00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Transparency Rwanda yatanze impuruza ku bahinzi badahabwa umwanya mu mihigo

Yanditswe na Uwase Divine
Kuya 27 March 2022 saa 09:49
Yasuwe :

Umuryango urwanya ruswa n’Akarengane Transparancy International Rwanda, watangaje ko hakiri icyuho mu guteza imbere ubuhinzi binyuze mu guha uruhare abahinzi mu gihe cyo gutegura Imihigo y’uturere.

Imyaka ibaye myinshi Imihigo ari imwe muri gahunda zigamije gufasha uturere dutandukanye kugera ku ntego yo guteza imbere ibikorwa bigamije iterambere rirambye.

T-I Rwanda yagaragaje ko nubwo Imihigo ari gahunda igira uruhare mu iterambere bikanafasha ko buri muyobozi abazwa inshingano ze, hakiri ikibazo cyo kuba abahinzi nk’urwego rufatiye ubukungu bw’igihugu runini basa n’abirengagizwa mu gihe cy’imihigo.

Mu bushakashatsi bwakozwe n’uyu muryango, bugaragaza ko abahinzi bagihabwa umwanya muto cyane mu mihigo nyamara aribo bashyira mu bikorwa izo gahunda.

TI Rwanda yagaragaje ko mu turere dutatu twakoreweho ubushakashatsi ari two Rubavu, Burera na Kamonyi, bugaragaza ko muri Burera abahinzi bagira uruhare bagera kuri 34.41%, Rubavu ifite 16.86% mu gihe abahinzi bo muri Kamonyi bagira uruhare mu mihigo bangana na 9.65%.

Ibi kandi bijyana ahanini no kugira uruhare mu gutegura ingengo y’imari izakoreshwa aho abahinzi bo mu Karere ka Burera bagira uruhare mu gutanga ibitekerezo ku ngengo y’imari izakoreshwa bangana na 16.96%, Rubavu bangana na 9.50% mu gihe Kamonyi bangana na 5.94%.

Ubushakashatsi bugaragaza ko muri utu turere dutatu twakoreweho Burera ariyo iha amahirwe abahinzi mu kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’ubuhinzi aho ari 37.66%, Rubavu ni 11.88% naho muri Kamonyi abahinzi bagira uruhare bangana na 17.33.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu basaga 1226 bo mu turere dutatu, kuko Burera habajijwe 401, Rubavu habazwa 421 mu gihe mu Karere ka Kamonyi habajijwe abantu 404.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa TI Rwanda Mupiganyi Apolinaire , yagaragaje ko ubu bushakashatsi bwakozwe hagamijwe guteza imbere abaturage bo hasi no guharanira ko bagira uruhare mu bibakorerwa.

Bimwe mu byo TI Rwanda yatanzemo inama ni uko hakongerwa uruhare ruhabwa abahinzi borozi ku byemezo bimwe na bimwe bifatwa birimo ibirebana no guhuza ubutaka, imbuto izahingwa ndetse no gutegura ingengo y’imari nk’abazagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Yagize ati “Imihigo mu Rwanda biracyagorana ko ikorwa biturutse hejuru bijya hasi kandi iterambere twifuza ni iterambere ry’impinduramatwara”

Yavuze ko igenamigambi rikoze rishingiye ku byo umuturage yifuza byakwihuta kurusha.

Kubana Richard, Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe ibikorwa by’ubukangurambaga ndetse no guhuza ibikorwa by’urubyiruko rw’abakoranabushake mu Rwanda, yavuze ko ukurikije ubushakashatsi bwakozwe hakenewe gushyiramo imbaraga uburyo imihigo yanozwa, kuba byagaragaye ko abahinzi n’aborozi bakeneye kuzamura ijwi kurushaho.

Yavuze ko bagiye gukurikirana bakareba niba koko ibyifuzo by’abaturage byubahirizwa, ibitubahirizwa bagashaka uko bijya mu mihigo bigahabwa ingengo y’imari.

Innocente Turinimigisha umuhinzi- mworozi wo muri Rubavu yavuze ko bizeye impinduka bakurikije ibyavuge mu bushakashatsi ku buryo ubutaha ibyifuzo byabo bizajya bihabwa agaciro.

Hasabwe ko abahinzi bahabwa umwanya bakwiriye mu migiho y'Uturere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages