Kuva mu 2017 u Rwanda rwateye umugongo imyambaro yambawe ituruka mu bihugu by’amahanga izwi nka ‘caguwa,’ hatezwa imbere imyambaro mishya ikorerwa mu gihugu.
Kuva icyo gihe, umubare munini w’inganda zikorera imyenda mu Rwanda ni izigura ibitambaro byakorewe mu bihugu bitandukanye zikabidodamo imyambaro igurishwa ku isoko y’imbere mu gihugu no hanze yacyo.
Ni imyambaro bamwe bafata nk’aho ihenze kuko ipantalo n’ishati bya ‘Made in Rwanda’ biri kumwe, kenshi ubibona utanze ashobora kugera ku bihumbi 50 Frw ndetse rimwe na rimwe akaba ari hejuru y’ayo mafaranga.
Imibare igaragaza ko umusaruro w’inganda zikora imyenda n’ibikomoka ku mpu mu Rwanda wikubye inshuro eshanu, uva kuri miliyari 34 Frw mu 2017 ugera kuri miliyari 154 Frw mu 2024.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yabwiye Inteko Ishinga Amategeko, ku wa 28 Werurwe 2025, ko izi nganda zagize uruhare mu iterambere ry’ubukungu no kongera ibyoherezwa mu mahanga.
Gusa ihurizo risiganye ni uko Abanyarwanda bambikwa n’inganda zikorera imyambaro mu Rwanda bakiri 5% gusa kandi bikenewe ko zikora imyenda ishobora guhaza isoko ryose ry’u Rwanda, ndetse zikanakomeza kugurisha hanze y’u Rwanda.
Ati “Ntabwo dufite imyenda ihagije ikorerwa mu Rwanda, tukaba rero dushaka gushyiramo imbaraga nyinshi kugira ngo inganda zikora imyenda zambike Abanyarwanda kandi ku giciro cyiza.”
Dr. Ngirente yashimangiye ko u Rwanda rushaka "Kwambika Abanyarwanda. Twakuyeho caguwa kugira ngo Abanyarwanda bareke kwambara imyenda ishaje, bagomba kugira rero imyambaro ihendutse bashobora kugura, atari bimwe byo kugenda ngo ugure ishati imwe ibihumbi mirongo yitwa ‘Made in Rwanda’ kuko wayisabye ari imwe, ahubwo ukavuga ngo Umunyarwanda ushaka kugura ipantalo yayigura hehe? Ushaka kugura ishati ayigura he ku giciro gisanzwe atagiye kwambara caguwa."
Inganda zikora ibitambaro zizongererwa imbaraga
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yavuze ko Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 26 Werurwe 2025 yaganiriye ku ngingo yo kongerera ingufu inganda zikora ibitambaro ku buryo abadoda bajya babibona bitabagoye.
Yavuze ko UTEXRWA ari rwo ruganda rukumbi rwakoraga ibitambaro rukabigurisha ku bantu bashobora kubidoda imbere mu gihugu no hanze.
Ati "Abenshi dufite mu nganda zitunganya imyenda ni abadoda gusa, bagakura ibitambaro hanze, mu nama ya guverinoma iherutse guterana twagarutse kuri icyo kintu cy’uko tugiye guteza imbere inganda zikora imyenda, ibitambaro. Bimwe muri byo ni ukureba abari basanzwe babikora bari bagiye guhagarika tukabongerera ingufu n’abandi bashya, ku buryo dushobora kugira abadoda benshi ariko n’ibitambaro tukaba twatangira kubikorera hano mu Rwanda."
Yahamije ko iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa vuba kugira ngo umuntu udoda imyenda azajye agura ibitambaro mu gihugu. Hari na gahunda yo gufasha abashoye mu nganda kubona amasoko kugira ngo barusheho kugira uruhare mu kwambika Abanyarwanda no guteza igihugu imbere.
Biteganyijwe kandi ko i Musanze hazatangira uruganda rukora iby’ibanze bikenerwa mu nganda zikora ibyuma, na ho mu Bugesera hakazubakwa urutunganya impu rukanakora ibikoresho bikomoka ku mpu birimo inkweto, amasakoshi n’imikandara ruzajya rwinjiriza igihugu miliyoni 430$ ku mwaka.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!