Iyo mibare igaragaza ko umubare wa sosiyete mpuzamahanga nshya zishora imari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wagabanyutseho hafi kimwe cya kabiri mu mwaka ushize, mu gihe abashora mu Bushinwa bazamutseho 4%.
Ibi byahise bituma Amerika itakaza umwanya wa mbere yari iriho, u Bushinwa buba ari bwo buhita bwicara kuri iyo ntebe yo kuba igihugu cya mbere ku isi kibereye abashoramari mpuzamahanga bashya, bikaba byerekana iterambere ry’u Bushinwa mu bukungu ku ruhando mpuzamahanga.
Inama y’Umuryango w’Abibumbye yita ku Bucuruzi n’Iterambere (UNCTAD) iheruka kuba, yatangaje ko u Bushinwa bwinjije agera kuri miliyari 163 $ avuye mu bashoramari bashya mpuzamahanga, mu gihe Amerika yinjije gusa miliyari 134 $ mu mwaka ushize.
Ibi bikaba bitandukanye n’imibare yo mu 2019, aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zinjije miliyari 251 $, mu gihe u Bushinwa bwari bwinjije miliyari 140 $.
N’ubwo u Bushinwa ari bwo buyoboye mu bijyanye n’abashoramari bashya mpuzamahanga, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziracyaza imbere ku birebana n’abashoramari mpuzamahanga muri rusange.
Abasesenguzi mu by’ubukungu bavuga ko iyi ntambwe itewe n’u Bushinwa, iri muri gahunda n’ubundi bwihaye yo guhigika Amerika, bukaba ari bwo buba igihugu cy’igihangange ku isi mu bukungu, aho bushaka kuzaba ari bwo buyoboye ubukungu bw’isi butarenze mu 2028, nk’uko bitangazwa n’ikigo cy’u Bwongereza gikora ubushakashatsi ku bukungu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!