Yabigarutseho ku wa 22 Ukuboza 2025, ubwo Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite yemezaga amasezerano arimo ayo u Rwanda rwagiranye n’Intara yihariye ya Hong Kong ya Repubulika ya Rubanda y’u Bushinwa yo guca burundu gusoresha kabiri ku byerekeye imisoro ku musaruro n’ikumira ry’inyerezwa ry’umusoro no kutishyura umusoro, yashyiriweho umukono i Hong Kong, ku wa 09 Ukwakira 2025.
Ni amasezerano azashyigikira umubano w’ibihugu byombi, gushyigikira urujya n’uruza mu bucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi, ubufatanye bwabyo mu bijyanye n’imisoro no gusoresha mu buryo bunoze no guhanahana amakuru ajyanye n’ibibazo birimo nk’inyereza no kutishyura imisoro, kubaha uburenganzira bw’abasora.
Minisitiri Murangwa ati “Aya masezerano kandi aradufasha kugira Kigali ihuriro rya serivisi z’imari.”
Yerekanye ko ubusanzwe ayo masezerano u Rwanda ruyakorana n’ibihugu by’ingenzi mu bucuruzi no mu ishoramari, hagamijwe kureshya abashoramari binyuze mu gutunganya ishoramari mu buryo bubanogeye.
Ati “Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kongera umubare w’ibihugu bifitanye amasezerano yo guca burundu gusoresha kabiri ku byerekeye umusoro ku musaruro, ikumira ry’inyerezwa ry’umusoro no kutishyura umusoro.”
“Aya masezerano akorwa ahanini n’ibihugu ibihugu by’ingenzi mu bucuruzi no mu ishoramari, hagamijwe kureshya abashoramari binyuze mu gutunganya ishoramari mu buryo bubanogeye.”
Depite Kanyange Phoibe yabajije inyungu u Rwanda rwaba rwarakuye mu masezerano nk’ayo n’uburyo ruhitamo ibihugu ruyagirana na byo.
Ati “Ndashaka kumenya inyungu u Rwanda rumaze gukura mu bwoko bw’aya masezerano. Ndashaka no kumenya uko u Rwanda ruhitamo ibihugu rukorana aya masezerano.”
Minisitiri Murangwa yasobanuye ko u Rwanda rukomeje gushaka kwagura umubano n’ibindi bihugu ndetse no guteza imbere imikoranire, aho kuri ubu rumaze kwegera ibihugu 75 bishobora kugirana bene ayo masezerano.
Ati “Ibihugu tumaze kugirana amasezerano ni 18, ibindi turi mu nzira z’ibiganiro. Ni ukuvuga ko bisaba ko dushyiraho uburyo buhamye bwo gukurikirana ayo amasezerano cyane ko hari impinduka zishobora kuba mu gihugu cyacu zikagira ingaruka kuri aya masezerano cyangwa izaba mu bindi bihugu dufitanye amasezerano, bikaba ngombwa ko dukurikirana kugira ngo tugire icyo duhindura. Aya masezerano aba agamije gufasha ishoramari mu by’imari kandi mu nshingano za KIFC harimo no kuyakurikirana.”
Yemeje ko nubwo u Rwanda rumaze igihe gito rutangiye gahunda yo guharanira kurugira igicumbi cy’imari muri Afurika binyuze muri KIFC umusaruro ugenda uboneka.
Ati “Ni bwo tugitangira ntabwo turamara imyaka myinshi dushyira mu bikorwa iyi politiki ariko inyungu zitangiye no kugaragara, hari abashoramari mu rwego rw’imari bamaze kuza gukorera mu Rwanda.
Yokomeje ati “Rimwe na rimwe abashoramari bacuruza amafaranga bakaza kubikorera hano mu Rwanda. Agakoreshwa ari hano kubera ko tutayasoresha nk’umusoro ariko tukabona amafaranga ajyanye n’igiciro cy’indi cya serivisi ziba zatanzwe kandi uko agenda yiyongera hari igihe aba menshi kuruta imisoro igenda iba myinshi ikaba yazitira n’abandi bashoramari.”
Ku kijyanye no guhitamo ibihugu, Minisitiri Murangwa yerekanye ko hitabwa cyane ku bihugu bifite imbaraga zo hejuru kandi byafasha mu kongera ishoramari.
Ati “ Icya mbere duhitamo ni inyungu zacu. Ibihugu tubona ko bifite imbaraga iri hejuru cyane. Ntanze nk’urugero kuri Hong Kong birazwi ko ari igicumbi gikomeye cyane kiri mpuzamahanga mu bijyanye n’imari, kuba twakorana nabo bakatwizera ku buryo ishoramari riza mu Karere amafaranga yakoreshwa ava hano mu Rwanda byatugirira akamaro gakomeye cyane.”
Yemeje ko nubwo hatoranywa ibifitiye inyungu igihugu ariko n’abashoramari baba bashaka ubwo buryo bubafasha kudasoreshwa kabiri.
Ati “Turabyitondera kugira ngo tudakora amakosa kandi dukorana n’ibihugu bifite ubunyangamugayo. Ntabwo twakorana n’ibihugu bituma habaho ikibazo ku ruhande rwacu ku rwego rw’imari.”
Ku wa 11 Ukuboza 2025, Igicumbi Mpuzamahanga cy’Imari cya Kigali, KIFC, cyizihije imyaka itanu kimaze gikora mu rwego rwo korohereza abashoramari mu by’imari, hagaragazwa ko muri icyo gihe abagannye u Rwanda barenga 200 mu gihe bashoye arenga miliyari 1$.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!