Aya masezerano y’inguzanyo yasinyiwe i Abu Dhabi kuri uyu wa 11 Ukuboza 2024, aho u Rwanda rwari ruhagarariwe na Ambasaderi John Mirenge mu gihe Ikigega ADFD cyari gihagarariwe n’Umuyobozi Mukuru wacyo, Mohamed Saif Al Suwaidi.
Al Suwaidi yavuze ko aya masezerano agaragaza ubushake bafite mu guteza imbere ibikorwa remezo bigamije kuzamura imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage mu bihugu bafatanya.
Ati “Binagaragaza imbaraga dushyize mu guteza imbere umubano mwiza dufitanye n’u Rwanda, tugira uruhare mu iterambere ry’inzego zifite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu.”
Yahamije ko uyu mushinga urimo kwagura uruganda n’imiyoboro y’amazi ku ruganda rw’amazi rwa Karenge ari intambwe ikomeye mu kugeza amazi meza mu bice byose by’u Rwanda.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, John Mirenge yatangaje ubufatanye bw’u Rwanda na ADFD buzafasha igihugu kugera ku ntego cyihaye zo kugeza amazi meza ku Banyarwanda bose.
Ati “Kwagura uruganda rw’amazi rwa Karenge n’imiyoboro y’amazi ni umushinga ukomeye uzageza igihugu ku ntego cyihaye yo kugeza amazi meza ku baturage bacu bose no kubaka ibikorwa remezo bigezweho kandi birambye by’amazi, bihaza ibyifuzo by’abaturage.”
Amb. Mirenge yashimangiye ko uyu mushinga uzahindura imibereho y’Abanyarwanda binyuze mu mirimo bazakora no kunoza imiyoboro y’amazi ajya mu bice bitandukanye, bikajyanishwa n’umubare w’abayakeneye.
Ati “Iyi ntambwe ijyanye n’icyerekezo kigari cy’iterambere ry’igihugu cyacu n’intego yo kugeza amazi meza kuri buri wese.”
Ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 bigaragaza ko abarenga 82% bakoresha amazi meza, abo mu Mujyi wa Kigali bakaba ku isonga, ku rugero rwa 97% na ho mu Ntara y’Iburengerazuba abakoresha amazi meza mu buzima bwa buri munsi ni 75%.
Ingo zibona amazi meza mu Ntara y’Iburasirazuba ni 81.1%, mu gihe Akarere ka Rwamagana kayoboye utundi mu kugira abakoresha amazi meza muri iyi ntara, kari ku rugero rwa 90.5%.
Uyu mushinga ni kimwe mu bikorwa bigamije gutuma Umurwa Mukuru w’u Rwanda, Kigali, ugira amazi meza ahagije. Ukubiyemo ibikorwa byo kubaka uruganda rw’amazi rufite ubushobozi bwo gutunganya metero kibe ibihumbi 36 ku munsi no kwagura imiyoboro y’amazi ijya mu bice by’ingenzi by’Umujyi wa Kigali.
Imibare igaragaza ko Umujyi wa Kigali ufite ingo zirenga ibihumbi 488, ibikorwa bikomeye by’ubucuruzi n’amahoteli atandukanye, ugakenera amazi angana na metero kibe ibihumbi 145 ku munsi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!