U Buhinde bwatangaje ko mu gitondo cyo ku wa 7 Gicurasi 2025, bwagabye ibitero by’indege ku bikorwaremezo byifashishwa mu bitero by’iterabwoba muri Pakistan no mu gice igenzura mu ntara ya Kashmir.
Bwasobanuye ko ibi bitero bitari bigambiriye ingabo za Pakistan cyangwa se abasivili, ariko Leta ya Pakistan yo yatangaje ko hari abasirikare bayo byakomerekeje.
Minisitiri w’Itangazamakuru muri Pakistan, Attaullah Tarar, yavuze ko bangije ibikorwaremezo bya gisirikare by’u Buhinde, ndetse biciramo abasirikare babwo bari hagati ya 40 na 50, bari ku mupaka uhuza ibice ibihugu byombi bigenzura mu Ntara ya Kashmir.
Minisitiri Tarar yavuze ko u Buhinde bukomeje kubashotora nyamara batazateshuka ku kwihorera, agaragaza ko bamaze kurasa indege z’intambara z’u Buhinde zigera kuri 12.
Umuvugizi w’Ingabo za Pakistan, Ahmed Sharif Chaudhry, yavuze ko u Buhinde bwazanye drones za gisirikare nyinshi mu bice bya Pakistan harimo no hejuru y’imijyi ya Karachi na Lahore.
Ati “Drones z’u Buhinde zikomeje koherezwa mu kirere cya Pakistan. U Buhinde buzakomeza kwishyura ibyo bikorwa by’ubugambanyi.”
Kugeza ubu ibyo bikorwa bimaze kwicirwamo abasivili barenga 31 bishwe mu bitero bya mbere u Buhinde bwagabye nk’uko Umuvugizi wa Pakistan yabitangaje yemeza ko uwo mubare wavuye ku bantu 26.
Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Shehbaz Sharif, yatangaje ko uko bizagenda kose u Buhinde bugomba kwishyura amarorerwa bwakoze. Ati “Bugomba kwishyura amakosa bwaboze. Bishoboka ko bibwira ko tuzarekera ariko bibagiwe ko ari igihugu cy’abanyamurava.”
Umwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’u Buhinde na Pakistan biturutse ku bitero impande zombi zishinjanya kugabanaho.
Ubu ingabo z’u Buhinde na zo ziri maso, kuko zibona ko intambara yakomera kurushaho. Amashuri yo mu bice bugenzura muri Kashmir yamaze gufungwa.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!