00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RRA yahanuye abakozi 200 basoje amasomo mu bya gasutamo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 July 2026 saa 09:09
Yasuwe :

Ihuriro ry’abunganira abatumiza n’abohereza ibintu mu mahanga no gutwara ibicuruzwa (RWAFFA), ku bufatanye n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), ryahaye impamyabushobozi abantu 197 bagize icyiciro cya 21, basoje amasomo ajyanye na Gasutamo (Certificate in Customs and Freight Logistics, CCFL), basabwa guharanira ubunyamwuga n’ubunyangamugayo hagamijwe koroshya ubucuruzi.

Komiseri Wungirije ushinzwe Ibikorwa bya Gasutamo muri RRA, Gasana Jocelyne, yagaragaje ko aya masomo afite akamaro kanini mu gutanga ubumenyi ngiro, ubwa tekiniki n’indangagaciro z’umwuga, kugira ngo bashobore gufasha mu bucuruzi buhindagurika bw’iki gihe.

Yagize ati "Mu gihe ubuyobozi bwa Gasutamo bukomeje kwimakaza ikoranabuhanga, ubucuruzi bukorerwa mu ikoranabuhanga n’ukwihuza kw’Akarere, ubukenerwe bw’abakozi bafite ubumenyi buhagije bukomeje kwiyongera. Ndabashishikariza gukomeza kwiyungura ubumenyi, gukurikiza amahame no kwimakaza ubunyamwuga mu bigo mukoreramo."

Gasana yashimye uruhare aya masomo agira mu kubahiriza amategeko ya gasutamo, koroshya ubucuruzi mpuzamahanga no gukusanya imisoro, ndetse no kugabanya imikorere itanoze yagiraga ingaruka ku bucuruzi.

Izi mpamyabushobozi zatangiye gutangwa mu 2006, yemewe n’inzego z’imisoro za buri gihugu kigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), kandi ni kimwe mu bisabwa by’ingenzi kugira ngo umuntu ahabwe uruhushya rwo kunganira abasora muri Gasutamo. Kuva amasomo yayo yatangira mu Rwanda mu 2008, abantu 2,114 bamaze kuyasoza.

Visi Perezida w’Amahuriro y’abunganira abatumiza n’abatwara imizigo muri muri Afurika y’Iburasirazuba (FEAFFA), Robinson Kilonzo, yasabye abahawe impamyabumenyi kuyihesha agaciro nk’ikimenyetso cy’ubunyamwuga, ubunyangamugayo no kuba indashyikirwa.

Yagize ati "Buri menyekanisha mutegura, buri gicuruzwa mufasha mu gutwara na buri mukiliya mukorera, bigira uruhare mu koroshya ubucuruzi, kunoza uruhererekane rw’ubwikorezi no gushimangira ubufatanye bw’akarere."

Yongeyeho ko urwego rw’ubwikorezi bw’ibicuruzwa ruri guhinduka vuba kurusha mbere.

Ati “Ikoranabuhanga, ishyirwa mu bikorwa ry’Isoko rusange rya Afurika (AfCFTA), impinduka z’ibyo abakiliya bifuza, n’icyerekezo cy’isi mu kurengera ibidukikije birimo guhindura imikorere y’ubwikorezi. Kugira ngo mukomeze guhatana muri uru rwego, kwiga ntibigomba gucogora nyuma yo gusoza aya masomo."

Perezida wa Komite ishinzwe Gushyira mu Bikorwa Integanyanyigisho, Uwineza Marlene Sonia, yibukije abarangije amasomo ko binjiye mu muryango mugari w’abanyamwuga bagira uruhare runini mu koroshya ubucuruzi, kubahiriza amategeko ya gasutamo, gukusanya imisoro no gushyigikira icyerekezo cy’u Rwanda cyo kuba igicumbi gikomeye cya serivisi z’ubwikorezi mu Karere.
Yavuze ko urwego rw’ubwikorezi no kohereza ibicuruzwa rukomeje guhinduka cyane bitewe n’ikoranabuhanga, amasezerano y’ubucuruzi mu karere n’amategeko ya gasutamo.

Yasabye abarangije amasomo gufata iyi ntabwe nk’intangiriro y’inshingano nshya z’umwuga, aho kuba iherezo ry’amasomo.

Ati "Nk’abayobozi n’abakora mu rwego rw’ubwikorezi, murasabwa kugira uruhare mu kugabanya ikiguzi cyo gukora ubucuruzi, kunoza kubahiriza amategeko, korohereza abakora ubucuruzi bwemewe no gushimangira icyerekezo cy’u Rwanda nk’igicumbi gikomeye cy’ubwikorezi mu Karere."

David Rwigema, Perezida wa RWAFFA, yashimiye abarangije amasomo ku ntambwe ikomeye, abashishikariza kuzakoresha neza ubumenyi bahawe.

Mucyo Pascal wavuze mu izina ry’abasoje amasomo, yashimiye RRA n’abarimu kuba barabahaye ubumenyi n’ubushobozi mu bijyanye na gasutamo, kohereza no kwakira ibicuruzwa, imisoro n’ubucuruzi mpuzamahanga.

Yagize ati "Tuzakoresha ubumenyi, ubushobozi n’indangagaciro twungutse mu bunyangamugayo, ubunyamwuga n’umurava mu gihe dukorera igihugu cyacu n’umuryango mugari w’ubwikorezi ku isi."

Porogaramu ya CCFL yateguwe binyuze mu bufatanye bw’ibigo byimisoro byo muri Afurika y’Iburasirazuba, Ubuyobozi bwa Gasutamo muri EAC, amahuriro y’abatwara ibicuruzwa na FEAFFA.

Iyi porogaramu yakomeje kwaguka mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, itangizwa no muri Sudani y’Epfo mu 2026. Biteganywa ko mu gihe kiri imbere hazatangira gutangwa impamyabumenyi ya kaminuza muri uru rwego, Diploma in Customs and Freight Logistics (DCFL).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages