00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuhinzi bw’icyayi, igisubizo ku rubyiruko ruri mu bushomeri mu Ntara y’Uburengerazuba.

Yanditswe na Manzi Angelo
Kuya 2 January 2023 saa 09:21
Yasuwe :

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba,Habitegeko François yagaragaje ko ubuhinzi bw’icyayi ari kimwe mu byafasha urubyiruko kwivana mu bushomeri, rugatera imbere.

Ibi yabivuze mu gihe mu Rwanda ubuhinzi ari shingiro ry’impinduka mu bukungu, aho buri kuva ku kubona umusaruro uri ku gipimo cyo hasi bwerekeza ku bumenyi bwo kwinjiza umusaruro utubutse.

Umusaruro w’amafaranga yinjira mu gihugu avuye mu buhinzi mu gihugu, mu Ntara y’Uburengerazuba uri ku kigero cya 52% mu mwaka wa 2021 bikayishyira ku mwanya mwiza mu gihugu kuko iyi Ntara iberanye n’ubuhinzi bw’icyayi. Iyi ntara ifite inganda 11 mu nganda zigera kuri 20 z’icyayi ziri mu Rwanda.

Aganira na IGIHE, Guverineri Habitegeko avuga ko bafite gahunda yo kongera ubutaka buhingwaho icyayi muri iyi Ntara kuko butunze benshi bitandukanye n’imyumvire ya bamwe.

Yagize ati “Usanga nk’uruganda rumwe rukoresha abantu ibihumbi bitanu ku kwezi, urumva ushyizemo n’imiryango batunze ni abantu benshi bafatika ku buryo twifuza kongera ubuhinzi bw’icyayi mu ntara yacu tukongera n’abakozi bakoramo ariko kandi tukanongera umusaruro kuri hegitari kuko tugifite amahirwe yo kuzamura uwo musaruro.”

Guverineri yavuze ko ubuhinzi bw’icyayi burimo amahirwe akomeye ku buryo abyajwe umusaruro, byavana urubyiruko rwinshi mu bushomeri.

Ati “Nk’ubu dufite ikibazo mu basoromyi bakiri bakeya kandi tukagira n’abaturage badafite imirimo,rero sinumva iki kibazo cy’urubyiruko rushomereye n’umusaruro ugomba kuva mu murima abantu bakabonamo akazi. Niba icyayi twohereza mu mahanga kizamuka, tubona amadovize menshi n’amafaranga ajya mu baturage akiyongera kuko nk’umwaka ushize miliyari 13 zinjiye mu mifuka y’abaturage bacu bazikuye mu cyayi.”

Gahunda y’Igihugu ya kane yo kuvugurura ubuhinzi (PSTA 4) 2018-24 igaragaza ko ubuhinzi bugize kimwe cya gatatu (1/3) cy’ubukungu bw’u Rwanda, bugatanga hafi ya kimwe cya kabiri (1/2) cy’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga, kandi butanga akazi ku bajya kungana na bibiri bya gatatu (2/3) by’abaturage bose bageze igihe cyo gukora.

Kuri ubu Intara y’Uburengerazuba ihinga icyayi kuri hegitari zigera ku 16,158.

Ubuhinzi bw’icyayi bwagaragajwe nk'igisubizo ku rubyiruko rushomereye mu Ntara y’Uburengerazuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages