Ni icyemezo Odongo yatangaje ko kigaragaza kuzahura umubano wari warangiritse hagati y’ibihugu byombi guhera mu 2017.
Odongo yabitangarije i Kigali kuri uyu wa Gatanu ubwo yitabiraga isozwa ry’inama ya Komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi, igamije kwiga ku kunoza umubano.
Minisitiri Odongo yagize ati “Uganda yishimiye kuba Uganda Airlines yarahawe uburenganzira n’ubuyobozi bw’u Rwanda, bikazatuma itangiza ingendo ziva Entebbe zigana i Kigali. Ibi bizarushaho guteza imbere ubucuruzi, birusheho guhuza ubuhahirane bushingiye ku baturage.”
Ntabwo hatangajwe igihe Uganda Airlines izatangirira icyakora amakuru IGIHE ifite, ni uko nyuma yo kwemererwa Uganda Airlines hari ibindi byo kuzuza yasabwe n’u Rwanda, kugira ngo yemererwe kuhatangiza ingendo.
U Rwanda ruvuga ko itangizwa ry’izo ngendo zizaturuka ku mbaraga bazashyira mu kuzuza ibyo basabwa.
Uganda Airlines yari yaratangaje ko ishaka gutangiza ingendo ziva i Kampala zigana i Kigali mu Ukuboza 2019.
Muri Kanama 2019 nibwo Uganda Airlines yongeye gusubukura ibikorwa nyuma y’imyaka 20 yari imaze idakora.
Mu ntangiriro z’iyi sosiyete yahuye n’ibibazo bitandukanye birimo ibihombo n’imiyoborere, byatumye itabasha gushyira mu bikorwa ibyo yari yiyemeje ku gihe.
Raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya leta muri Uganda y’umwaka wa 2021/2022, igaragaza ko igihombo cy’iyi sosiyete cyari kuri miliyari 164,6 z’amashilingi mu 2020/2021 kigera kuri 266 mu mwaka ukurikiraho.
Igihombo cyose imaze kugira kigera kuri miliyari 532 mu myaka itatu ishize nk’uko inkuru ya Chimpreports iherutse kubitangaza.
Iyi sosiyete yari ifite gahunda y’uko mu myaka ibiri ya mbere izaba ikorera mu byerekezo biri hagati ya 19 na 21 ariko hafunguwe 11 byonyine.
Ikorera ingendo mu karere nka Bujumbura mu Burundi, Dar es salaam,Kilimanjaro na Zanzibar muri Tanzania, Johannesburg muri Afurika y’Epfo, Kinshasa muri RDC, Mogadishu muri Somalia, Kinshasa na Nairobi muri Kenya ndetse na Dubai.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!