00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rukeneye nibura ababaruramari b’umwuga 10.000

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 16 September 2023 saa 08:10
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Ababaruramari mu Rwanda, ICPAR, Amin Miramago, yatangaje ko u Rwanda rugifite icyuho kinini mu baruramari b’umwuga kuko rukeneye nibura 10.000 ariko rukaba rufite 1000 gusa.

Ni ubutumwa yatangiye mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuwa 15 Nzeri 2023, ubwo hatangazwaga amanota y’abakoze ibizamini muri Kamana 2023 bibahesha kuvamo ababaruramari b’umwuga bemewe no ku rwego mpuzamahanga.

Amin Miramago ati ‘‘Twe tuba twabateguriye ibizamini, ubwo ushaka kuza kwiyandikisha akaza akiyandikisha agakora ibyo bizamini. Ariko nk’igihugu iyo urebye nk’u Rwanda dukeneye nibura ibihumbi 10.’’

Miramago yavuze ko kugira ngo leta n’abikorera bagabanye ibihombo by’amafaranga yabo asesagurwa, buri kigo nibura cyakabaye gifite umubaruramari w’umwuga.

Yatanze urugero rw’ibigo ahera ku mirenge, uturere, amashuri, ibitaro, amavuriro na za farumasi n’ibindi byiyandikishije mu imenyekanisha ry’imisoro; avuga ko biba bikeneye ababaruramari.

Yasobanuye ko nibura umubaruramari umwe ashobora gukorera ibigo bito byinshi, ariko ko buri kigo kinini cyakabaye gifite umubaruramari w’umwuga.

Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya ICPAR, Obadiah Biraro, yavuze ko ibigo bikwiye gukoresha ababaruramari b’umwuga ku buryo n’iyo babihombeje bibona aho bibariza kuko ICPAR ibakurikirana.

Ati ‘‘Ntabwo ari ugupfa gushyira yo uwo mubonye wese wambaye amakaruvati. Oya! Aba agomba kuba yaragize amahugurwa ahagije. Ndetse noneho itandukaniro aho riri, ni uko azakora nabi mukamutuzanira. Muzamutizanira, ya mpamyabushobozi ye tuzayimwaka.’’

ICPAR ivuga ko Rwanda rufite ababaruramari b’umwuga 1000 bazwi biyandikishije mu rugaga.

ICPAR ivuga ko abanyeshuri bahitamo amasomo bakwiye kwibanda no ku y’ibaruramari kuko bakenewe ku isoko ry’umurimo cyane, aho kujya kwiga amasomo azatuma barangiza badakenewe cyane bikabaviramo kuba abashomeri.

Iri huriro rivuga ko nibura abanyeshuri 6000 ari bo bari kwiga amasomo ajyanye n’iby’ibaruramari muri za kaminuza, ariko ko hakenewe benshi kuko hari n’abakora ibizamini bibahesha kuba ababaruramari b’umwuga bakabitsindwa, ibituma umubare w’abajya ku isoko ry’umurimo uhora ari muke.

Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Ababaruramari mu Rwanda, ICPAR, Amin Miramago, yatangaje ko u Rwanda rukeneye nibura ababaruramari 10.000 b’umwuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages