00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Bahawe imbuto y’ibigori bategereza ko byera amaso ahera mu kirere

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 9 February 2017 saa 05:33
Yasuwe :

Abahinzi b’ibigori bo mu Karere ka Rusizi baravuga ko imbuto y’ibigori bahawe n’umushinga wa Tubura byabahombeye kuko kugeza ubu nta musaruro biteze, igihembwe cya kabiri cy’ubuhinzi B kigiye gutangira bo batarasarura n’iby’icya mbere.

Umushinga ufasha abahinzi guhinga kijyambere no kongerera umusaruro agaciro, “Tubura”, watanze imbuto ya ibride H 629, aho byatewe bikagaragara ku maso ko ari ibigori byiza, ariko bategereza ko biheka bagaheba, n’ibihetse hakazaho akagori gato.

Mu itangira ry’igihembwe cya mbere Nzeri 2016, iyo mbuto yatanzwe mu mirenge irindwi irimo Nkanka, Rwimbogo, Nyakarenzo naNzahaha igera kuri toni 13 n’ibiro 240 iterwa kuri hegitari 529. Minisiteri y’Ubuhinzi yashishikairije abahinzi kuyihinga, bizezwa ko izatanga umusaruro utubutse.

Aba bahinzi bageze muri Gashyantare 2017 batarabona umusaruro, byari byitezwe ko byera muri Mutarama 2017.

Abahinzi bari baragurijwe imbuto baratakamba ngo ntibazishyuzwe kuko nabo ntacyo biteze gusarura.

Umuhinzi witwa Nyiraminani Christine yagize ati "Ibyo bigori narabihinze mbyishimiye ariko ubu bimwe biheka utugori duto ku buryo ubona bitazavamo ibigori byiza, Tubura iba yaduhaye amadeni none turagira ngo tubura ntizatwishyuze."

N’abandi bahinzi basaba ko iyo mbuto itazongera guhabwa abahinzi, bagasaba ko bajya bashakirwa iyizewe gutanga umusaruro.

Mu kugenzura uko ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo mu turere tw’Intara y’Iburengerazuba, Umuyobozi ushinzwe ubuhinzi mu Karere ka Rusizi, Ntampaka Gonzague, yemeje koko ko imirenge yose yahinze iyo mbuto ya ibride H 629 batazabona umusaruro kuko biheka akagori kamwe kandi gato ku buryo bishobora no kubangamira igihembwe cy’ihinga cya kabiri.

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Munyantwari Alphonse, yavuze ko icyo kibazo cyagaragaye ahantu hatandukanye ariko kiri kwigwaho kugira ngo kizakemuke mu nzira zirambye.

Yagize ati “Hari ikibazo kijyanye no kongera ingufu mu bushakashatsi kandi tuzi ko Minisiteri y’ubuhinzi iri kubikoraho ku bijyanye no gupima ubutaka no kumenya ifumbire n’imbuto ijyanye na buri butaka bw’ahantu, ikindi turi gukora urutonde rw’abahuye n’icyo kibazo mu kureba ikindi bafashwa.”

Abahinzi bahawe imbuto itera bikoza isoni inzego zishinzwe ubuhinzi zayibashishikarizaga

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages