahubwo ko imibare igaragaza ko ubuhahirane hagati y’Uburasirazuba bwa Congo n’u Rwanda yazamutse kuko ako gace gakenera cyane ibicuruzwa biva mu Rwanda.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yussuf Murangwa, yasobanuye ko nubwo hari ibihugu biri gufatira u Rwanda ibihano mu by’ubukungu, nta ngaruka zikomeye bizagira ku Rwanda.

Ati “Ntabwo tubona ko hazabaho ingaruka mbi zikomeye. Ntabwo zihari. Tumaze igihe ubukungu bwacu buzamuka neza, leta ishyiraho ingamba z’ubukungu zifatika hari na gahunda nyinshi leta ikora ifatanyije n’abanyarwanda mu ngeri zitandukanye…ku buryo tubona ko ingaruka nubwo zaba ntabwo zaba zikomeye…hari ingamba tugomba gufata ku buryo izo ngaruka zaba nke bishoboka.”

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yussuf Murangwa, yavuze ko nta mpungenge ku bukungu bw'u Rwanda kubera ibihano biri gufatirwa igihugu
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yussuf Murangwa, yavuze ko nta mpungenge ku bukungu bw'u Rwanda kubera ibihano biri gufatirwa igihugu
Ivan Murenzi asobanura uko ubukungu bw'u Rwanda buhagaze
Ivan Murenzi asobanura uko ubukungu bw'u Rwanda buhagaze
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Ibarurishamibare, Ivan Murenzi na Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yussuf Murangwa, mu kiganiro n'abanyamakuru
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Ibarurishamibare, Ivan Murenzi na Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yussuf Murangwa, mu kiganiro n'abanyamakuru