00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Toni z’umuceri ibihumbi 50 zeze mu gihembwe gishize zose zabonewe isoko

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 21 February 2026 saa 12:59
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Impuzamahuriro y’Abahinzi b’Umuceri (FUCORIRWA) bwatangaje ko nta musaruro w’abahinzi ugipfa ubusa kuko toni ziri hagati y’ibihumbi 45 na 50 abanyamuryango baryo bejeje mu gihembwe giheruka zose ubu zabonewe isoko.

Byatangajwe ku wa 20 Gashyantare 2026 ubwo abanyamuryango ba FUCORIRWA bashyikirizaga ubuyobozi bwayo imihigo y’ibyo bazakora muri uyu mwaka.

Iyi gahunda yo gusinya imihigo, ikorwa buri ntangiriro z’umwaka abahagarariye abahinga umuceri bagaragaza ibyo bazakora bikemezwa na FUCORIRWA, bakagira n’igihe cyo kugaragaza ko bahiguye.

FUCORIRWA igaragaza ko bifasha amakoperative kugira igenamigambi rinoze riteza imbere abanyamuryango bayo.

Iyi gahunda yanitabiriwe na Ngarambe Maisha Laurent uyobora ikigo cya Dairwa Ltd gicuruza ifumbire ya Coda mu Rwanda iri mu zikoreshwa n’abahinzi b’umuceri, aho yagaragaje ko gukorana na bo byatumye umusaruro wabo uba mwiza kandi uriyongera, uva ku bilo 50 byabonekaga mu bilo 100 by’umuceri udatonoye ugera mu bilo 70.

Ubusanzwe umuceri wera mu bihembwe bibiri mu mwaka aho kimwe gitangira muri Mutarama kikarangira muri Kamena mu gihe ikindi gitangira muri Nyakanga kugeza mu Ukuboza.

Ni ikuvuga ko umuceri weze mu gihembwe cyarangiye mu Ukuboza 2025, ubu wose wamaze kugurishwa nk’uko FUCORIRWA ibigaragaza.

Perezida wayo, Rwamwaga Jean Damascène, yavuze ko ikibazo cyigeze kubaho mu 2024 ubwo umuceri waburaga isoko, umwe ugatangira kwangirika, ubu cyakemutse burundu kuko toni ziri hagati y’ibihumbi 45 na 50 bejeje mu gihembwe gishize zose zabonye isoko.

Ati “Hari ahabayemo ikibazo cyo gukererwa kutugurira umusaruro kandi ku isoko habaga harimo undi musaruro uturuka hanze wari uri ku biciro byo hasi. Nyuma Leta yahise ibijyamo irawutugurira ariko ubu yabihaye umurongo mwiza kuko nko kuri iki gihembwe kirangiye umusaruro twejeje twahitaga tugurisha.”

Yagaragaje ko nubwo bimeze bityo bafite umuhigo wo kuva kuri toni eshanu beza kuri hegitari uyu munsi bakagera kuri zirindwi kandi bikajyana no kunoza imiyoborere y’amakoperative ibasha kuzamura imibereho myiza y’abahinzi.

Ati “Nta muhinzi w’umuceri ukwiye kugira abana ngo babure amafaranga y’ishuri. Nta munyamuryango ukwiriye kubura undi musanzu cyangwa ngo abereho gutanga ujya muri koperative gusa, ahubwo bagomba no gukoramo irindi shoramari.”

Abayobozi b’amakoperative baje kumurika imihigo y’ibyo bazakora, bavuze ko iyo gahunda yabafashije gukora igenamigambi mu buryo bugaragara no kunoza imiyoborere y’amakoperative.

Mwemerankiko Jean Claude uyobora koperative ihinga umuceri mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Sakel, yavuze ko binjiye muri FUCORIRWA mu 2013, ibafasha kubona amahugurwa atuma bongera umusaruro bava kuri toni ebyiri bagera kuri eshanu kuri hegitari ndetse barunguka ku buryo ubu bamaze kwiyubakira hoteli iciriritse.

Nyirandikubwimana Gaudence uyobora Koperative CODERVAM ihinga umuceri mu Karere ka Nyagatare, yavuze ko gusinya imihigo muri iyo koperative byatumye babasha kugira igenamigambi ry’igihe kirekire ku buryo mu 2023 na 2024 babaye aba mbere mu kwesa imihigo kandi ijyanye no guteza imbere abanyamuryango no gushora imari bituma babasha kwiyubakira sitasiyo y’ibikomoka kuri peteroli.

Ni mu gihe Gakwaya Alphonse uyobora ihuriro ry’abahinzi b’umuceri mu turere twa Nyanza, Gisagara na Huye, yavuze ko FUCORIRWA yabafashije kubona ifumbire mu buryo bworoshye no mu buvugizi bitandukanye.

Ibyo byatumye bagira ubumenyi bwo gucunga amakoperative ku buryo umusaruro beza wavuye kuri toni ibihumbi bitatu ugera ku bihumbi 11 ku mwaka bituma n’abanyamuryango babo batera imbere.

FOCORIRWA igaragaza ko ku gihembwe kimwe abanyamauryango bayo beza toni z’umuceri hagati y’ibihumbi 45 na 50 ariko hakwiyongeraho abandi bawuhinga batayibarizwamo zikagera mu bihumbi 70.

Ibyo bituma mu Rwanda buri mwaka hera umuceri uri hagati ya toni ibihumbi 100 n’ibihumbi 150, gusa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ifite intego y’uko zigomba kugera ku bihumbi 390 ku mwaka bitarenze mu 2030.

Abahagarariye abahinzi b'umuceri basinya imihigo y'ibyo bazakora buri mwaka
Gakwaya Alphonse uyobora ihuriro ry’abahinzi b’umuceri mu turere twa Nyanza, Gisagara na Huye, yavuze ko FUCORIRWA yabafashije kubona ifumbire mu buryo bworoshye, umuceri beza wikuba kabiri
Ngarambe Maisha Laurent uyobora ikigo cya Dairwa Ltd gicuruza ifumbire ya Coda mu Rwanda, yagaragaje ko iyi fumbire yatumye umusaruro w’umuceri uba mwiza kandi uriyongera uva ku bilo 50 byabonekaga mu bilo 100 by'umuceri udatonoye
Toni z’umuceri zigera ku bihumbi 50 zeze mu gihembwe gishize zose zabonewe isoko
Perezida wa FUCORIRWA, Rwamwaga Jean Damascène, yavuze ko ikibazo cyigeze kuba mu 2024 ubwo umuceri waburaga isoko, umwe ugatangira kwangirika, ubu cyakemutse burundu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages