00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi bwahaye u Rwanda miliyari 28 azakoreshwa mu kuzamura urwego rw’ubuzima

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 30 June 2015 saa 05:16
Yasuwe :

U Rwanda n’u Bubiligi byashyize umukono ku masezerano y’inkunga ya miliyoni 35 z’amayero, angana na miliyari 28.5 z’amafaranga y’ u Rwanda, azakoreshwa mu kunoza serivisi z’ubuzima no kwegereza abaturage ubuyobozi.

Aya masezeranyo yashyizweho umukono kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Kamena, agizwe n’ibice bibiri, harimo igice cya miliyoni 21 z’amayero zizashyirwa mu kunoza ubuvuzi bw’ ibanze muri gahunda yiswe ‘Ubuzima burambye’, naho miliyoni 14.5 zizashyirwa mu bikorwa by’ iterambere mu nzego z’ ibanze.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ ubuzima, Dr. Patrick Ndimubanzi, yavuze ko muri aya masezerano, mu rwego rw’ubuvuzi hazitabwa ku kongerera ibitaro ubushobozi, kongera serivisi zita ku buzima bwo mu mutwe, no kubaka ibitaro mu karere ka Nyarugenge, kuko nta bitaro byari bihasigaye nyuma y’ uko Ibitaro bikuru bya kaminuza CHUK biri kwimurirwa i Masaka mu karere ka Kicukiro.

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Arnaut Pauwels na Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Claver Gatete

Ibi bitaro bitaro bishya bizubakwa hafi ya sitade i Nyamirambo, mu gihe cy’imyaka itatu.

Miliyoni 14.5 z’amayero zizashyirwa mu nzego z’ibanze, mu bikorwa byo kwegereza abaturage ubuyobozi binyuze mu kigega gishinzwe kongerera ubushobozi inzego z’ibanze, LODA.

Hazitabwa ku itunganywa ry’ imijyi ya kabili mu gihugu, irimo Huye, Muhanga Nyagatare , Rusizi na Musanze .

Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Ambasaderi Gatete Claver yavuze ko ibikorwa byo gukoresh mo aya mafaranga byamaze gutegurwa, ndetse n’inzego zizabishyira mu bikorwa nazo ziriteguye.

Yakomeje agira ati “Iyi ni inkunga y’ingirakamaro, kuko dusanga ari inkunga ifasha icyerekezo twiyemeje ndetse na ziriya ngamba zacu z’imyaka itanu […].”

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Arnaut Pauwels yavuze ko hashyizwemo ingufu nyinshi ngo aya masezerano ategurwe, akavuga ko yizeye ko iyi nkunga izafasha mu nzego yagenewe gukoreshwamo zirimo ubuzima n’ inzego z’ ibanze.

Aya mafaranga ni icyiciro cya nyuma cya miliyoni 160 z’Amayero zashyizweho umukono hagati y’ibihugu byombi mu kwezi kwa gatanu mu 2011, muri gahunda y’ imyaka itanu, aho miliyoni 55 z’Amayero zagenewe gukoreshwa mu rwego rw’ ubuzima, 55 zigakoreshwa mu rwego rw’ingufu, naho 28 zigakoreshwa mu nzego z’ ibanze cyane muri gahunda z’iterambere.

U Rwanda ruteganya gusinyana amasezerano na Banki y’Isi, y’inguzanyo ya miliyoni 85 z’Amadolari ya Amerika nayo azakoreshwa mu iterambere ry’imijyi ya kabiri mu gihugu, kuko uburyo yubatsemo ubu butajyanye n’iterambere u Rwanda rwifuza.

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Arnaut Pauwels
Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Claver Gatete

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages