Ni icyumweru cyatangiye kuwa 16 Ukwakira 2017 kikazarangira kuwa 20 Ukwakira 2017, gifite insanganyamatsiko igira iti “Gutanga serivisi inoze, inkingi y’amajyambere n’ukwigira kw’ibigo by’imari iciriritse ”.
Muri iki cyumweru hateganyijwemo ibikorwa bitandukanye mu turere twa Musanze, Karongi, Umujyi wa Kigali, Nyanza na Rwamagana.
Abayobozi b’ibigo by’imari bazarebera hamwe imikorere yabyo n’icyabiteza imbere, basangize abaturage imikorere yabyo hifashishijwe itangazamakuru hanatangwe ibihembo ku banyamakuru b’inkuru zivuga ku bigo by’imari n’ibindi bizakorwa ku bufatanye n’Urwego rw’Imiyoborere (RGB) n’Umuryango wigenga utera inkunga ibigo by’ishoramari (SEEP Netwwork).
SEEP Network yatangiye gukorana na AMIR guhera mu 2016 mu mishanga igamije kurengera inyungu z’umuturage, kimwe mu bizagenderwaho mu gutoranya ibigo by’imari byahize ibindi mu mikorere.
AMIR ni ihuriro rigizwe n’ibigo by’imari nyarwanda ryashinzwe mu 2007, kuri ubu rigizwe n’ibisaga 344 birimo banki, ibigo by’imari, Umurenge SACCO n’indi miryango yigenga itera inkunga ibikorwa by’imari.



















TANGA IGITEKEREZO