00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda nta mpungenge y’ifumbire mvaruganda izakoreshwa mu Muhindo rufite

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 5 September 2026 saa 10:27
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ndabamenye Telesphore, yatangaje ko abahinzi badakwiye guhangayikishwa n’ifumbire mvaruganda bitewe n’ibibazo by’intambara, kuko irenga kimwe cya kabiri cy’izakenerwa ku Muhindo yose ihari.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’Igihugu, cyahagarikaga imyiteguro y’igihembwe cy’ihinga cya 2026 A (Umuhindo).

Bitaganyijwe ko Umuhindo uzatangira hagati muri Nzeri 2026.

Dr. Ndabamenye yagaragaje ko abahinzi basabwa gutegura imirima yabo ku buryo igihe cy’ihinga kizagera nta yindi nkomyi bagahita batera, ndetse ko by’umwihariko ku ruhande rwa Leta ifumbire izakenerwa na yo iri gutegurwa gutegurwa.

Yagaragaje ko muri iki gihembwe cy’ihinga hazakenerwa ifumbire mvaruganda igera kuri toni ibihumbi 61, kandi Igihugu kizabasha kwibonera izigera ku bihumbi 25 zikorerwa mu Rwanda, mu gihe indi ari mvamahanga, ariko na yo ko nta kibazo kirimo.

Icyo gihe yagize ati “Ibigo dukorana na byo aho bikura ifumbire harimo mu bihugu byahuye n’ibibazo by’intambara. Ariko tugenda dukorana ku buryo bigenda bitumiza ifumbire, na twe ikatugeraho ku buryo hejuru ya 50% y’iyo tuzakenera muri iki gihembwe tuyifite.”

Yagaragaje ko kandi mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo, mu Rwanda ifumbire yatangiye kuhakorerwa ari na yo yishimiwe n’abahinzi kuko ihuje n’imiterere y’ubutaka bwo mu gihugu, bigatuma itanga umusaruro mwiza kandi igahenduka.

Ni ifumbire z’amoko ane, harimo iyitwa Twihaze n’indi yitwa Ongera, ndetse iya mbere yatangiye gukorerwa mu Rwanda mu myaka ibiri ishize, izindi zigenda ziyongeraho.

Ati “Nk’iyo fumbire yitwa Twihaze irimo ikinyabutabire cya calcium irwanya ubusharire bw’ubutaka. Ihuje n’imiterere y’ubutaka bwacu kandi tuyikora twashingiye ku bushakashatsi ku myunyu ngugu iba mu butaka bwacu mu gihugu.”

Dr. Ndabamenye yavuze ko inyongeramusaruro zose zizakoreshwa muri iki gihembwe kije zagiye zongerwa kugira ngo umusaruro uzabe mwinshi, aho uretse toni ibihumbi 61 z’ifumbire hazakoreshwa izindi zirenga bihumbi 10 z’ishwagara hamwe n’izindi ibihumbi bitandatu z’imbuto z’indobanure.

Ibi byose kandi yashimangiye ko bizatangwa kuri nkunganire ya Leta mu rwego rwo kohereza abahinzi ariko asaba abahinzi guhinga ubutaka bwose nta hose basize inyuma.

Ingufu nyinshi kandi zizashyirwa kuri site ziswe Ibyanya Bigega byeramo umusaruro mwinshi w’ubuhinzi ziri ku buso bungana na hegitari ibihumbi 600 mu gihugu hose, kandi ko bashaka ko toni z’umusaruro zera kuri hegitari imwe hamwe zikuba kabiri.

U Rwanda nta mpungenge y’ifumbire mvaruganda izakoreshwa mu Muhindo rufite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages