00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuhamya bw’uwari umurinzi wa Gen Omega, nimero ya kabiri mu Banyarwanda b’ibyihebe

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 2 December 2025 saa 01:23
Yasuwe :

Kuva mu mpera za 2019 ubwo Mudacumura Sylvestre yicwaga, ishami rya gisirikare ry’umutwe w’iterabwoba wa FDLR riyobowe na Ntawunguka Pacifique uzwi nka Général Omega. Ku rutonde rw’ibyihebe Leta y’u Rwanda yasohoye tariki ya 15 Ukwakira 2025, Gen Omega ni nimero ya kabiri inyuma y’umuyobozi w’uyu mutwe mu rwego rwa politiki, Lt Gen Gaston Iyamuremye alias Byiringiro Victor.

Gen Omega yavutse mu 1964, avukira muri Segiteri Gasebeya, Komini Gaseke muri Perefegitura ya Gisenyi. Yahungiye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’aho we na bagenzi be batsinzwe na RPA Inkotanyi. Yari afite ipeti rya Lieutenant.

Tuyubahe Innocent umaze hafi imyaka ibiri atashye mu Rwanda, yabaye umurinzi wa hafi wa Gen Omega kuva mu 2016 kugeza mu 2022, bimukana mu bice byinshi ubwo bahungaga ibitero by’abarwanyi ba M23 barwanya ubutegetsi bwa RDC. Yasobanuriye IGIHE byinshi ku mibereho ya Gen Omega mu mashyamba.

Nubwo ubuyobozi bwa RDC buvuga ko abarwanyi ba FDLR, cyane cyane abayobozi bayo bashaje, Tuyubahe avuga ko Gen Omega we agifite imbaraga. Ati “Afite imbaraga, nta nubwo ari muremure. Ni mugufi, araringaniye.”

Muri rusange, Gen Omega ni umuntu udasabana n’izindi nyeshyamba ngenzi ze kuko ntawe apfa kwizera. Ibi bituma rimwe na rimwe afata icyemezo cyo kuzenguruka mu kigo cya gisirikare, agenzura ibyo atekereza ko bishobora kuba bitagenda neza, byaba ngombwa agafatira telefone z’abarwanyi kugira ngo arebe abavugana n’abo mu Rwanda.

“Omega mu buzima bwe, ni umuntu udasabana. N’abamurinda muri Etat-Major ntabizera, nta muntu n’umwe wabona ari gusabana na we. Ni umuntu uba ameze nk’aho afite umujinya igihe cyose. Ntabwo aba atuje, agenda azenguruka, asa n’ufite ibibazo, akongera agasubirayo. Habaga igihe adutunguye, n’amatelefone akayatwaka, akagenzura nimero ngo arebe abo tuvugana na bo. Aba agira ngo arebe niba hari nimero zo mu Rwanda muvugana.” Ni ko Tuyubahe yabisobanuye.

Byajyaga bibaho ko bamwe mu barwanyi ba FDLR bashakisha nimero za telefone z’abo mu miryango yabo baba mu Rwanda kugira ngo bavugane ku buryo bakwitegura gutaha. Hari n’abo Omega yafashe, abafatira ibihano birimo kubimurira mu kindi kigo cya kure, gukubitwa inkoni ziri hagati ya 200 na 300 cyangwa kwicwa.

Ati “Niba mwabanaga aho ngaho mu kigo, ahita akwimurira mu yindi batayo, akavuga ngo ‘Wazavamo umuntu umugambanira’. Ahita agutanga, ukajya kure, ku buryo mutazongera no guhura. Ntabwo habura nk’inkoni 200 kugera kuri 300.”

Tuyubahe yasobanuye ko na we yafashwe, bigaragara ko yavuganaga na bashiki be. Icyo gihe mu kigo cya FDLR habaye inama y’igitaraganya yari iyobowe na Omega, amubaza niba mu byo yavuganye n’abo mu muryango we hatarimo gahunda yo gutaha, arabihakana, anamwumvisha amajwi y’ibiganiro bagiranye.

Ngo Omega yabwiye Tuyubahe ko amahirwe yagize ari uko yamurindaga kuko iyo bitaba ibyo yari kwicwa. Ariko ntiyamuretse gusa, kuko yategetse ko akubitwa inkoni 300, yamburwa na telefone yavuganiyeho na bashiki be.

Iyo Omega ahamije ko hari umurwanyi wa FDLR wamugambaniye, amucira urwo gupfa ariko si we umwirasira kuko ntaba ashaka ko abari mu kigo bamenya ko yishe umuntu.

Tuyubahe yagize ati “We ukuntu abikora, kugira ngo bitagaragara mu basirikare ko ari kubica, we aragutuma, akareba nk’abasirikare babiri, akababwira inzira uzanyuramo. Ati ‘Ngwino ngutume mu kigo runaka, uzagenda wenyine, ni ibanga’, akaguha ibipapuro ati ‘Bijyane nka za Kazaroho’ cyangwa se ahandi, noneho wabageraho mu nzira, bakakurasa, bakavuga ngo wahuye na ba Nyatura cyangwa se ba Mai Mai, barakwica.”

Tuyubahe Innocent yabaye umurinzi wa hafi wa Gen Omega kuva mu 2016 kugeza mu 2022

Umunyagatolika wisunga abahanuzi

Tuyubahe yasobanuye ko Omega ari Umunyagatolika ujya muri misa, kandi ko afite n’itsinda ry’abahanuzi rimuhanurira ibizamubaho cyangwa se ibizaba ku mutwe wa FDLR muri rusange.

Ati “Wari uzi ko turi i Paris (ikigo cya FDLR kiri i Rutshuro) yari afite groupe? Yari afite groupe irimo n’uyu Chantal. Yari umuhanuzi we n’undi bitaga Francine. Umushumba wabo yitwaga Mulume, yarapfuye twenda kuva i Paris.”

Nizane Marie Chantal uvugwa na Tuyubahe ni umwe mu barwanyi ba FDLR bafashwe n’umutwe witwaje intwaro wa M23 ubwo bari muri Rutshuru. Yatashye mu Rwanda, ahabwa amahugurwa na Komisiyo y’igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, RDRC.

Ni kenshi FDLR itegura ibitero, byaba ibyo kugaba ku Rwanda cyangwa se guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa RDC. Mbere yo kubitangira, abahanuzi bayo bakora amasengesho kugira ngo Imana ibereke niba bazatsinda.

Tuyubahe ati “Baragenda ngo bagiye kubaza Imana uko bararwana n’uko biragenda. Bakunda gusenga nijoro nko mu masaa cyenda, saa sita. Noneho iyo bavuye guhanura, amategeko babahaye ni yo bashyira mu basirikare.”

Abahanuzi ba FDLR barizerwa cyane ku buryo bashobora kwicisha umuntu cyangwa bakamukiza. Tuyisabe yasobanuye ko igihe umuhanuzi yashoboraga kuba yashwanye n’umurwanyi, yashoboraga kubeshya Omega ko yabonye ari umugambanyi.

Ati “Kuko nk’umuhanuzi mwabaga mwashwanye, agahita avuga ngo ‘iriya ntama ntabwo imeze neza, muyikure mu zindi’, bagahita bakwica. Wenda ari uko wanze kumwakira ibikapu bagiye mu butumwa, agashaka inzira azakwicishamo.”

Omega yahigiye kwirasa, nabona agiye gufatwa

Gen (Rtd) James Kabarebe yigeze gusobanura uko yahamagaye Omega ku murongo wa telefone, amusaba gutaha, akifatanya n’Abanyarwanda kubaka igihugu.

Gen (Rtd) Kabarebe yibukije Omega ko ubumenyi afite buri gupfa ubusa, cyane ko uyu murwanyi yize gutwara indege, amumenyesha ko igihe yazaba atashye, ubutabera butazamukurikirana kuko nta ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Aho kwemera ubusabe bwa Gen (Rtd) Kabarebe, Omega yamusubije ko atazigera ataha mu Rwanda mu gihe rukirimo Umututsi. Kabarebe na we yamusubije ko atazigera arukandagiramo ari muzima.

Tuyubahe yasobanuye ko mu kiganiro we na bagenzi be bagiranye na Omega mu gihe yamurindaga, yababwiraga ko adashobora gutaha mu Rwanda rurimo Abatutsi kuko atakwemera kubana na bo.

Umunsi umwe, Tuyubahe yaratinyutse, abwira Omega ko abayobozi benshi ba FDLR bafashwe, bacyurwa mu Rwanda, amubaza uko bizagenda mu gihe na we azaba afashwe, amusubiza ko azirasa.

Tuyubahe ati “Twaraganiraga kubera ko namubaga hafi, naramutekeraga, akajya ambwira ababaye ibigwari, abo bafashe, kuko na Chantal bamufashe turi kumwe, ari nka saa moya. Tugeze mu Ibambiro, naramubwiye nti ‘Ko bari gufata abandi, wowe nibagufata? Ugize umwaku ugafatwa!’, ati ‘Njyewe nahita nirasa’.”

Gen Omega yavuze ko azirasa, nabona agiye kuraswa

Omega ahungana abarwanyi bake

Ni kenshi FDLR yateguriwe ibitero, byaba ari ibyibasira ibigo bito byayo cyangwa se ibirindiro bikuru. Iyo Omega amenye ko agiye guterwa, yitegura guhunga mu rwego rwo kwirinda kwicwa cyangwa se gufatwa mpiri.

Tuyubahe yasobanuye ko ikigo cya Paris Omega yamazemo igihe kirekire muri teritwari ya Rutshuru, cyarimo abarwanyi ba FDLR bari hagati ya 120 na 150 ariko iyo yahungaga, yajyanaga n’abarinzi be ba hafi bake, abandi bagahunga ukwabo.

Ati “Ntabwo ahungana n’abandi. Ubwo habaga operation, baje gutera mu gace kacu, yafataga abarinzi be, bakagenda nk’amasaha abiri mu ishyamba. Abarinzi be babaga ari 12, ntabwo barenga, akongeramo n’abo bakobwa b’abanyamasengesho, ubwo bari babiri.”

Yavuze ko abandi barwanyi ba FDLR bahungaga bacitsemo amatsinda nk’atatu, urugamba rwarangira bakongera bakihuza.

Keretse mu gihe haba ibitero by’umusubizo, Omega ntakunda gukora ingendo ndende. Tuyubahe yasobanuye ko mu gihe yabaga i Paris, yakoraga urugendo rimwe mu mwaka, ajya gusura ibigo by’abarwanyi ba FDLR kugira ngo abatere akanyabugabo.

Ati “Mu mwaka yagendaga rimwe, yabaga agiye guha abasirikare gahunda y’umwaka, akagenda asura aho ibigo biri, abasirikare abaha morale ahabaye intambara, akabahumuriza, abatashye akabita ibigwari ati ‘Bariya babaye ibigwari, ntimuzabe nka bo’, akabashakira bottes.”

Aho Tuyubahe aherukanira na Omega, we nta mitungo izwi yagiraga bitandukanye na Ruvugayimikore Protogene alias ‘Colonel Ruhinda’ wari ufite ibikuyu. Omega yabaga afite agakapu karimo amafaranga, andi abitswe n’abashinzwe umutungo muri FDLR.

Mu gihe Omega yari mu kigo i Paris, Lt Gen Byiringiro we yabaga ku cyicaro cyo ku rwego rwa politiki i Kazaroho. Tuyubahe yasobanuye ko aba bayobozi bahuraga gake ubwo babaga bari mu nama nkuru.

Tuyubahe yavuze ko iyo Omega amenye ko agiye kugabwabo ibitero, ahungana n'abarinzi bake
Lt Gen Byiringiro Victor na Omega bahungiye ahitwa Buhaya muri Walikale

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages