Ibyo byagarutsweho ubwo i Kigali hatangiraga inama ya gatatu y’iminsi ibiri ku bijyanye n’imbuto.
Ni inama yo ku rwego rw’igihugu ariko yitabiriwe n’abaturutse mu bihugu birenga 20, aho by’umwihariko yigaga ku buryo bwo kwifashisha imbuto mu kubaka iterambere ry’igihugu, bigafasha mu kwihaza mu biribwa no gukora ubucuruzi.
Umuyobozi w’Ishami ryo Kuvugurura Ubuhinzi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Karangwa Patrick, yavuze ko mu Rwanda ubu imbuto z’ibiribwa rukenera zose zatumizwaga mu mahanga nko mu myaka umunani ishize.
Ati “Buriya imbuto nziza itanga umusaruro mwinshi iva mu bushakashatsi bufite ingufu. Byasabye ko Leta ishyiramo ingufu, haboneka ubushakashatsi, ibikoresho n’ishoramari ku buryo kuva mu 2021 abahinzi babashaga kubona imbuto zose mu gihugu.”
Gusa, ibyo ntibivuze ko abahinzi bahisemo kujya kuzigura mu mahanga babujijwe, ariko icyo gihe nta nkunganire bahabwaga ku giciro kuko ibyo baba bagiye gushaka mu gihugu biba bihari.
Imbuto zigitumizwa mu by’ubuhinzi ni izitari iz’ibiribwa.
Ati “Imbuto nk’iz’ibihingwa bivamo ibikorwamo imibavu, izo kuryoshya ibiryo nk’urusenda, zo ziracyatumizwa hanze. Nta bwo ari zo twihutiye.”
Ibyo byatumye kuri ubu hari gutekerezwa kohereza ahandi muri Afurika imbuto zituburirwa mu Rwanda.
Ati “Abantu bacu bakora mu butubuzi bw’imbuto bari no kugerageza kuzohereza hanze, bamaze no gukora amagerageza mu bihugu bimwe na bimwe. Barashaka isoko ryo hanze kuko kutahacuruza haba harimo impungenge y’uko izo batubura zishobora kubapfira ubusa.”
Gusa gucuruza imbuto mu mahanga muri rusange bisaba inzira ndende zirimo kwemezwa n’imiryango mpuzamahanga ishinzwe ubuziranenge bw’imbuto, hamwe no kujya kuzigerageza aho bashaka kuzigurisha kugira ngo harebwe ko zihera.
Umuyobozi Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Abatubura n’Abacuruza Imbuto mu Rwanda, Namuhoranye Innocent, yavuze ko ubu mu karere bacuruza imbuto z’imboga mu mu gihe muri Centrafrique bari kugeragezayo iz’ibigori.
Icyo yavuze ko bagihanganye na cyo ni imbogamizi zijyanye n’amategeko yo mu Rwanda akenewe kujyanishwa n’uburyo ubutubuzi mpuzamahanga bukorwa mu buryo bwujuje ibisabwa.
Ati “Harimo icyuho kijyanye no gusuzuma ubutubuzi bwakozwe niba bwujuje ibisabwa mu Rwanda ku buryo twacuruza nta nkomyi ku isoko mpuzamahanga.”
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Uwituze Solange, yavuze ko Afurika isabwa gukora byinshi cyane kuko mu isoko ry’ubucuruzi bw’imbuto ku Isi ifitemo uruhare ruto cyane.
Ati “Isoko ry’imbuto ku Isi rimaze kugera mu gaciro ka miliyari 85$ buri mwaka, ariko Afurika ifitemo uruhare rwa 2,2% gusa. Ni icyuho gikomeye, ariko ni n’amahirwe akomeye yo kongera uruhare rwacu muri iri soko.”
Muri iryo soko ry’imbuto ku Mugabane wa Afurika, Afurika y’Epfo yiharira 50% by’isoko ry’imbuto rifite agaciro ka miliyari 3,45$, kandi mu bihugu byinshi imbaraga zishyirwamo ntizihagije.
Ikirezi Uwase Lucie ukuriye ubuhinzi muri sosiyete nyarwanda Agriseeds Ltd itubura imbuto z’ibigori n’iz’imboga, yavuze ko isoko rihagaze neza ariko ikibazo kikiri ku myumvire y’abahinzi.
Ati “Abahinzi bagomba kumva ko imbuto ikomoka ku byo bejeje, atari yo bongera guhinga. Bagomba kugendana n’igihe bakajya bagura imbuto yemewe buri gihe uko bagiye guhinga.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!