00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntimwageza aha Hitler na Napoleon: Orban wa Hongrie ku barwanya u Burusiya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 December 2025 saa 05:17
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe wa Hongrie, Viktor Orban, yannyeze bikomeye Umuyobozi Ushinzwe Politiki Mpuzamahanga mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU), Kaja Kallas, agaragaza ko uko yarwanya u Burusiya kose uyu mugore atageza aha Napoleon na Adolf Hitler.

Nubwo Hongrie ari umunyamuryango wa OTAN na EU ni inshuti y’akadasohoka y’u Burusiya bishingiye ku mateka ya kera no kuba iki gihugu cyishingikiriza ku Burusiya cyane haba ku bijyanye n’ingufu n’ibindi.

Ubwo yari mu Mujyi wa Szeged uherereye mu Majyepfo ya Hongrie, yavuze ko abo Abanyaburayi kenshi babona intambara ya Ukraine nko gupyinagaza u Burusiya, bitwaye ko isaha n’isaha Moscow ishobora kubashozaho intambara.

Orban yibukije ko u Burusiya ibyo bwabyamaganye kuva kera cyane, garagaza ko ari amateshwa.

Ati “Hari umuco wa kera w’Abanyaburayi. Urumva, u Burusiya bwatewe inshuro nyinshi. Turabyemeranya? Icyakora haba Napoleon na Hitler ntibyigeze bibahira. Ubu se Kaja Kallas ni we uzarusyaho?”

Umwami wAbami w’u u Bufaransa, Napoleon Bonaparte, yashoje intambara ku Burusiya mu 1812. Nubwo yafashe Moscow, urugamba rwaje kuba rumwe mu mbi zikomeye mu mateka y’igisirikare kuko ingabo ze zashize bijyanye no kubura ibikoresho bizifasha, ubundi ibukonje buzigirizaho nkana.

Ni mu gihe Aba-Nazi bagabye ibitero kuri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete, mu 1941 ariko bakubitwa inshuro ubwo bageraga mu marembo y’Umujyi wa Moscow, ubukonje bwinshi batari bamenyereye na bwo bubigizemo uruhare.

Orban yaburiye Abanyaburayi, agaragaza ko gushotora u Burusiya bitazabahira, ko gutesha agaciro amateka yabwo ku bijyanye n’intambara zabanje ari amakosa.

Yavuze ko inzu ndangamurage z’i Moscow n’i St. Petersburg zirimo ibihangano byafashwe mu bihugu byo mu Burayi harimo na Hongrie, bikozwe mu ntambara zabanje, Orban avuga ko urwo ari urwibutso rw’ikiguzi ushaka gushotora u Burusiya akwiriye kuzirikana.

Kallas wagarutsweho cyane na Orban, ni umwe mu bayobozi ba EU bakunze kugaragaza ko bashyigikiye Ukraine cyane ndetse ko hakwiriye gukoreshwa imitungo y’u Burusiya yafatiriwe mu kunganira ab’i Kyiv mu ntambara.

Muri uku kwezi ariko Abanyaburayi bananiwe kumvikana kuri uyu mutungo ungana na miliyari 210 z’ama-euro z’umutungo w’u Burusiya wari uwa Banki Nkuru yabwo.

Amenshi muri ayo mafaranga abitse mu Burayi by’umwihariko mu Bubiligi binyuze muri Euroclear, ikigo gifasha ibigo by’imari guhererekanya amafaranga no kuyabika mu buryo bwizewe.

Ibihugu byinshi birimo n’u Bubiligi bufite umutungo munini w’u Burusiya wafatiriwe ntibyumva impamvu yo kuwukoresha, kuko bibona ko kuwukoresha bishobora gutera ibibazo by’imanza zikomeye hamwe n’ibindi bijyanye n’imari.

Nyuma yo kutumvikana, hafashwe umwanzuro wo kuguriza Ukraine miliyoni 105$ mu kuziba icyuho cy’ingengo y’imari ifite hagati ya 2026/27. Icyakora Hongrie ntibikozwa kuko yo ivuga ko ari ugukomeza kongera ikibatsi mu ntambara ya Ukraine.

Minisitiri w’Intebe wa Hongrie, Viktor Orban, yannyeze bikomeye Abanyaburayi barwanya u Burusiya, agaragaza ko uko babikora kose batageza aha Napoleon na Adolf Hitler

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages