Ni uburyo bwatangirijwe mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Murundi ahabarurwa inzuri zirenga 1500 zibarizwamo inka zirenga ibihumbi 21.
Aborozi basobanuriwe uburyo bwabafasha guhunika ubwatsi kandi budahenze, bigatuma inka zabo zikomeza kubona ubwatsi mu gihe cy’impeshyi izuba riba ryabaye ryinshi ubwatsi bukuma.
Umukozi w’Umushinga wita ku guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo, RDDP ukorera muri RAB, Nshokeyinka Joseph, yavuze ko uburyo butatu ari bwo bushobora gufasha aborozi guhunika ubwatsi mu buryo butagoranye.
Ati “Aborozi turi kubibutsa ko igihe cy’impeshyi cyageze, bityo bakwiye kwita kuri gahunda zo guhunika ubwatsi hakoreshejwe uburyo butandukanye, bwaba ukubika ubwatsi bwumye, kubika ubwatsi bubisi hifashishijwe amashashi yabugenewe ndetse n’uburyo bumenyerewe nko gukoresha umwobo muremure ugashyiramo shitingi ubundi ugashyirwamo ubwatsi ukabubikamo.”
Yakomeje agira ati “Ubu buryo bufasha umworozi mu kubika ubwatsi, yaba ari ubuterano, umukenke ndetse n’ubwatsi bwimeza mu rwuri, intego y’uyu mwaka kandi ni uko aborozi bagomba gukoresha ibisigazwa by’umusaruro w’ubuhinzi kugira ngo twirinde iyangirika ryabyo kandi biba bishobora kuvamo ibiryo by’amatungo.”
Rutagarama Rachid utuye mu Kagari ka Buhabwa mu Murenge wa Murundi, yavuze ko igihe cy’impeshyi inka nyinshi zikunze gutanga umusaruro muke w’amata kubera kutamenya guhunika ubwatsi.
Ati “Ubu rero nabimenye nta nka yanjye izongera gusonza, nta n’ubwo umusaruro uzagabanuka, iwanjye mfite amazi ni nayo mpamvu nkwiriye gushyiramo imbaraga kuko nsigaye norora ngamije ubucuruzi.”
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba buherutse gutangaza ko bwifuza kuva ku mukamo wa litiro zirenga ibihumbi 170 ziboneka ku munsi zikagera kuri miliyoni ebyiri.
Guverineri Gasana Emmanuel yavuze ko ibi bizagerwaho abaturage niborora inka zitanga umukamo bakava ku korora inka nyinshi zidatanga umusaruro.
Yavuze ko nibura inka imwe izava kuri litiro eshanu ikagera kuri litiro 20 mu gihe aborozi bakurikiza inama bagirwa n’ubuyobozi zirimo korora inka zitanga umukamo, guhunika ubwatsi mu gihe cy’izuba no guha inka amazi menshi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!