00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda ruri kuvugutira umuti ikibazo cy’uruganda rutunganya ubudodo rudatanga umusaruro

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 22 January 2026 saa 09:43
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, Bizimana Claude, yatangaje ko u Rwanda ruri mu nzira yo gushaka rwiyemezamirimo uzacunga uruganda rukora ubudodo bukomoka ku bworozi bw’amagweja n’ubuhinzi bwa boberi kugira ngo rutange umusaruro ukwiye.

Raporo y’Urwego rw’Umuvunyi y’umwaka wa 2024/2025 yerekanye ko NAEB na RDB bigomba gufatanya kubyaza umusaruro ibikorwa remezo bidakoreshwa mu buryo bukwiye birimo n’uruganda rw’ubudodo rwa Kigali Silk Factory Ltd

Iyo raporo yerekanye ko kuba urwo ruganda rw’ubudodo rudakora, bitera ibihombo, abaturage bakoze ishoramari mu buhinzi bw’iboberi n’ubworozi bw’amagweja.

Ubuhinzi bw’iboberi n’ubworozi bw’amagweja (Sericulture) mu Rwanda byatangijwe binyuze mu mushinga wa PDCRE (2003–2011) wakoreraga muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ku nkunga ya IFAD, nyuma bikomereza mu mushinga wa PRICE (2012-2021) wakoreraga muri NAEB.

NAEB yahawe inshingano zo kugenzura no guteza imbere uru rwego hagamijwe kurubyaza umusaruro, kugira ngo rube urwego rwihagije kandi rubyara inyungu ku gihugu ndetse no ku barukoramo.

NAEB yabashije gushaka umushoramari wigenga mu mwaka wa 2016 HE Works Rwanda Ltd ariko yaje guhagarika ibikorwa bye mu 2021.

Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore basabye NAEB kugaragaza ingamba zashyizweho zifasha abaturage kwirinda ibihombo biri mu buhinzi bw’ibobere n’ubworozi bw’amagweja.

Bizimana ati “Ni ikibazo tumaze iminsi dukurikirana, si n’ubwa mbere Komisiyo z’inteko zidutumiye kuri iki kibazo. Haje kugaragara ikibazo ari uko umushoramari twari dufite wo muri Korea agendeye. Hari ingamba zagiyeho z’igihe gito n’ingamba z’igihe kirekire.”

Yvauze ko uburyo bwa mbere ari ugushaka ingengo y’imari kugira ngo NAEB, ikomeze ikorane n’abahinzi n’aborozi bari muri urwo rwego.

Yavuze ko NAEB igenera buri mwaka ingengo y’imari yihariye kuri urwo rwego, igamije gushyigikira ibikorwa by’ingenzi bituma urwo rwego rukomeza gukora no gutera imbere.

Yerekanye ko iyo ngengo y’imari ishakwa ifasha mu gutuma imirimo y’uruganda idahagarara burundu cyangwa ngo abahinzi bahombe.

Ati “Iyo ngengo y’imari ituma twagura no gukwirakwiza amagi y’amagweja ku bahinzi, gukusanya umusaruro uturuka ku bahinzi no kubishyurira ku gihe, gutunganya umusaruro hagamijwe kuwubungabunga neza, gutanga serivisi z’ubujyanama, gucunga no gukoresha neza uruganda rw’ubudodo dufite mu cyanya cy’inganda i Masoro.”

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, ikilo kimwe cy’ubudodo bubisi kigura 4.000 Frw. Ni igiciro gishyirwaho buri mwaka hashingiwe ku uko isoko mpuzamahanga rihagaze.

Bizimana yasobanuye ko ingamba z’igihe kirekire ari uko urwo ruganda rwahabwa undi mushoramari uzabasha gutuma rukora ku kigero cya 100%.

Ati “Twatangiye gukorana na MINECOFIN na RDB gushaka umushoramari. Muzi ko MINECOFIN ifite ishami rishinzwe kuzana umushoramari mu gihugu, ni na bo bafashe uwo mukoro wo kuba bashaka uwo mushoramari. Icyo badusabye nka NAEB twarabikoze, byo gutanga igenagaciro ryakwifashishwa mu kureshya rwiyemezamirimo no kubungabunga ibigihari kugira ngo umushoramari uzaza azasange urwego rukora neza. Twizeye ko mu gihe kiri imbere MINECOFIN izabasha kuzana umushoramari.”

Kuri ubu mu Rwanda hari ibigo bitandatu by’ubuhinzi bw’ibobere n’ubworozi bw’amagweja. Uru rwego rutanga akazi ku bantu basaga 256 buri kwezi. Abahinzi b’iboberi n’aborozi b’amagweja mu Rwanda ni 155 aho 46.1% ari abari n’abategarugori.

Kuva Sericulture yatangira mu Rwanda, uru rwego rumaze kwinjiriza igihugu amafaranga angana n’ibihumbi 535,2$ ni ukuvuga arenga miliyoni 530 Frw.

Biteganyijwe ko umusaruro mu mwaka w’ingengo y’imari 2025–2026 uzinjiriza igihugu 205.582$.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, Bizimana Claude, yatangaje ko u Rwanda ruri mu nzira yo gushaka rwiyemezamirimo uzacunga uruganda rukora ubudodo
Perezida wa Komisiyo y'Imiyoborere, Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagabo n'Abagore, Nabahire Anastase, yagaragaje ko kuba uruganda rudakora uko bikwiye biteye impungenge ku baturage
Mukabalisa Germaine yerekanye ko imashini z'urwo ruganda zose zikwiye kuba zikora mu gihe harimo izidakoreshwa
Abadepite beretswe ko u Rwanda ruri mu nzira yo gushaka rwiyemezamirimo uzakoresha uruganda rutunganya ubudodo rudatanga umusaruro ukwiye
Zimwe mu mashini zo mu ruganda rw'ubudodo mu Rwanda
Ubworozi bw'amagweja bukomeje kugira uruhare mu kwinjiriza u Rwanda amafaranga avuye ku budodo
Imbere mu ruganda rw'ubudodo bukomoka ku bworozi bw'amagweja n'ubuhinzi bw'iboberi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages