Rutagengwa Safari nyuma y’imyaka irenga 15 akorera mu Bufaransa, aho yize ibijyanye no kuba umusirikare w’umuriro ( Solda du feu) yafashe icyemezo cyo kuza kuba umunyarwanda wa mbere watangije gukora ibijyanye no guhashya inkongi z’umuriro no gufasha mu butabazi bw’ibanze buhabwa abarwayi mbere yo kugera kwa muganga mu buryo bwihuse kandi bigakorwa kinyamwuga.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yasobanuye ko iki kigo cyashibutse mu gikorwa cya Rwanda Day aho Perezida Kagame yabwiye Abanyarwanda bakorera mu bihugu bitandukanye ko igihugu cyabo bakwiye kugira uruhare mu kucyubaka.
IGIHE: Rutagengwa yabaye ate colonel mu kuzimya inkongi z’umuriro?
Rutagengwa: Ikigo SASA Group uko cyavutse, nabaga hanze mu gihugu cy’u Bufaransa aho nabaye imyaka irenga 15 ariko nkaba nari mfite icyanjyanye ntabwo nagiye kugira ngo ntindeyo cyangwa ngumeyo kuko nagiye gushaka ubwenge. Nize ibintu bitandukanye n’ibyo abandi bajyamo. Abandi bajya mu by’amategeko, imyuga itandukanye ariko njye nafashe icyemezo gikomeye ndavuga nti reka njye kwiga ibintu nabonaga bizaba ngombwa cyane mu gihugu cyanjye.
Natangiye niga kurwanya inkongi z’umuriro, bigira icyiciro cya mbere, icya kabiri n’icya gatatu ndabyiga ndabirangiza ntsinda.
Nakoreye Saint Exupéry muri Lyon, nakoreye ku kibuga cy’indege cya Charles de Gaulle, nakoreye ahantu hitwa Saint Priest, ahantu hari agace kanini k’ubucuruzi ariko ari njye ugashinzwe kose.
Ndangije iby’umutekano no kurwanya inkongi umuzungu abona ko hari urundi rwego narenga, ni bwo yansabiraga kujya muri Sapeur Pompier de Paris niga icyiciro cya mbere icya kabiri n’icya gatu, ubwo ni ko bagenda bakuzamura mu mapeti, ngera ku rwego rwa colonel muri sapeur pompier, ubwo uba uri ku rwego rwo kuyobora nk’intara (region) no hirya yaho ari wowe utanga amabwiriza y’ahakorwa ubutabazi bwihuse.
IGIHE: Ikigo SASA Group Rwanda cyavutse gute?
Rutagengwa: Nagize amahirwe narakoraga, nari mfite akazi keza ku buryo atari umutima wavuga ngo ndasiga aya mahirwe mfite hanyuma njye gukora iki? Mu 2011 habaye Rwanda Day mu Bubiligi, hanyuma Perezida Kagame aratubwira ngo ni byiza ko mwaje muri ibi bihugu muhagarariye abanyarwanda bandi, mufite imirimo mukora, mwarize mwaraminuje ariko aho igihugu cyacu kivuye n’aho gishaka kujya gikeneye imbaraga zanyu.
Ntabwo nazuyaje naravuze ngo ubu busabe bwa Perezida Kagame nzaba uwa mbere mu kugereka ibuye ku gihugu cyanjye nanjye ngire uruhare mu kubaka igihugu cyanjye.
Mu 2012 hari mukuru wanjye witabye Imana hano mu Rwanda biba ngombwa ko nza. Mpageze nafashe umwanya wo kugira ngo nsure inyubako.
Maze kureba, hari ikibazo cy’inkongi cyane mu gihugu, ukumva hariya hahiye rero kubona hari ikibazo cy’amazu ashya abantu nta mahugurwa babiherewe, ntabwo bazi icyo gukora kugira ngo barengere bya bikorwa remezo u Rwanda rwagezeho, urabizi ko umutekano wo turawufite 100% ariko noneho hakenewe gukora amahugurwa mu kurwanya no gukumira inkongi.
Nasubiye mu Bufaransa ndavuga nti ndagiye kandi ngiye gusezera, 2013 ndakora, 2014 ndakora mu 2015 nanditse ibaruwa isezera mfata icyemezo nta n’icyo nizeye, ari ukuvuga ngo ngiye mu gihugu cyanjye ngiye gutangira buhoro ariko ubu bumenyi mfite buzagire icyo bufasha Abanyarwanda.
Umuzungu twakoranaga twari tukiri kumwe yarababaye cyane avuga ati ariko se ugiye mu Rwanda, uzakora iki ko ibintu ukora aha hariya bidahari? Ndavuga nti birahari, nzabihanga, nzatangirira kuri zeru ariko nzagera kure. Arambwira ati amahirwe masa.
Mu 2015 narahageze, ni bwo natangiye kiriya kigo SASA Group mubona, nari ntaratangira kugura imbangukiragutabara, natangiye nigisha abantu, ya mahugurwa yo kurawnya no gukumira no gutanga ubutabazi bw’ibanze, ntangira kwigisha amahoteli nka Marriot bakampamagara, ONOMO Hotel, Ambasade y’u Bufaransa bakampamagara kuko bari banzi, nari nabandikiye. Ndashaka kubabwira ko igihugu cyacu gifite amahirwe abantu badashobora kumva. Hanyuma muri ya mahugurwa natangiye gutanga ni ho havuye ibi byose.
Ndavuga ngo rero ntabwo nshobora gukora ibintu bituzuye. Niba mpisemo gutanga ubutabazi bwihuse ngomba kuba mfite imbangukiragutabara. Nta butabazi bwihuse butagira imbangukiragutabara. Natangiriye ku modoka eshatu, ziraza. Za modoka ninjije mu gihugu Minisiteri y’Ubuzima yaziyoneye imisoro cyane ko ari nanjye wa mbere watangije iyi gahunda yo gutanga ubutabazi bwihuse nkoresheje imbangukiragutabara n’abaganga.
SASA Group Rwanda itanga amahugurwa ameze ate?
Amahugurwa dutanga ni aya mbere afasha Abanyarwanda haba mu kubungabunga ubuzima bwabo, haba kubungabunga ibikorwa remezo byagezweho. Abantu bagomba kugira ubumenyi, bagahabwa amahugurwa ajyanye no kurwanya no gukumira no gutanga ubutabazi bwihuse.
Muzi ko igihugu cyacu kigendwa cyane, dufite inama nyinshi mu gihugu, twakira abantu benshi cyane. Bariya bantu bakeneye kwitabwaho kandi ntabwo ari umutekano ukorwa na polisi cyangwa abasirikare ahubwo hari umutekano ku buzima bwabo. Hari uwarwara umutwe, mu nda, ibibazo by’umutima ndetse na ya nyubako arimo ishobora gufatwa n’inkongi.
Twatekereje cyane kuri ba bantu baza badusanga, uburyo tugomba kubakira kuko ubunararibonye mbifitemo no mu byo nakozemo i Burayi n’ahandi, icyo kintu ni cyo nihutiye kugira ngo nkore. Muri ayo mahugurwa harimo kurwanya no gukumira inkongi y’umuriro no gutanga ubutabazi bwihuse, hakabamo ubutabazi bw’ibanze hakaza n’ayandi yitwa Basic Life Support, Advanced Life Support.
Amahugurwa y’ubutabazi bw’ibanze akorwa n’umuntu uwo ari we wese cyane ku mashuri, mu nyubako zakira abantu benshi, mu bitaro no mu rugo iwawe ariya mahugurwa ugomba kwuyakora.
Ubutabazi bw’ibanze mubutanga hehe, mute?
Dufite abakozi benshi mu ngeri zitandukanye ari abashinzwe gutanga amahugurwa, ari ibijyanye no gutanga ubutabazi bw’ibanze, bwa butabazi bwihuse, bwa butabazi burenzeho dufite muri iki gihugu cyacu cyateye imbere ku buryo abo bantu bahari kugira ngo bahe ubumenyi abandi.
Tujya tunahugura abantu bahugura abandi kuko nanjye ni zo mbaraga nakoresheje kugira ngo mbone abantu bazatanga amahugurwa ni uko nabigishije kugira ngo na bo najye kwigisha abandi.
Dufite abaganga bahuguwe neza byose babizi. Dukunda gukorera ahantu henshi cyane, navuga nko kuri BK Arena, Stade Amahoro, Kigali Pele Satdium, dukorana na FERWAFA mu mikino itandukanye, dukorana na FERWABA na yo mu mikino itandukanye, dukorana na BAL ni imikino mpuzamahanga ikomeye ikeneye ko haba hari abantu bafite ubumenyi bwisumbuye muri ka kazi dutanga.
Ushobora kuba uri i Musanze, Rubavu Huye, ahantu aho ariho hose. Twebwe ntabwo ari ngombwa ko uza iwacu kugira ngo ubashe guhabwa amahugurwa, twebwe tugusanga aho uri. Ni ibintu bitegurwa tukemeranya umunsi niba ari hotel nka Serena ku Gisenyi tujyayo bagategura abakozi tukabahugura ndetse tukabaha n’impamyabushobozi zigaragaza ko twabahuguye, n’ahandi hose baraduhamagara.
Ntabwo tureba amafaranga ahubwo icya mbere ni ugutabara, ni yo mpamvu nakubwiye ngo uruhare rw’igihugu ku bikorera batworohereza ibintu byinshi kugira ngo natwe tubashe korohereza abandi mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Dr Uwera Joyeuse ni umwe mu baganga bakora mu buvuzi buhabwa butangwa na SASA Goup haba ku bibuga by’imikino n’ahandi hose iki kigo cyitabajwe.
IGIHE: Iyi serivisi y’ubutabazi bw’ibanze ikora ite?
Dr Uwera: Iyo habayeho ibibazo bitandukanye bahamagara imbangukiragutabara, kandi iba ikeneye umuganga bajyana kugira ngo bakire uwo murwayi turebe ikibazo afite kugira ngo tubashe kumufasha byihuse tugendeye kuri bwa bumenyi baba baraduhaye.
Iyo hari imikino yabaye cyangwa igikorwa gikomeye tugenda turi itsinda rigari, twitwaje ibikoresho byacu tukakira abanyarwanda cyangwa abandi batugana tukabafasha mu buryo butandukanye, abaguwe nabi n’amafunguro kuko batabimenyereye abo duhita tubafasha, kubera ko abantu baba ari benshi wenda dushobora kugira ubushyuhe bwinshi bikaba byamubangamira akabura nk’umwuka tukabafasha, bashobora gukomereka tukabafasha ku buryo azajya kugera ku bitaro ameze neza atarembye.
Tuba dufite muganga, dufite umuforomo n’utera ikinya kugira ngo twese tubashe gukorana.
Iyo mugiye gukorera ahari abantu mubyifatamo mute?
Nko muri BK Arena hari ibyumba bigiye biriho akamenyetso k’umusaraba turabizi ko aho ari icyumba cy’abaganga, harimo ibyumba byinshi ku buryo muri buri cyumba haba harimo umuforomo, umuganga n’utera ikinya n’abandi bahuguwe iby’ubutabazi bw’ibanze ndetse mufite n’ibikoresho byanyu byuzuye, buri cyumba kikaba gifite iryo tsinda ringana gutyo.
Ugize ikibazo aba azi aho aza kudushakira, hakaba n’abandi baba babarimo, ukavuga uti ndajya mu kibuga, noneho bamwe batuzanira mu byumba ni wawundi uba ukeneye ko uramuryamisha ukamwitaho byihuse, na ho wawundi basanga mu kibuga ni byabindi biba byihuta muhita mwiruka mujyamo mukamufasha.
Ni iki cyatumye ufata icyemezo cyo kujya muri aka kazi katoroshye?
Uyu mwuga ntiwawujyamo utawukunda. Hari ukuntu tukiri abana twavugaga ngo nzaba umuganga ariko ukabivuga kubera ko ubona umuganga ari umuntu ukomeye ariko nkunda kubona umuntu niba ababaye ni iki mufashije kugira ngo amere neza? Uwo muntu niba aje ansanga arembye ari njye uramufasha nkamufasha mu bumenyi nahawe ni cyo kintu kinshimisha.
Ni ikintu kigoye ukora ariko ugahita ubona umusaruro wacyo ako kanya.
Ikintu cya mbere cyanshimishije ni igihe nari mu kazi, umubyeyi aza ansanga afite ibise ababaye cyane mbasha kumubyaza muha umwana. Ni cyo kintu numvise kinshimishije, ikindi ni igihe umwana yari arembye kwakundi akana kaba kari kuruka, ubona nta mbaraga katakaje amazi menshi, uragafasha mu masaha atari menshi ugahita ubona umwana yagarutse, atangiye kwiruka kandi mukanya yari yarembye mama we ari kurira ukishima bikagutera n’imbaraga zo gukomeza gukora akazi.
Icyambabaje mu mwuga w’ubuvuzi ni ukubura umuntu. Mukaba mwakoze ibishoboka byose ariko bikarangira agucitse.
IGIHE: Hari inyubako nyinshi zikomeye nyamara zidafite ibikoresho byo gukumira no kurwanya inkongi, ba nyirazo wababwira iki?
Rutagengwa:Ibintu byose tugomba kubigira ibyacu ntidukorere ku jisho kuko usanga abantu benshi bakorera ku jisho aho kugira ngo atinye ingaruka zishobora kugera ku nyubako ye cyangwa ku bintu bye biri mu nyubako ye akagira ubwoba ko polisi ishobora kuza kumugenzura igasanga nta bihari akabikora kubera ubugenzuzi. Uwo muntu rero ndashaka kumubwira ko ya nyubako yashoyeho miliyari 10 Frw cyangwa 20 Frw ari ibye n’umuryango we n’igihugu muri rusange.
Ndifuza ko uwo muntu yumva ko agomba gukora ibintu byose bisabwa mu mabwiriza y’igihugu akabigiramo cyane akora ibintu bye. Ni mu nyungu ze kuko inyubako iramutse idafite ibikoresho bizimya inkongi, idafite icyumba cy’ubuvuzi hakaba hadafite ibikoresho by’ubutabazi bw’ibanze, cyane nkariya mahoteli manini icyumba cy’ubuvuzi kigomba kuba kirimo ‘Defibrillator’ ishobora gushitura umuntu wari ugiye gupfa mu gihe bagihamagara imbangukiragutabara kugira ngo wa muntu agere kwa muganga ari mu zima.
Ibigo bitanga ubwishingizi, mbere yo kubutanga bagomba kujya bagenzura bakareba no inyubako bagiye kubuuha yujuje ibisabwa. Harimo kizimyamoto, abantu bazi kuzikoresha, ibintu byose birwanya inkongi. Turimo kujya mu iterambere ryihuse. Uko tugira ibikorwa remezo ni ko n’ibibazo byiyongera. Icyo nsaba ni uko abanyarwanda twese tugomba gushyira hamwe tugakora ibintu biha umutekano abaza batugana kandi biha umutekano ibintu byacu twashoyemo imari.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!