Ni amasezerano yashyiriweho umukono mu nama ya 21 y’ishoramari n’iby’amasoko y’imari n’imigabane yabereye i Kingston muri Jamaica yari yanitabiriwe n’u Rwanda.
Mu gusinya ayo masezerano, u Rwanda rwari ruhagarariwe n’Umuyobozi Mukuru wa RSE, Rwabukumba Pierre Célestin, mu gihe ku ruhande rwa Jamaica hari abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Intebe wayo, Andrew Michael Holness na Livingstone Morrison uyobora JSE.
Ubutumwa RSE yanyujije kuri X bugaragaza inkingi z’ingenzi agiye kwibandaho mu kuzamura amasoko y’imari n’imigabane y’ibihugu byombi.
Bugira buti “RSE yagiranye amasezerano y’imikoranire na JSE atangiza ubufatanye mu kuzamura isoko ry’imari n’imigabane, kubaka ubushobozi no kubaka uuburyo bwo guhanga ibishya mu byo dukora. Azibanda kandi ku gufasha amasosiyete yacu kugaragara ku masoko y’imari n’imigabane y’ibihugu byombi hagamijwe amahirwe y’ishoramari.”
Nyuma yo gusinya ayo masezerano, Umuyobozi Mukuru w’Isoko ry’Imari rya Rwanda, Rwabukumba yavuze ko ibyemeranyijwe bitari mu mpapuro gusa ahubwo ko bigiye gufasha impande zombi kubona amahirwe mashya yo gushoramo imari.
Ati “Ubu bufatanye burenze kuba ari inyandiko no kwitabira inama. Bugiye kuba umwanya wo gusangira inararibonye, tuzamukire hamwe kandi bifungure amahirwe mashya mu bucuruzi n’ishoramari ku banyamwuga bari ku masoko y’imari ku bihugu byombi.”
U Rwanda na Jamaica bifitanye umubano wubakiye ku bufatanye mu nzego zinyuranye aho mu ruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriyeyo muri Mata mu 2022, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano arimo ajyanye n’imikoranire mu bya Politiki, ubukerarugendo, ubwikorezi no guteza imbere ibyanya byahariwe inganda.
Iyo mikoranire kandi, ni yo yatumye ku itariki 15 Mutarama 2026 Guverinoma ya Jamaica yohererezwa itsinda ry’abasirikare bashinzwe ubwubatsi bo mu Ngabo z’u Rwanda ryagiye gufasha mu bikorwa byo gusana no gusubiza ku murongo ibikorwaremezo byangijwe n’ibiza byahitanye abantu 45 hanangirika byinshi mu Ukwakira 2025.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!