00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyaruguru: Uko umushoramari Sir Ian Wood yahinduriye ubuzima abahinzi b’icyayi

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 13 July 2022 saa 10:36
Yasuwe :

Abahinzi b’icyayi bo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Nyaruguru bishimira ko batangiye kubona ibyiza byo guhinga icyayi nyuma y’uko bahawe inguzanyo kugira ngo babishyire mu bikorwa.

Mu 2017 nibwo abahinzi b’icyayi mu Karere ka Nyaruguru batangiye guhabwa inguzanyo yo guhinga icyayi kugira ngo babyaze umusaruro ubutaka bwabo bwari bumaze igihe bwaramezeho ishinge itagize icyo ibamariye.

Iyo nguzanyo itangwa n’umushoramari wo mu gihugu cy’u Bwongereza, Sir Ian Wood, binyuze mu mushinga we witwa SCON (Services Company Outgrowers Nyaruguru Ltd) ugamije gutera inkunga abahinzi b’icyayi mu Karere ka Nyaruguru.

Abahinzi b’icyayi bo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Nyaruguru bishimira ko cyatangiye kubaha umusaruro

Uwo mushoramari yaje mu Rwanda amaze kuganira na Perezida Kagame Paul, bemeranya ko imisozi ya Nyaruguru yahingwamo icyayi kuko nicyo kintu cyagaragaraga ko gishobora gukura abaturage mu bukene.

Kuri ubu imibare yerekana ko abahinzi 1301 ari bo bamaze guhabwa inguzanyo aho bahinze icyayi ku buso bwa hegitari 1176. Umuhinzi ufite ubutaka bungana ba hegitari imwe ahabwa ibihumbi 900 Frw agafashwa guhinga icyayi ndetse agafashwa no kukibonera ifumbire.

Abo bahinzi bose bamaze guhabwa amafaranga asaga miliyari imwe na miliyoni 200 Frw.

Nyamwasa Venuste wo mu Murenge wa Kibeho yahinze icyayi ku buso bwa hegitari zisaga esheshatu. Avuga ko icyo cyayi yatangiye guhinga mu 2020 cyatangiye kumuha umusaruro.

Ati “Scon yaramfashije kuko yangurije amafaranga yo kugihinga. Yarabanje impa ayo kurima, ayo gutabira, ayo kugitera, impa n’abatekinisiye bo kubikora neza. Kuri buri hegitari bagiye banguriza ibihumbi 900 by’amafaranga y’u Rwanda.”

Yakomeje agira ati “Kuri ubu cyatangiye kwera kandi nkuramo amafaranga nk’ibihumbi 150 buri kwezi ariko nikimara kwera cyose neza nzajya nkuramo nk’ibihumbi 700 bya buri kwezi.”

Uwizeyimana Anne Marie na we yavuze ko icyayi yahinze cyatangiye kwera ku buryo abona amafaranga iyo yakigurishije.

Ati “Mu rugo iwanjye hamaze kuba impinduka kuko nsigaye mbona mituweli ku gihe kandi n’umwana murihira ishuri, ikindi ni uko naguriyemo undi mwana imashini idoda imyenda.”

Bagiye kubakirwa uruganda...

Umushoramari Sir Ian Wood ubafasha kubona inguzanyo binyuze mu mushinga SCON, yasuye abo bahinzi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Nyakanga 2022 ari kumwe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine, bashima aho umushinga ugeze ushyirwa mu bikorwa.

Sir Ian Wood yababwiye ko yishimiye uburyo bayobotse ubuhinzi bw’icyayi kikaba kimeze neza kandi kiri no guhindura imibereho yabo, abizeza n’uruganda rugitunganya ruri hafi.

Ati “Ni ukuri ibikorwa mumaze gukora birigaragaza ni byiza. Ubushize nari naje hano ariko ubu mbonye hari impinduka. Mu kwezi kwa gatatu cyangwa ukwa Kane mu mwaka utaha turizera ko tuzabona uruganda tuzajya tugurishaho icyayi cyacu.”

Biteganyijwe ko urwo ruganda ruzubakwa ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 10 ku mwaka. Mu gihe rutarubakwa abahinzi bari kugurisha umusaruro ku zindi nganda eshatu zihasanzwe arizo Mata Tea Company Ltd, Nshili-Kivu Factory na Muganza- Kivu Factory.

Hari ababanje kwinangira…

Bamwe mu bahinzi b’icyayi mu Karere ka Nyaruguru, bavuze ko ubwo bagezwagaho umushinga wo guhinga icyayi mu 2017 batabyumvaga neza ariko kuri ubu bishimira inyungu bari kuwubonamo.

Icyo bahurizaho ni ugushimira Perezida Kagame wabazaniye umushoramari ubaguriza amafaranga yo guhinga icyayi.

Nyiranzige ati “Ndashimira Perezida wa Repubulika watuzaniye uyu mushinga wo guhinga icyayi mu Karere ka Nyaruguru. Icyo kintu turacyimushimira cyane. Yigeze kuvuga ngo Nyaruguru igiye gutemba amafaranga nk’amazi none mumutubwirire muti ‘amafaranga yatangiye gutemba nk’amazi’ rwose mumudushimire.”

Yakomeje avuga kuri ubu bamze gusobanukirwa ko guhinga icyayi bizabateza imbere bitewe n’umusaruro yatangiye kubona.

Yavuze ko aho yahinze icyayi, mbere hari hari ishyamba n’ishinge ku buryo mu myaka itanu yatemagamo uduti duto akagurisha agakuramo ibihumbi 20 Frw ariko kuri ubu aho amariye kuhatera icyayi akuramo arenze ayo mu minsi 15 gusa.

Abahinzi basabwe kutarangara

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine, yabwiye abahinzi ko isura y’Akarere ka Nyaruguru iri guhinduka nziza kubera imishinga y’ubuhinzi bw’icyayi, abibutsa ko nibabyitwaramo neza bazakuramo amafaranga menshi.

Ati “Icyayi ugihinga rimwe ugasarura, abana bakazasarura n’abuzukuru ndetse n’abuzukuruza bakazasarura. Ubu aho twatangiye duhinga icyayi mu myaka ya 1960 na n’ubu ntabwo kirasaza. Ni ikintu ukora rimwe ariko ukazakomeza gusarura. Natwe turi kumwe namwe kandi twifuza ko uyu mushinga wa Scon ya mbere tuwukora tukawihutisha.”

Yababwiye ko ubuso bumaze guhingwa n’abaturage ndetse na kampani izubaka uruganda bwose bungana na hegitari hafi 1900 ariko intego ari uko bazahinga kuri hegitali 6400.

Dr Mukeshimana yavuze ko imbuto y’icyayi babazaniye itangira gusarurwa mu mwaka umwe mu gihe izo hambere zategerezwaga imyaka itatu.

Yabasabye ko amafaranga bakura mu cyayi akwiye kubafasha guhindura imibereho yabo ikaba myiza kandi bakita ku bana babo ku buryo ntawe uzongera kugaragaraho imirire mibi cyangwa kugwingira.

Kugeza ubu abahinzi bamaze kugurizwa amafaranga yo guhinga icyayi ni abo mu mirenge wa Kibeho, Cyahinda, Munini, Mata, Ruramba na Busanze.

Abafite icyayi cyatangiye kwera iyo bagurishije bishyura 30% ku yo bahawe kugira ngo ideni bafashe bagende baryishyura buhoro buhoro.

Muri rusange Akarere ka Nyaruguru gafite ubutaka bweraho icyayi. Kuri ubu imibare igaragaza ko ubuso bwa hegitari 5750 ari bwo buhinzeho, kikaba gitanga umusaruro urenga toni 5700 ku mwaka.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko icyayi cyinjiza mu baturage asaga miliyari 4 Frw mu mwaka umwe.

Sir Ian Wood yashimye abahinzi bo muri Nyaruguru uko bitabira guhinga icyayi
Sir Ian Wood yababwiye ko yishimiye uburyo bayobotse ubuhinzi bw’icyayi kikaba kimeze neza kandi kiri no guhindura imibereho yabo, abizeza n’uruganda rugitunganya ruri hafi
Sir Ian Wood ubaha inguzanyo binyuze mu mushinga SCON, yabasuye kuri uyu wa Gatatu ari kumwe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine, bashima aho umushinga ugeze ushyirwa mu bikorwa
Sir Ian Wood yabwiye abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru ko uruganda rw'icyayi ruzubakwa bidatinze
Sir Ian Wood na Minisitiri Dr Mukeshimana Gerardine, mu ifoto y'urwibutso n'abahinzi b'icyayi mu Karere ka Nyaruguru
Sir Ian Wood na Minisitiri Dr Mukeshimana Gerardine, baganiriye n'abahinzi b'icyayi mu Karere ka Nyaruguru
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine, yabwiye abahinzi ko imishinga y'icyayi igamije kubateza imbere
Imisozi myinshi yo mu Karere ka Nyaruguru imaze guhingwaho icyayi
Icyo bahurizaho ni ugushimira Perezida Kagame wabazaniye umushoramari ubaguriza amafaranga yo guhinga icyayi
Icyayi cyatangiye guhindura imibereho y'abaturage irushaho kuba myiza
Bitegereje uko icyayi gikomeje guhingwa mu Karere ka Nyaruguru
Icyayi bari bamaze gusarura kuri uyu wa Gatatu

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .