Rizajya riba buri mwaka, ndetse hanakorwe amarushanwa abatsinze neza bahamwe igihembo.
Ubusanzwe CMA yateguraga amarushanwa azwi nka ‘Capital Market University Challenge: CMUC’, ahuza abanyeshuri bo muri za kaminuza n’amashuri makuru yo mu Rwanda, agamije kubashishikariza kwitabira ibikorwa by’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, kwizigamira no kubongerera ubumenyi muri izi nzego.
CMUC yabaga ku rwego ra kaminuza ni yo yahindutse ‘Capital Market Youth Forum’, ihuriro rizajya rihuriza urubyiruko rwo mu gihugu hose.
Umuyobozi wa CMA, Thapelo Tsheole, yavuze ko gutangiza iri huriro ku rwego rw’igihugu, ari intambwe ikomeye mu gutegura abashoramari b’ejo hazaza mu Rwanda.
Yagaragaje ko iyi gahunda ishingiye ku nkingi eshatu.
Zirimo ubukangurambanga buzenguruka igihugu bugamije kugaragaza amahirwe ari mu isoko ry’imari n’imigabane, amarushanwa afasha kubyaza umusaruro ubumenyi bungutse no guhabwa imenyerezamwuga ku batsinze, bakongererwa ubumenyi bwisumbuye muri uru rwego.
CMUC 2025 yitabiriwe n’abanyeshuri 2700 bo mu mashuri makuru na za kaminuza.
Havuyemo 571 bahatanye ari ho havanywemo 25 bahembwe miliyoni 6 Frw ariko bakazazihabwa binyuze mu migabane. Bahawe n’abahuza bazabafasha gushora neza bakunguka.
Umuyobozi wa CMA, Thapelo Tsheole ati “Ibyo bikorwa byanafashije mu kuganira ku ngingo zinyuranye zirimo uburyo umuntu ashobora gukoresha imari afite mu buryo buboneye nta gusesagura, umuco wo gushora imari ahunguka, ndetse no kugira uruhare mu kubaka urwego rw’imari rukomeye mu Rwanda.”
Yatangaje ko abanyeshuri 25 batsinze bazahabwa imenyerezamwuga mu Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda, anashimira iki kigo ku ruhare rwacyo mu guteza imbere urwego rw’imari mu Rwanda.
Yashimiye bafatanyabikorwa bakoranye muri urwo rugendo rwose, yaba amashuri makuru na za kaminuza zabakiriye, abanyeshuri bitabiriye n’abandi bafatanyabikorwa nka RNIT, BK Capital, CDH Capital, Mo Capital, Faida Securities, bagize uruhare rukomeye muri Capital Market Youth Forum 2025.
Abanyeshuri 25 bahembwe babimburiwe na Abimana Rutazuyaza Didier wiga muri Kaminuza y’Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubukungu (UTB) wahawe miliyoni 1 Frw, wagaragaje ko yize byinshi binyuze mu bukangurambaga bwa CMA.
Ati “Kugeza ubu namaze kumva neza akamaro ko gushora mu migabane. Iki gihembo ni intangiriro nziza muri uru rugendo rwo kubyaza umusaruro amahirwe ari ku isoko ry’imari n’imigabane. Kiramfasha kwiyubakira ejo hazaza heza.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe ishoramari rya Leta, Mutesi Linda Rusagara, yavuze ko kugira ngo isoko runaka rigire ingufu rigomba gushingira ku cyizere no kubahiriza inshingano.
Ati “Niba koko umuntu avuga ko yinjije miliyari imwe ugomba kumenya niba koko ari byo. Uba ugomba kumenya niba amakuru mu bijyanye n’imari y’ikigo cyawe ari yo. Waba ushaka kujya mu bijyanye n’isoko ry’imari, kuba umucuruzi ukomeye, kuba umubaruramari w’umwuga, indangagaciro ya mbere ugomba kwimakaza kugira ngo ugere ku ntego wihaye ni ukugirirwa icyizere.”
Yibukije kandi ko abantu bakwiriye kuzuza inshingano zabo, umuntu agakoresha amafaranga icyo yagenewe bitari ukujya kwaka inguzanyo muri banki ngo uguremo imodoka kandi yari igamije kugura imashini runaka yo kwifashisha mu bikorwa bye by’ubucuruzi.
Mu myaka ishize abanyeshuri ibihumbi 10 bitabiriye CMUC, agaragaza uburyo ari intambwe ikomeye mu gushishikariza urubyiruko ibijyanye n’isoko ry’imari no kubaka urwego rw’imari rukomeye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!