Serivisi nizo zagize uruhare runini mu izamuka ry’umusaruro mbumbe wose aho zihariye 46%, mu gihe ubuhinzi bwagize 24%, inganda zigira 23%, ibindi bisigaye bigira 7%.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, Murenzi Ivan, yatangaje ko ubwiyongere bw’umusaruro mbumbe ku kigero cya 7,8% butanga icyizere ku cyerekezo cy’ubukungu bw’igihugu.
Ati “Biba bivuze ngo ni ibikorwa biba byabaye mu gihugu mu nzego zose, hari ibikorwa biba, urugero hari umuhanda mushya…ibyo bikorwa iyo biba, yaba mu buhinzi, mu nganda, mu bucuruzi ese hari ubucuruzi bushya bwazamutse…ni ko kwiyongera k’umusaruro mbumbe.”
Yavuze ko iyo icyo gikorwa gishya kivutse, biba bivuze ko gitanga akazi, abantu bakinjiza amafaranga. Ati “Uko ubuhinzi bwiyongera, ni ko ibyo kurya biboneka, hari akazi, hari ibyo kurya, ni no kuvuga ngo ibyo usaguye unabyohereze hanze, ibyo twohereza hanze amadovize akinjira.”
“Iyo tureba umusaruro mbumbe uba ukubiyemo ibintu byinshi bireba igihugu…iyo wiyongereye ku rugero rwiza guhera kuri 6% kujya hejuru, biba bivuze ngo ni ubukire bwiyongereye ku gihugu, bivuze ubuzima bwiza…ni cyo kintu cya mbere cy’ingenzi kigaragaza aho igihugu kijya mu iterambere.”
Imibare yatangaje n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko umusaruro w’ibiribwa ngandurarugo wagabanutse 1% biturutse ku musaruro utaregenze neza mu gihembwe cy’ihinga cya 2025 A.
Muri iki gihembwe, umusaruro w’ibigori wagabanutseho 5%, uw’ibishyimbo ugabanukaho 1%, mu gihe umwaka wa 2024 wari wazamutseho 30% ku bigori na 18% ku bishyimbo. Umusaruro w’ibirayi wiyongereyeho 3%, w’imyumbati wiyongereyeho 5%. Umusaruro w’ibihingwa ngengabukungu wiyongeraho 3%.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Yussuf Murangwa, yatangaje ko igabanuka ku musaruro w’ubuhinzi ryatewe n’ibibazo by’imihindagurikire.
Ati “Iki gihembwe gitangira, imvura yaratinze, hari abateye ibigori bongera gutera ubwa kabiri, hari abateye ibishyimbo bihura n’ikibazo, ingamba ni za zindi ariko zisaba gushyiramo imbaraga kurushaho. Gahunda yo kwishyura tumaze imyaka dushyiramo ubushobozi, tugomba gukomeza kubushyiramo ariko tukabwongera kugira ngo ingaruka zijyanye n’ikirere zigabanuke… no gukomeza gushyira imbaraga mu bujyanama mu buhinzi.”
Byitezwe ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 7,1% mu 2025.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!