00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwiteze kongera ikawa rwohereza mu mahanga nyuma yo kwitabira ‘World of Coffee San Diego’

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 16 April 2026 saa 04:57
Yasuwe :

Ikawa y’u Rwanda iherutse kuza muri eshanu nziza zasogongewe mu imurikagurisha mpuzamahanga ry’ikawa rizwi nka ‘World of Coffee San Diego’, ryaberaye i California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibyitezweho kuzamura ingano y’ikawa y’u Rwanda yoherezwaga mu mahanga.

‘World of Coffee San Diego’ yatangiye ku wa 10 igeza ku wa 12 Mata 2026, aho Abanyarwanda bayitabiriye baherekejwe n’Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), Claude Bizimana.

U Rwanda rwitabiriye iri murikagurisha rugamije gushaka amasoko mashya ndetse no gushimangira ubwiza buhebuje bw’ikawa y’u Rwanda. Byari n’amahirwe yo kurushaho kumenyekanisha ikawa y’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.

Claude Bizimana yagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye barimo Umuhuzabikorwa w’Itsinda rihuriweho n’Inzego za Leta n’Abikorera mu Muryango mpuzamahanga w’ikawa, Miguel Zamora na Perezida wa Sosiyete ya ’Layn Natural Ingredients USA’, Elaine Yu.

Yagiranye ibiganiro kandi na Anna-Lena Bahr na Ana Beltran bo muri ’Vollers Group’; sosiyete mpuzamahanga ihuza abahinzi, abacuruzi n’abaguzi b’ikawa binyuze mu Cyamunara koranabuhanga, ikaba n’Umufatanyabikorwa wa NAEB mu kugurisha ikawa binyuze mu irushanwa ngarukamwaka ry’ubwiza buhebuje bw’Ikawa y’u Rwanda.

Ibi biganiro byose byareberaga hamwe ku iterambere ry’udushya mu buhinzi bw’ikawa n’iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu by’abahinzi b’ikawa mu Rwanda.

Ibi biganiro no kwitabira iri murikagurisha byitezweho kuzamura isura y’ikawa y’u Rwanda ku ruhando mpuzamuhanga cyane cyane ku isoko ry’ikawa rya Amerika risanzwe ryinjiriza iki gihugu agatubutse kuko mu 2025 ryinjije arenga miliyari 23$.

Kugeza ubu ikawa ifatwa nka kimwe mu bihingwa ngengabukungu byinjiriza u Rwanda akayabo, ndetse karushaho kwiyongera uko imyaka iza indi igataha.

NAEB igaragaza ko umusaruro w’ikawa yoherezwa mu mahanga wiyongereyeho ku kigero cya 39% mu 2025 ugereranyije no mu 2024 ndetse n’amafaranga yinjizwa aturutse muri uyu musaruro yiyongereyeho 65% ugereranyije n’umwaka wabanje.

Kugeza ubu imibare itangwa na NAEB igaragaza ko mu wa 2025, u Rwanda rwohereje ku isoko ryo mu mahanga ikawa ingana na toni 23.860 zinjije arenga miliyari 216 Frw.

Abacuruzi b’ikawa mu Rwanda biteze kohereza ikawa nyinshi muri Amerika nyuma yo kwitabira Imurikagurika ry’ikawa ryabereye California
Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Claude Bizimana, yagiranye ibiganiro n'abayobozi batandukanye basanzwe bacuruza ikawa muri Amerika
Abanyarwanda bamurika ubwiza bw’ikawa y'u Rwanda muri Amerika
Ikawa y'u Rwanda yaje muri eshanu nziza zasogongewe mu imurikagurisha mpuzamahanga rya ‘World of Coffee San Diego’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages