00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibikomoka ku buhinzi byinjirije u Rwanda miliyoni 15$ mu cyumweru kimwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 December 2025 saa 10:27
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), cyatangaje ko ibicuruzwa u Rwanda rwohereje mu mahanga hagati y’itariki 22-26 Ukuboza 2025, byinjije 15.647.992$.

Imibare igaragaza ko muri icyo cyumweru u Rwanda rwohereje mu mahanga kawa ipima toni 1.226, yinjiza 7.673.630$.

Icyayi cyoherejwe mu mahanga muri icyo gihe kingana na toni 985, zinjije 2.915.114$.

Imboga u Rwanda rwohereje mu mahanga zinjije 452.410$, naho imbuto zinjiza 407.409$.

U Rwanda kandi rwacuruje indabo zingana na toni 19, zinjiza 108.534$. Ni mu gihe ibikomoka ku matungo byacurujwe byo bingana na toni 378, aho byinjije 473.159$.

Byinshi muri ibi bicuruzwa byoherejwe mu bihugu birimo Nigeria, u Bwongereza n’u Buholandi.

Guverinoma y’u Rwanda iherutse kugaragaza ko bitarenze mu 2029 umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi uzongerwa ku kigero cya 50% mu rwego rwo gukomeza kwihaza mu biribwa n’iterambere ry’ubukungu bw’igihugu, inagaragaza ibizarufasha.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko hazashyirwa imbaraga muri gahunda zigamije kongera umusaruro ndetse no gufasha abahinzi kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kongera umusaruro.

Mu 2024 ubuhinzi bwari bugize 25% by’umusaruro mbumbe w’igihugu hakaba hifuzwa ko uwo musaruro wongerwaho 50% mu 2029.

Uruhare rw’ubuhinzi n’ubworozi hamwe n’urw’izindi nzego zitandukanye z’ubukungu rwafashije kuzamura umusaruro mbumbe ku muturage wavuye ku madorali 754 yariho mu 2017 ugera ku madorari 1.040 mu 2024.

Ubuhinzi kandi butanga akazi ku kigero cya 55% mu bice by’icyaro na 12% mu mijyi mu gihe abahinga bagamije isoko mu 2025 bari ku kigero cya 48% mu gihe hafi 70% y’Abanyarwanda batunzwe nabwo.

U Rwanda rwinjije arenga miliyoni 15$ mu cyumweru avuye mu bikomoka ku buhinzi rwohereje mu mahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages