00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NAEB yahembye ikawa 20 zahize izindi mu bwiza

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 14 August 2025 saa 10:27
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), cyahembye ikawa 20 zahize izindi mu marushanwa y’ubwiza bw’ikawa y’u Rwanda ya 2025.

Ni amarushanwa ngarukamwaka ategurwa mu rwego rwo gushimira abahinzi, abatunganya n’abohereza ikawa mu mahanga, kumenyekanisha ikawa y’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga no kuzamura igiciro cyayo, yabaye ku wa 13 Kanama 2025.

Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Claude Bizimana, yavuze ko gutegura amarushanwa nk’aya bigamije gushimira abahinzi ariko no gutuma barushaho kugira umuhate wo gukomeza gukora ikawa nziza iteguye mu buryo bwihariye.

Ati “Ni umwanya wo gushimira abahinzi n’inganda zitunganya ikawa, uburyo zibikora kugira ngo ikawa itunganywe neza, ndetse n’imbaraga bashyira mu kunoza uburyo ikawa itunganywamo, aho bigaragara ko ikawa zitunganyijwe mu buryo bwihariye zitsinda neza kurusha izitunganywa mu buryo busanzwe bumenyerewe bwa ‘Fully Washed Coffee’.”

Muri aya marushanwa, ikawa yahize izindi n’iy’ikigo cya K Organic Company gikorera mu karere ka Huye, gihinga ndetse kikanatunganya ikawa y’umwimerere, iyatsinze akaba ari na yo ya mbere iki kigo cyari gishyize hanze.

Izindi kawa zaje mu myanya y’imbere ni Rwamatamu Coffee itunganyirizwa mu Karere ka Muhanga, KivuBelt Coffee yo muri Nyamasheke, Simbi Coffee y’i Huye, Tropic Coffee y’i Nyamagabe na Mahembe Coffee y’i Nyamasheke.

Umuyobozi ushinzwe umushinga wo guhinga no gutunganya ikawa mu buryo bw’umwimerere muri K Organics Company, Ndayahundwa Ignace, yavuze ko gushyira umusaruro wa mbere ku isoko ugahita unatsindira igihembo cy’ikawa nziza y’umwaka, bisobanuye ko imyaka bamaze banoza uburyo bwo gutunganya iyi kawa itabaye impfabusa.

Akomeza asobanura ko guhinga no gutunganya ikawa y’umwimerere bihenda ndetse bivuna ariko kuba batsinze bigiye kurushaho kubongerera imbaraga.

Ati “Guhinga no gutunganya ikawa y’umwimerere biravuna kuko ifumbirwa ifumbire y’imborera kandi ihenda kurusha imvaruganda n’imiti dukoresha yo kurwanya udukoko dukunda kwibasira ikawa tugakoresha ibyatsi, ibyo rero bituma biduhenda byagera no ku musaruro ikawa y’umwimerere yera gake ugereranyije n’ikawa yafumbijwe imvaruganda, ariko uku gutsinda bivuze ko imbaraga zacu zigaragara.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhunzi n’Ubworozi, Olivier Kamana, yavuze ko buri muhinzi ushyize imbaraga mu byo akora, uko byagenda kose birangira ikawa ye imenyekanye kuko u Rwanda rutanga amahirwe ku bantu bose.

Yagize ati “Binyuze mu gukora cyane, kwita ku kantu kose, umuhate no guhanga udushya, buri muhinzi afite amahirwe yo kugera ku ruhando mpuzamahanga, ndetse ukurikije uburyo abatsinda bagenda bahinduka ni icyerekana ko buri wese ashobora kugerwaho.”

Aya marushanwa yitabiriwe n’ikawa 316. Ikawa 50 ni zo zahatanye ku rwego rw’igihugu ari nazo zavuyemo 20 zahize izindi. Izatsinze zizagurishwa ku rwego mpuzamahanga, binyuze muri cyamunara mpuzamahanga izakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, izaba ku wa 8 Ukwakira 2025.

Ikawa yatsinze mu 2024, ni iy’ikigo NOVA Coffee Ltd gikorera mu Murenge wa Bukure mu Karere ka Gicumbi. Muri iyi cyamunara, ikawa yacyo yagurishijwe ibihumbi 100 ku kilo kimwe.

Irushanwa ry'ikawa nziza y'u Rwanda rigamije gushimira abahinzi bayo n'abayitunganya
Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI, Olivier Kamana, yasobanuye ko muri aya marushanwa hatsinda abakora cyane
Ndayahundwa Ignace wa K Organics Company yashyikirijwe igihembo cy’ikawa nziza ya 2025
Ndayahundwa Ignace yavuze ko K Organics Company igiye gukora cyane kugira ngo ikawa yayo igere kure hashoboka
Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Claude Bizimana, yavuze ko aya marushanwa ari ayo kongerera imbaraga abahinzi n'abatunganya ikawa mu Rwanda
Urutonde rw'ikawa zahize izindi mu marushanwa y'ikawa nziza y'u Rwanda mu 2025
Abasogongezi bo mu Rwanda bafashije abakemurampaka gutoranya ikawa nziza kurenza izindi na bo bashimiwe
Umukemurampaka mukuru wari muri aya marushanwa, Sherri Johns, yashimye ikawa y'u Rwanda
Ikawa zahize izindi zizagurishwa muri cyamunara mpuzamahanga izaba mu Ukwakira 2025

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages